ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°001/CCP/2015 :
Dushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’amashyaka FDU-INKINGI, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri yashyizweho umukono ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa kabiri 2015,
Dukurikije ko ayo mashyaka 3 yiyemeje guhuza ingufu ku buryo bufatika kugirango arwane intambara ya demokarasi na politike ;
Tumaze kubona ko uko gushyira hamwe ari bwo buryo bwonyine bwa politiki bwo kugera kuri iyo ntego ifite ishingiro ;
Amashyaka ya politiki FDU-INKINGI, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri atangaje ku mugaragaro ibikurikira :
Ingingo ya mbere : Amashyaka FDU-INKINGI, PDP-IMANZI na PS-IMBERAKURI atangaje ku mugaragaro ivuka ry’Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo « CCP » mu magambo ahinnye, rugendera ku migabo n’imigambi y’Amazerano y’Ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 8 Gashyantare 2015 yometse kuri iri tangazo
Ingingo ya kabiri
Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo (CCP) rubaye rukanazakomeza kuba uburyo buhuriweho bwo kugaragaza ibitekerezo bya politiki by’ayo mashyaka atatu ya politiki. Muri urwo rwego, urugaga CCP ruboneyeho umwanya wo kwamagana rwivuye inyuma umugambi mubisha wa FPR INKOTANYI wo guhindura Itegeko Nshinga kugirango Perezida Kagame abone uburyo bwo guhama ku butegetsi ubuzima bwe bwose.
Ingingo ya 3.
Urugaga Ruhoraho Rwungurana Ibitekerezo (CCP) rurasaba ku buryo bwihutirwa ibihugu byimakaje umuco wa demokarasi n’imyumvire ya repubulika, nk’u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Bubirigi, U buholandi, ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Loni (ONU), umuryango w’ibihugu by’i Burayi (UE), umuryango w’ibihugu by’Afurika (UA), gutera intambwe mu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika (USA) mu kwamagana ku buryo bugaragara uwo mugambi mubisha wa FPR INKOTANYI ushobora gushora u Rwanda mu kandi kaga karimbura imbaga.
Bikorewe i Kigali uyu munsi wa gatatu, tariki ya 01 za Nyakanga 2015
Uhagarariye FDU INKINGI
Mr. TWAGIRIMANA Boniface (Sé)
Visi-Perezida wa Mbere ;
Uhagarariye PDP IMANZI
Mr. KAYUMBA Jean Marie Vianney (Sé)
Umuvugizi ;
Uhagarariye PS IMBERAKURI
Me NTAGANDA Bernard (Sé)
Perezida Fondateri