Amashirakinyoma kw’iraswa rya Isaac Mbula wabatijwe na RIB akitwa David Mbuyi.

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’inkuru zacicikanye mu binyamakuru byo mu Rwanda zivuga ku musore w’umunyekongo ngo wacuruzaga abakobwa ndetse ngo akaza kuraswa n’abashinzwe umutekano nyuma yo gushaka gutoroka aho yari afungiye, The Rwandan yagerageje gukora ubucukumbuzi kuri iki kibazo dore ko harimo urujijo rwinshi kuko mu gihe RIB yita Nyakwigendera, David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25, ababyeyi be bo berekana ibimenyetso ko umwana wabo yitwa Isaac Mbula wari ugiye kuzuza imaka 22!

Se wa Nyakwigendera ahakana yivuye inyuma ibivugwa ku mwana we

Se wa nyakwigendera Isaac Mbula wabatijwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) akitwa David Shukuru Mbuyi asobanura ibyabaye ku mwana we n’impamvu yari i Kigali agira ati:

Umwana wanjye afite inshuti mu Rwanda kuko yavukiye i Kigali. Yashakaga kujya kuzisura mbere yo gutangira amashuri ya kaminuza muri Canada aho yari asanzwe aba kuva muri Nzeri 2015.”

Nk’uko Se abyemeza ngo Isaac Mbula yahagurutse i Toronto muri Canada tariki ya 30 Ukuboza 2019 agana i Kigali. Muri Gashyantare 2020 yaje kurwarira i Kigali, muri Werurwe 2020 hahita hazamo ibya “Guma mu rugo” ntiyashobora gutaha muri Canada.

Se akomeza agira ati: “Ntibishoboka ko umuhungu wanjye yari kujya mu bucuruzi bw’abakobwa mu gihe ibibuga by’indege mu Rwanda no kw’isi hose byari bifunze, kandi mu Rwanda ntabwo abayobozi bajenjekaga muri gahunda ya “Guma mu rugo” , ibyabaye ni ubwicanyi bashatse gusisibiranya.”

Uyu mugabo avuga ko yaguye mu kantu amaze kumva ibyabaye ku muhungu we. Yemeza ko umuhungu we yishwe ku wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020 akurikije amakuru yahawe, rero ibyo kwerekana abakobwa ku wa gatanu tariki ya 31Nyakanga 2020 no kuvuga ko yapfuye atoroka ku wa gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020 ni ikinamico.

Yemeza adashidikanya ko umwana we yitwa ISAAC MBULA. Ni umwana we wa gatanu ngo akaba yaravutse tariki ya 17 Ugushyingo 1998 avukira i Kigali mu bitaro Roi Fayçal.

Yongeraho kandi ko umuhungu we atari azi igihugu cya Congo kuko yavukiye mu Rwanda kuko se yari impunzi y’umunyekongo yahungiye mu Rwanda kuva mu 1996 aho yari umwarimu n’umukuru w’impunzi z’abanyekongo zabaga mu mujyi wa Kigali.

Nyina wa nyakwigendera akababaro ni kose

Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Se wa Isaac Mbula, ku bufatanye n’umunyamakuru Rubens Mukunzi wa Radio Urumuri twakoze isesengura ndetse tunumva n’ubuhamya bwa nyina wa Isaac Mbula mushobora kumva hano hasi:

1 COMMENT

  1. Que l’Ame de ce jeune homme repose en paix.
    Mes sincères condoléances à sa famille et proches.
    Au-délà de la douleur et chagrin immenses des parents, force est de constater le silence de mort du Président Congolais et des dignitaires de son régime.
    Ce jeune a été publiquement et sciemment exécuté par les assassins du régime Kagame. Ce n’est pas la première fois que les bouchers du régime Kagame exécutent froidement un Congolais. Les Rwandais se rappellent des jeunes congolais qui ont manifesté leur mécontentement relativement aux conditions infra-animal dans lesquelles ils vivaient et vivent encore dans les camps de concentration au Rwanda. Ils ont été impitoyablement battus comme des animaux sans maître. Le réaction de Kabila, alors dit président de la RDC: silence de mort. Par contre des dignitaires de Monsieur Mendé, sont venus ici au Rwanda pour se prosterner devant Kagame et Mushikiwabo. Koffi Olomidé est venu ici au Rwanda pour chanter à la gloire de Kagame et de son régime. Un homme sans honneur et sans dignité même son chien ne peut le respecter. Pour exiger le respect, il faut prouver qu’on le mérite. A ce jour, les dignitaires congolais n’ont pas encore prouver qu’ils méritent un respect comme l’a maintes fois dit Kagame et il a vait raison, le tout sous réserve de prouver le contraire. Les Rwandais ont appris qu’un groupe d’individus appelés les Batutsi de la RDC entendent créer un Etat Tutsi dans le Kivu et demandent au Président Congolais la reconnaissance de leurs droits spécifiques et sui generis. Le Président congolais leur a promis l’examen attentif de leur demande. Cet Etat sera l’appendice du Rwanda avec à sa tête Kagame, président de la maison mère et de son appendice.
    Dèsormais, en RDC, il existe un groupe ethnique appelé les Batutsi congolais du Kivu. Qui est responsable de ce désordre, des massacres de masses contre les Congolais, des viols de femmes de tous âges y compris les religieuses en RDC, Kagame comme le crient sur le toit les Congolais en opérant en une fuite en avant ou le président congolais en personne qui prétend avoir été élu par les Congolais mais qui ne connait manifestement pas le rôle et les missions du président, la définition de diriger et de gouverner?
    Que le Plus Haut ait pitié des Congolais. Il faut prier pour eux.

Comments are closed.