Amashirakinyoma ku iyirukanwa n’igarurwa rya Guverineri JMV Gatabazi.

Yanditswe na Ben Barugahare

Ku itariki 25 Gicurasi 2020 hasohotse urupapuro rw’umuhondo rumaze kumenyerwa n’abakurikiranira ibibera mu Rwanda n’abanyarwanda muri rusange kubera ko ari rwo rukunze gukoreshwa mu gusezerera abayobozi bakuru b’igihugu.

Nk’uko bisanzwe uru rupapuro rwashyizweho umukono na Ministre w’intebe, Edouard Ngirente bamwe basigaye bita “NSINYENTE” kubera ko benshi bemeza badashidikanya ko ibyo yitirirwa ko yashyizeho umukono akenshi ari ibintu birenze ubushobozi bwe ndetse n’ibyo byemezo yumva byafashwe atanagishijwe inama cyangwa ngo anamenye mu by’ukuri abahawe isinde icyo bazira.

Abari batahiwe ni ba Guverineri b’intara y’Amajyaruguru (Jean Marie Vianney Gatabazi) n’uw’intara y’Amajyepfo (Emmanuel Gasana “Rurayi”)

Kuri JMV Gatabazi iri yirukanwa ryabaye nk’inzira y’umusaraba n’ubwo iyo nzira yarangiye we atabambwe. Dore ko Perezida Kagame yahagurukiye abihaye kumwigana kwiba kandi ari we ubyemerewe wenyine.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuye kuri bamwe mu bakora mu mutwe udasanzwe washyizweho mu rwego rwo guhiga abanyereza umutungo n’abashumba baragizwa imitungo yasahuwe yabwiye The Rwanda uburyo Guverineri Gatabazi yagize amahirwe akava mu mutego yari yatezwe n’abantu bamwe bakomeye mu ishyaka FPR babitewe n’ishyari ry’ubutoni Gatabazi afite ibukuru ndetse tutanasize n’ivangura ry’amoko.

Byatangiye ubwo hari abamenye ko Guverineri Gatabazi yaguze imirima y’icyayi mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Nyamasheke, abahozaga ijisho kuri Gatabazi ntabwo babyihanganiye ahubwo bahise bihutira kumurega ibukuru banarenzaho gukabya ubwo bavugaga ko Gatabazi yaguze icyayi hafi ya cyose cyahoze ari icya Rujugiro n’abafatanyabikorwa be. Bashimangiye ibyo birego bemeza ko Gatabazi yanditse iyo mirima y’icyayi ku mufasha we Alice Kampire mu rwego rwo guhisha umutungo.

Nyamara uwaduhaye amakuru mu bakoze iperereza kuri iki kibazo yavuze ko iyo mirima y’icyayi yari ifite agaciro ka Miliyoni zirenze 10, Gatabazi yabanje gutanga igice kingana na Miliyoni 6 gusa kuko ari yo yonyine yari yashoboye kubona. (Aha ariko ntabwo birasobanuka neza niba umufasha wa Gatabazi ataraguze iyi minima y’icyayi ku giti cye cyangwa yarahawe amafaranga na Gatabazi ngo agure iyo mirima anayiyandikeho)

Ibyo bikomerezwa bikorera ahatagaragara ariko bikagira ingufu zidasanzwe mu gutega imitego abantu batandukanye byinjunditse (nk’uko Edouard Bampoliki, umunyamabanga wa Leta muri Ministri y’urubyiruko n’umuco yabitangaje) byateze imishibuka ndetse ifata umwe mu bafashije Gatabazi kugura iyo mirima y’icyayi mu karere ka Nyamasheke maze RIB ihita imutambikana ashinjwa gufatanya na Gatabazi ubujura maze ahatwa ibibazo karahava.

Bidatinze hakurikiyeho iyirukanwa rya Gatabazi ryakurikiwe n’ubwoba bwinshi bwo gufungwa ku buryo abari hafi ya Gatabazi bemeza ko yari amaze guta ibiro hafi 10 kubera iki kibazo, imyenda itakimukwira, amaze kwimura intoboro z’umukandara nk’inshuro 3.

Hari amakuru yemeza ko Gatabazi yahise yimuka ava mu Ruhengeri ajya gutura i Kigali aho atavaga mu nzu atanabonanaga n’umuntu n’umwe uretse bake bo mu muryango we wa hafi n’umwunganira mu mategeko.

The Rwandan yamenye ko Gatabazi yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi Perezida Kagame n’ubwo bwose uretse kwitwa igisambo kigwijeho imitungo ntabwo yari azi icyo azira mu by’ukuri dore ko no mu nama ya Extended National Executive Committee (NEC) yabereye i Rusororo ku wa 26 Kamena 2020 ari mu batunzwe agatoki mu kwigwizaho imitungo na Perezida Kagame.

Bivugwa ko Guverineri Gatabazi yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi ariko anasaba kurenganurwa no gukorwaho iperereza ryimbitse. Ibi Perezida Kagame yarabimwemereye iperereza rirakorwa haba mu Ntara y’amajyaruguru, mu mujyi wa Kigali, Nyamasheke ndetse no kw’ivuko ku Mulindi aho abamushinja bavugaga ko atangiye kwigira nk’UMUHINZA akaba ubu afite 90% by’icyayi cyose cyo ku Mulindi ngo akuramo amamiliyoni menshi akoresheje abashumba

Abakora iperereza basanze barabeshye ahubwo icyo cyayi Gatabazi akuramo intica ntikize ahubwo icyo cyayi agitunze nk’umuntu uvuka ku Mulindi wakuze abona n’ababyeyi be bafite imirima irimo icyo gihingwa.

Imyanzuro y’iperereza yamenyeshejwe Perezida Kagame wahise ufata icyemezo cyo kumusubiza ku mirimo byihuse ku wa 7 Nyakanga 2020 ndetse biranamurakaza ku buryo abatumye afata icyemezo cyo kwirukana Gatabazi ahubutse bashobora kubiryozwa dore ko Gatabazi ari umugaragu mwiza ukorera FPR atizigamye akaba anazi aho umurongo utukura ugarukira.

Ibyabaye kuri Gatabazi byo kwirukanwa nyuma agasubizwa mu mirimo hashize igihe kitagera ku kwezi n’igice ni ibintu twavuga ko bidasanzwe ndetse benshi babyibajijeho bakekeranyaga niba uku guhirwa kwa Gatabazi kwaba kuva:

-ku ishapure ya Rozali yavugaga ubudatuza mu gihe yari yarihebye ategereje gufungwa (Dore ko ari umukuru w’umuryango-remezo w’abakomoka muri Paruwasi ya Rushaki batuye i Kigali)

-Cyangwa ari ubuhanga bw’umupfumu uzwi mu Rwanda cyane witwa Rutangarwamaboko dore ko yabaye nk’uwigamba ku mbuga nkoranyambaga nk’aho inzuzi ze zaba zareze!