Amashyaka FDU-Inkingi na PS Imberakuri arashima igikorwa cy’abanyeshuri n’abashoferi cyo kwibutsa inzego z’ubuyobozi z’igihugu inshingano zazo.

Kuri uyu wa 26 Nzeli 2013 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwafashe icyemezo cyo kurekura abanyeshuri n’abashoferi bari bafashwe n’igipolisi kuwa 17 Nzeli 2013 kibashinja gukora imyigaragambyo itemewe.Ifatwa n’ifungwa byaba banyeshuri ndetse n’abashoferi byaranzwe n’ibikorwa bigayitse polisi y’u Rwanda yabakoreye aho itazuyaje mu kubica urubozo ndetse bamwe bakanabikuramo ubumuga ;si ibyo gusa kuko na bagenzi babo umunsi bitabagaho komisiyo y’ubukungu ya Sena naho polisi ntiyashoboye guhisha kamere yayo ngo ireke kwisebya kuko yabagabyeho igitero,ariko kubw’amahirwe bararusimbuka.

Ifungurwa ryaba banyeshuri n’abashoferi ribaye mbere y’umunsi umwe kugirango urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rusome urubanza rwabo kuko byari biteganyijwe ko urubanza rwari busomwe kuwa 27/09/2013 saa Sita z’amanywa,aha umucamanza akaba yasobanuye ko ari ukubera impamvu z’ibyago yagize ko kuri uwo munsi atari buzaboneke,aha ntawabura kuhagarukaho cyane ku muntu uzi uko ubutabera bw’u Rwanda bukora kuko usibye no kuba yagize ibyago niyo yari kuzaba ari mu kazi yashoboraga no kurwimura nkuko ku zindi manza bazisubika inshuro zitabarika nta n’impamvu n’imwe igaragara batanze !

Ukurikije ukuntu abapolisi benshi bo kurwego rwo hejuru batandukanye bari batwaye aba abanyeshuri n’abashoferi mu ibanga rikomeye bajyanwa gusomerwa ariko bikanga bikamenyekana byagaragariye buri wese ko hari izindi ngufu zibyihishe inyuma zari zategetse ko iyo nkubiri ya rubanda ihagarikwa, naho kwihutisha gusoma urubanza aho kurwimura ngo biyerekane ko ubutabera bukora neza ibyo bazabibwire abanyamahanga kuko abanyarwanda turabizi !Niba koko bushaka kwerekana ko bwigenga nibufungure abayobozi n’abarwanashyaka b’amashyaka atavugarumwe na leta bakomeje gutoterezwa no gusiragizwa mu magereza atandukanye mu gihugu.
Ifungurwa kandi ryaba banyeshuri n’abashoferi rije rinasubiza bimwe mu byifuzo bari bafungiwe mu gihe bandikiraga minisiteri w’intebe bamusaba guhindura gahunda guverinoma ayoboye yo gukuraho inguzanyo yahabwaga abanyeshuri bita bourse kuko Minisiteri y’uburezi na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, kuri uyu wa Kane, zatangaje ko mu banyeshuri 13, 298 bajuriye bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo kwitangira amafaranga basabwa kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru hagendewe ku byiciro by’ubudehe babarizwamo, abagera ku 10,716 bemerewe kuzagurizwa na Leta amafaranga yose naho abanyeshuri 2,388 bo bazahabwa inguzanyo ingana 50% ; bivuze ko bazahabwa amafaranga y’ishuri 300, 000 andi bayitangire, kandi banitunge,ikindi nuko abanyeshuri 92 bo ubujurure bwabo bwatewe utwatsi bagomba kwirihira 100%.

Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi yakiriye neza ifungurwa ryaba banyeshuri ndetse n’abashoferi,ariko akanenga bikomeye imyitwariri ya polisi y’igihugu uburyo yitwaye muri iki kibazo,anayisaba guha ituze abanyarwanda doreko mu nshingano zayo za mbere harimo kubungabunga umutekano w’abenegihugu bose nta vangura iryo ari ryo ryose rikozwe.
Turasaba kandi ko polisi y’igihugu ikwiye kwigishwa ibijyanye n’uburenganzira bw’ibanze bw’umuturage bikaba byayifasha no kubwubaha ntijye buri gihe yiroha ku muturage ngo ihondagure uko yishakiye ngo yavuganye n’itangazamakuru cyangwa ngo imuzize ko yandikiye inzego z’ubuyobozi kandi nyine icyo zishinzwe ari ukumukemurira ibibazo mu gihe azitabaje.

