AMARASO Y’ABAHUTU INKOTANYI ZAMENNYE NI IGITAMBO CYACUNGUYE IBYAHA BIREGWA INTERAHAMWE, EX FAR N’ABANDI BABYITIRIRWA KUBERA UBWOKO BWABO

3. Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman)

IJAMBO RY’IBANZE

Uyu mutwe w’iyi nkuru nawuhisemo kugirango ndusheho gusobanurira neza abanyarwanda b’ingeri zose bakigendera mu kigare cyo kugira ruvumwa abandi banyarwanda bava indimwe nabo bari mu mashyamba ya Congo ndetse n’abibumbiye mu mutwe wa FDLR, bataretse no gusiiga icyaha cy’inkomoko abahutu muri rusange bahatira urubyiruko rw’abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze; ko ibyo ari iturufu y’umwanzi akoresha kugirango tutamenya aho imbaraga zacu zo kwibohoza ziherereye ari byo byitwa tatanya utegeke (Diviser pour régner /Divide and rule) bityo akomeze kutwicira kurwara nk’inda.

Nahisemo uyu umutwe w’iyi nkuru kandi ngamije gukangurira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi kugirango bagabanye ubukana n’urwango bamwe muri bo bafitiye ubwoko bw’abahutu muri rusange ntibagiwe no kubikangurira n’abahutu bamwe bakigoswe n’urwango runuka bafitiye abatutsi muri rusange babitiranya n’ingoma y’abicanye iyobowe na Kagame nabo kubigenza batyo kugeza ubwo urwo rwango rucitse burundu mubana b’u Rwanda kandi nizera ko n’iyo byatwara igihe kirekire ariko bizageraho bigashira burundu.

Ikindi ngamije kandi ni kugirango nongere nsabe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi kugirango bafunguke amaso bareke kugirwa ingaruzwamuheto z’ikinyoma cya FPR inkotanyi ikora ibishoboka byose kugirango abahutu n’abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya mata 1994 bakomeze kwangana urunuka kuko aribyo biyifasha kubahonyorera hamwe bose.

FPR YAPFOBEJE JENOSIDE Y’ABATUTSI MUGIHE YIYEMEZAGA GUKORERA JENOSIDE ABAHUTU MURI CONGO.

Muby’ukuri kuba abatutsi barakorewe jenoside ntawe ubihakana kandi nta n’ukwiye kubijyaho impaka uretse wa wundi wirwariye indwara y’igihu mu bwonko ushaka kuburana urubanza rwa ndanze kugirango akingire ikibaba ababa barayigizemo uruhare kubera inyugu runaka za politiki. Ariko kandi kuba ingabo za APR-Inkotanyi zitarigeze zitsinda amarangamutima yazo ngo zitegereze ko ubutabera bujyaho maze bukore akazi kabwo ko gukurikirana abakekwaho kuba barakoze jenosode y’abatutsi maze zikirara mu bahutu uhereye igihe zakomeye imbarutso nyuma zigasozereza mu gikorwa cy’itsembabwoko nyir’izina (Génocide Hutu) ryakorewe abahutu muri Congo ryahitanye abahutu bashobora kuba bakubye inshuro nyinshi abatutsi bahitanywe na jenoside yabakorewe nibyo nshingiraho mpamya ko AMARASO Y’ABAHUTU INKOTANYI ZAMENNYE ARI IGITAMBO CYACUNGUYE IBYAHA BIREGWA INTERAHAMWE, EX FAR N’ABANDI BABYITIRIRWA KUBERA UBWOKO BWABO.

