Amashuri yisumbuye ya Brian Kagame yatwaye akayabo hafi miliyoni 150 mu myaka ine!

Tumaze kumenya ko Perezida Paul Kagame afite umwana warangije amashuri yisumbuye muri Amerika, twashatse kumenya amafaranga iryo shuri ryaka abana baryigamo. Nkuko twabibwiwe Brian Kagame, ubucura bwa Paul na Jeannette Kagame, yigaga mw’ishuri rihenze ryitwa Deerfield Academy riherereye muri leta ya Massachussets.

Ku mwaka iryo shuri ririhisha ibihumbi hafi 50 by’amadorari ($49,625) ku mwaka. Nukuvuga ko mu myaka ine byatwaye hafi ibihumbi 200 ($200,000) by’amadorari angana na Miliyoni 150 z’amanyarwanda kugirango umuhungu wa Kagame Brian yige amashuri yisumbuye.

gisagara

Dore ibibazo umuntu yakwibaza nyuma yo kumva ko undi muhungu wa Kagame yarangije kwiga amashuri yisumbuye muri Amerika:

  1. Ese ko batubwira ko u Rwanda rwateye imbere, Perezida Kagame yabuze ishuri mu Rwanda ryashobora guha aban be inyigisho ku rwego rw’amashuri yisumbuye?
  2. Ese kuba Kagame yohereza abana be kwiga hanze ntibyaba ari ikimenyetso simusiga ko nawe atemera aho uburezi mu Rwanda buhagaze? Perezida Habyarimana we yanze ko abana be bajya kwiga amashuri yisumbuye hanze kuburyo bose bigaga mu gihugu akabohereza hanze bagiye kwiga za kaminuza.
  3. None se kuriha $200,000 (Ibihumbi 200 by’amadorari) amashuri yisumbuye nabyo twabyita kwiha agaciro cyangwa ni ugutesha agaciro uburezi bwu Rwanda?
  4. None se aya mafaranga ninde uyariha? Ni Kagame cyangwa n’igihugu? Ese koko niba Kagame ariwe uriha akaba hari gihe yari afite abana 4 bose biga muri Amerika bivuga ko wenda yarihaga $200,000 ku mwaka, aya mafaranga ayakurahe mu gihe tuzi ko umushara we ku mwaka utarenze ibihumbi 200 by’amadorari?

Mu gusoza njye nakwemeza mvuga ko kuriha $50,000 k’umwaka amashuri yisumbuye ari ugusesagura cyane cyane ko mu Rwanda hari abarimu badahembwa neza ndetse n’ibindi bibazo igihugu gifite nk’iby’inzara, ubukene n’ibindi.

Irebere kw’ifoto hasi rero igiciro ku mwaka cyo kwiga mw’ishuri Brian Kagame arangijemo:

Screen Shot 2016-05-30 at 10.44.58 AM

Aya mafoto ari hasi aha arakwereka uburyo n’impamvu iryo shuri Brian Kagame arangijemo rihenda. N’ishuri ujyamo aruko ufite ababyeyi bakize cyane kuburyo umuntu yakwibaza impamvu Kagame yitwara nk’umuherwe nkaho mu Rwanda wagira ngo dufite peteroli cyangwa ubukungu bwinshi mu butaka.

Screen Shot 2016-05-30 at 10.51.09 AM Screen Shot 2016-05-30 at 10.51.24 AM Screen Shot 2016-05-30 at 10.51.46 AM Screen Shot 2016-05-30 at 10.52.12 AM Screen Shot 2016-05-30 at 10.52.25 AMDeerfield_Academy_Fitness_Ctr_Vertical_for_Website_2 Deerfield_Academy_Greer_Multi_purpose Deerfield-Academy deerfield3 deerfieldkochcenter_1400x800_som12jpg

Justin Gatabazi
Los Angeles