Amashyaka FDU-Inkingi na PS Imberakuri kandi atewe impungenge n’uburyo gukemura ibibazo by’abanyarwanda bikomeje gusaba ingufu z’umurengera,kuko kuba minisiteri zari zifite mu nshingano zazo gukemura ikibazo cy’abanyeshuri zitarihutiye gukemura ikibazo cyabo bikagera naho ba nyir’ubwite bumva bagomba guharanira uburenganzira bwabo biteye ikibazo gikomeye kuko usibye no kuba byaraviriyemo abanyeshuri bari bafunzwe ubumuga binateza igihugu igihombo kuko amafaranga akoreshwa mw’isubirwamo ry’ibyemezo bihubukiwe bitanarimo ubushishozi no gushyira mu gaciro yakagombye gukora ibindi bikorwa biteza imbere abaturage. Ikindi leta igomba kumenya ni uko amafaranga y’uburezi yaba atangwa n’abagiraneza ndetse n’atangwa n’abanyarwanda ubwabo bayagenera buri munyarwanda nta numwe bavanyemo(http://www.catholic.org/international/international_story.php?id=51871http://www.unicef.org/rwanda/education.html,http://ec.europa.eu/europeaid/where/acp/country-cooperation/rwanda/rwanda_en.htm).

Turasaba minisiteri gukuraho inzitizi zose zibangamira umunyeshuri wahawe buruse ya leta yo kwiga bityo na bariya bakomeje kurengana bakarenganurwa,ikindi minisiteri igasaba amashuri makuru na kaminuza kongera igihe cyo kwiyandikisha kuko kuvuga ko kwiyandikisha bizarangira kuwa mbere tariki ya 30/09/2013 nabyo amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi asanga ari ukwirengagizankana ubukene bwugarije abanyarwanda kandi amande ibigo bishobora guca y’ubukererwe nayo ashobora gutera bamwe mu banyeshuri ibibazo bibaviramo no guhagarika amashuri yabo.
Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi arasaba ko inzego zose zirebana n’ibibazo abashoferi bagaragaje ko nabyo byashyirwa imbere maze bigakemuka mugihe cya vuba.

Aya mashyaka arashima byimazeyo inzego zose(iz’igihugu,mpuzamahanga n’itangazamakuru ritandukanye) zakomeje kuba hafi yaba banyeshuri n’abashoferi mu bibazo bari bashowemo na polisi,akaba anashima by’umwihariko abanyarwanda bakomeje kwerekana ko ibibazo bafite ntawundi uzabibakemurira ataribo ubwabo.
Amashyaka PS Imberakuri na FDU Inkingi arasaba leta kandi kwirinda gukomeza guturaho abaturage ibyemezo batagishijweho inama kandi aribo ingaruka zigeraho mbere ababifashe bigaramiye.
Uburenganzira ntawe uteze kuzabuduha mu biganza kuko buraharanirwa.

Bikorewe i Kigali kuwa 27/09/2013

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agateganyo

PS Imberakuri
Alexis Bakunzibake
Visi Perezida wa mbere

1 COMMENT

  1. Ubu ni urujijo kandi ni ukwerekana ukuntu ubutabera bukora.Ntabwo bwigenga. Ntuye ku Gisozi, muri Gasabo , mu mujyi wa Kigali.Hari umugabo witwa Mutabazi Simon(papa Junior), FPR yajujubije imyaka ine yose imuhiha.Yabaga hanze akorera ONU. Imanza ze zabaye urujijo ,kuko zari iza politiki na FPR itaramushaka ku butaka bw’u Rwanda,niba akiriho Nyagasani amurinde.Yatewe kenshi mu rugo iwe biteguwe na FPR Imana ikinga akaboko.None se ko urubanza rwe rwasubitswe inshuro zirenga makumyabiri(20) ngo abacamanza barwaye,abacamanza bagiye mu nama,abacamanza bagize, ibyago, kuki uru rubanza rwo rutasubitswe.Batinye ko iki kibazo kizabazwa muri Rwanda day i Toronto.
    ABANYARWANDA NIBAHAGURUKE BAHARANIRE UBURENGANZIRA BWABO NAHO UBUNDI FPR(abajura,abicanyi, ibisambo,abagome) NTABWO IZABAHA.

Comments are closed.