Niba abanyarwanda bashyira mu gaciro badashingiye ku marangamutima kandi batarebye inyungu za politiki , nta munyarwanda muzima yaba umuhutu yaba umututsi cyangwa umutwa wari ukwiye kwemera ko iturufu ya FPR yo kwitwaza jenoside yakorewe abatutsi ikomeza guhabwa umwanya mu biganiro bya politiki kuko FPR nayo ubwayo ari umutwe w’abajenosideri. Niyo mpamvu nkangurira abahutu n’abatutsi ndetse n’abatwa bamaze gutahura ikinyoma cy’inkotanyi n’ikibikomangoma bya PARMEHUTU byihishe muri opozisiyo ko twashyira hasi ibiturangaza cyane cyane ibyo kwitana bamwana mu bibazo bigose igihugu cyacu maze tugasenyera umugozi umwe tukivuna umwanzi duhagurukira gusezerera burundu ingoma y’igitugu ishingiye kukinyoma twamara kubigeraho tukubaka ubumwe n’ubwiyunge nyakuri maze tukabona tugashyikiriza ubutabera abajenosideri bose b’impande zombi biganje mu nterahamwe n’inkotanyi n’abandi bicanyi bihishe mu mashyaka amwe n’amwe ya Opozisiyo babeshya ko baje gusana ibyo basenye nyamara barabikoze babigambiriye kandi babishaka.

Abanyarwanda kubw’umwihariko abatutsi bagomba kumenya neza bikabacengera mu bwonko no mu maraso ko icyaha ari gatozi bivuga ko kuba abatutsi barakorewe itsembabwoko bitagira abere ingabo za APR zatsembye abahutu mu Rwanda no muri Zaire zaba izigikorera leta ya Kagame cyangwa se izajugunywe ku nkombe n’ubwo bwato bwogoga munyanja y’amaraso y’inzirakarengane.

Uko niko bigomba gufatwa ko abahutu bose cyangwa abahoze ari ingabo za FAR ndetse n’abibumbiye muri FDLR badakwiye kwitirirwa itsembabwoko ryakorewe abatutsi hagendewe kukinyoma n’amarangamutima akusanyiriza abantu bose mugatebo kamwe bikorwa na ba humiriza nkuyobore niwanga ngukegete ijosi bagamije kuramba kubutegetsi.

Hashingiwe kumahame agenga ubutabera ibi birasobanura byimazeyo igitekerezo kirwanya abavuga ko ingabo za FDLR zasize zikoze jenoside mu Rwanda kandi twese tuzi neza ko iyo jenoside zitirirwa yarakozwe mu mwaka w’ 1994 naho uwo mutwe ukaba waravutse mu mwaka w’2000.

Igitekerezo kivuga y’uko muri FDLR hashobora kubonekamo abakekwaho ibyo byaha nta gitangaza kirimo nk’uko no muri FPR barimo uhereye kuri Kagame uyiyobora ndetse no muyandi mashyaka ; yaba agizwe n’abahoze ari abayoboke cyangwa abayobozi ba FPR yangwa se abagize ayandi afite inkomoko kuri MRND na MDR PARMEHUTU naho habonekamo abashobora gukekwaho ibyaha nk’ibyo ndetse hanakorwa iperereza ryimbitse bikaba byanabahama.

UMWANZURO

Iturufu yo kwitana bamwana mu marorerwa yakozwe n’inkotanyi zifatanyije n’interahamwe mu Rwanda irashaje bitewe n’uko bose nta mwere ubarimo kuko ibyo bose bakoze si ibanga nta n’ubwo tugomba kubahishira ngo dukundwe turebwe neza n’abo bakozi ba shitani. Hagomba kurimbuka burundu umuco wo gukina umukino wo kwigira ba victime kurusha abandi haba mu bahutu cyangwa se mu batutsi kugirango ubone uko uhisha ibyaha bya bamwe kuko bizwi ko ari aba ari na bariya bose nta funi nta mujyojyo. Kugirango tubashe gusenyera umugozi umwe mu rugamba rwo kwibohoza nk’uko abanyarwanda batari bake badahwema kubidusaba no kubitugiramo inama, ni ngombwa ko amashyaka ya opozisiyo niba akorera abaturage koko yiyemeza kwicara kumeza amwe akabanza agatsinda ibiyatandukanya agahinduka umwe (Uni pour le changement/United for the change) Ibyo bigezweho byatuma abantu badakomeza kurangazwa no guca imanza kumunwa gusa bisa nka bya bindi bivuga ngo imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya.

Bikorewe Mayotte

kuwa 23 ukwakira 2013

AKISHULI Abdallah

Amacumu acanye

Niba wifuza kunyandikira ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo ,

adresse yanjye ni [email protected]

Telefone : 00262639030023

Cyangwa ukansanga kuri Facebook no kuri skype: Abdallah Akishuli