Amashirakinyoma ku gitero cyagabwe na none mu karere ka Nyaruguru.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu karere ka Nyaruguru aravuga ko ingabo za FLN zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za RDF mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 26 rishyira ku wa gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020.

Amakuru dukura ku bantu batandukanye barimo abaturage, abakora mu nzego z’ubuzima mu ntara y’amajyepfo ndetse n’abasirikare ba FLN avuga ko imirwano yatangiye ahagana saa sita z’ijoro ikarangira ahagana mu ma saa saba.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo rivuga ko ahagana saa sita n’iminota 20 abantu bitwaje imbunda “batamenyekanye” bateye ikigo cya gisirikare kiri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruruguru mu majyepfo y’igihugu.

Iryo tangazo ryo kuri uyu wa gatandatu risubiramo amagambo y’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, avuga ko abasirikare b’u Rwanda bahanganye n’abateye, bakabatsinsura “bagasubira i Burundi”

Lt Col Innocent Munyengango yagize ati: 

“Abitwaje imbunda bateye baturutse i Burundi kandi banahunze berekeza muri icyo cyerekezo basize bane mu babo bapfuye n’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo intwaro n’ibyombo [by’itumanaho mu gisirikare]”, abandi batatu ngo bakaba bafashwe.

Ibinyamakuru bishyigikiye Leta y’u Rwanda byatangaje amafoto y’imirambo, imbunda, amasasu n’ibindi birimo ibiribwa bivuga ko ari iby’abarwanyi baguye muri icyo gitero.

Ku ruhande rw’u Burundi, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko “ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi”.

Mu itangazo rigufi ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Colonel Biyereke Floribert, igisirikare cy’u Burundi kinyomoza amakuru y’uko abagabye igitero ku Rwanda mu murenge wa Ruheru baba baturutse mu birindiro by’ingabo z’uburundi akaba ari naho basubira nyuma yo kuraswaho n’ingabo z’u Rwanda. 

Colonel Biyereke avuga ko ubutaka bw’u Burundi butaba ubwihisho bw’abitwaje imbunda bagamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi.

Uyu muvugizi w’igisirikare cy’u Burundi avuga ko ahubwo ingabo z’u Burundi zibereyeho gusigasira umutekano ku mbibi zose u Burundi buhana n’ibihugu bituranye nabwo.

Mu by’ukuri byagenze bite?

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ikuye ku bantu batandukanye avuga ko koko iki gitero cyabayeho ariko uko byagenze bikaba bitandukanye cyane n’uko byatangajwe n’uruhande rwa Leta y’u Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’abaturage avuga ko abateye basunitse abasirikare ba RDF ku buryo bahungiye ahari umudugudu wa Yanze bamaze gutakaza abasirikare benshi kubera ko imirwano yari ikaze cyane.

Abo baturage batashatse kugaragaza umwirondoro wabo babwiye The Rwandan ko abateye bamaze kugenda haje imodoka za RDF zitwara abapfuye n’abakomeretse ndetse haza n’abandi basirikare ba RDF bagerageza gukurikira abari bateye basubiye nyuma y’igitero bagana mu ishyamba rya Nyungwe riri hafi aho.

Abo baturage bakomeje bavuga ko icyabatangaje cyane ari ukubona mu gitondo abapagasi b’i Burundi basanzwe bazi ko baza gupagasa no kwikorera ibirayi muri ako gace berekanwa ngo ni abarwanyi baguye ku rugamba nyamara basanzwe babazi nk’abaturage basanzwe badafite aho bahuriye n’imirimo ya gisirikare.

Umwe mu baturage yemeje aba Burundi bafashwe mu minsi ishize ubwo bafatwaga bazira kuba ngo barinjiye mu Rwanda ku buryo butemewe n’amategeko.

Na TV1 ikorera mu Rwanda yahawe ubuhamya n’abaturage bemeje ko mu mirambo beretswe harimo abaturage b’i Burundi basanzwe bazi.
Na Televiziyo y’igihugu mu Rwanda yemeje ko bamwe mu bishwe basanzwe bazwi n’abaturage!

