Amashirakinyoma ku rupfu rw’umucungagereza Caporal Mwiseneza Jean Paul

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka hakwiriye inkuru uvuga ko Caporal Mwiseneza Jean Paul wari umucungagereza muri Gereza ya Nyarugenge yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.

Iyi kuru yanditsweho cyane n’ibinyamakuru byo mu Rwanda nka igihe.com aho icyo gitangazamakuru mu nkuru yacyo yo ku wa mbere tariki ya 10 kamena 2019 cyagize kiti:

“Nyakwigendera Mwiseneza Jean Paul yavukiye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kayumba, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu 1983. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo habonetse umurambo we mu gisambu cyo mu gace akomokamo i Nyamata. Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko abishe Mwiseneza bataramenyekana. Ati “Umurambo we wabonetse uyu munsi mu gitondo, yiciwe mu murenge wa Nyamata, niho iwabo. Nta makuru turabona ku babikoze ariko baracyashakishwa.” Yavuze ko ubugizi bwa nabi bwose bwambura umuntu ubuzima, ubukora agomba kumva ko na we amaherezo azamenyekana kandi ubutabera bukamugeraho. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko Mwiseneza yatangiye akazi k’ubucungagereza mu mwaka wa 2011, akaba yari yasabye uruhushya rw’iminsi ibiri. Nyakwigendera yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ababyeyi n’abandi bavandimwe be, asigarana na mushiki we. Asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu bari batuye mu Karere ka Nyarugenge.”

Mu iperereza ryakozwe na The Rwandan n’isesengura ryakozwe haherewe ku makuru twahawe na bamwe mu bacungagereza ndetse na bamwe mu mfungwa bo muri Gereza ya Mageragere twaje kumenya ko Nyakwigendera Caporal Mwiseneza yishwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda azira kuba yaracitswe akavuga amakuru yagombye kuba yaragize ibanga.

Uyu mucungagereza wapfuye aciwe umutwe yaba yarishwe mu rwego rumeze nko gutanga gasopo ku bandi bantu bashobora gucikwa bakavuga amabanga y’akazi bakoramo cyane cyane abashinzwe umutekano.

Ayo Mabanga ni ayahe?

Ku wa kabiri tariki ya 4 Kamena 2019 habaye isaka ritunguranye muri Gereza ya Mageragere rikozwe n’igipolisi ku buryo n’abacungagereza ubwabo batunguwe. Muri iki gikorwa cyari injyanamuntu haje kuzamo imvururu hagati y’abapolisi basakaga n’abagororwa, Police irasa amasasu hagwa abagororwa 2 abandi benshi barakomereka.

Iki gikorwa cyagizwe ibanga rikomeye kugeza ubwo umucungagereza Nyakwigendera Caporal Mwiseneza Jean Paul acitswe akavuga ibyabaye. Bimaze kumenyekana ko ari we wasohoye iryo banga yahise yicwa umurambo we uboneka ku wa mbere tariki ya 10 Kamena 2019 i Nyamata aho Nyakwigendera akomoka yatewe ibyuma ndetse yanaciwe umutwe.