Ibitangazwa n’aba baturage bikaba bivuguruza n’ibitangazwa na Leta ya Kigali yemeza ko mu bishwe harimo abambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, nyamara n’ababonye amafoto y’iyo mirambo ku mbuga nkoranyambaga biboneye neza ko uretse abambaye imyenda isanzwe n’abarambitsweho imyenda ya gisirikare (itari iy’igisirikare cy’u Burundi) umwe mu mirambo yambaye imyenda isa nk’iya RDF tukaba tuzi ko mu bihe bitandukanye ingabo za FLN zagiye zerekana ibikoresho zambuye iza RDF birimo n’impuzankano za gisirikare. Mu mirambo yerekanywe hakaba nta n’umwe wari wambaye impuzankano z’ingabo z’u Burundi.

Umwe mu mirambo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abashyigikiye Leta y’u Rwanda ugararagara wambaye impuzankano zisa n’iza RDF kugeza no ku ngofero irambitse iruhande!

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umwe mu bakora mu nzego z’ubuvuzi mu ntara y’amajyepfo utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we, yabwiye The Rwandan ko yiboneye inkomere nyinshi n’imirambo by’abasirikare ba RDF ariko atashoboye kumenya umubare wabo neza.

The Rwandan yashatse kumenya icyo abo muri FLN ishyirwa mu majwi muri iki gitero bavuga ariko nta muyobozi wayo wo hejuru yashoboye kuvugana nawe. Twashoboye kuvugana ariko n’umwe mu basirikare ba FLN watwemereye ko ari bo koko bagabye kiriya gitero bakirimo kwegeranya amakuru y’uko urugamba rwagenze, akemeza ko batakaje abasirikare batarenze 2 muri kiriya gitero agashimangira ko bashegeshe uwo yise umwanzi ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze ibimenyetso bibihamya.

Mu gusoza icyo kiganiro kigufi n’uwo musirikare wa FLN twamubajije niba nta basirikare babo bafashwe dore ko mu itangazo ry’umuvugizi wa RDF havugwamo ko hafashwe abarwanyi 3. Yadusubije ko nta basirikare babo azi bafashwe atwibutsa ariko ko hari abahoze muri FLN bafitwe na Leta y’u Rwanda mu magereza yayo ko gushaka abo bahatira kwemeza ko bari muri kiriya gitero bitaba igitangaza.

Abakora isesengura mu bibera mu karere k’ibiyaga bahamya ko kuba Leta y’u Rwanda itavuga ko yatewe na FLN kandi ibizi neka kandi izi ko ifite ibirindiro muri Nyungwe ari uburyo bwo gushaka gushyira igitutu kuri Leta nshya y’u Burundi bayitirira igitero itagizemo uruhare.

Umwe muri bo twavuganye yabajije umunyamakuru wa The Rwandan ati: “Leta y’u Burundi ntifite abasirikare bahagije ku buryo ijya gutera u Rwanda ikoherezayo abaturage basanzwe b’abapagasi?” Yakomeje agira ati:“ahubwo abayobozi b’u Rwanda bashatse bacisha make kuko uko bigaragara mu bamaze gushyirwa muri Leta nshya, u Burundi ntibwiteguye gupfukamira uwo ari we wese.”

Ku bijyanye n’ibiribwa byo mu mikebe byanditseho ko ari iby’igisirikare cy’u Burundi, uwo musesenguzi yadutangarije ko ibiryo nka biriya bitagoye kubibona mu baturage hafi y’ibigo cyangwa ibirindiro bya gisirikare dore ko bizwi ko bamwe mu basirikare babiha abo mu miryango yabo n’inshuti zabo cyangwa bakabigurisha ku buryo ibi bitafatwa nk’ikimenyetso simusiga cy’uko igisirikare cy’u Burundi cyagize uruhare muri iki gitero.