Amashyi akomerwa umunyagitugu Kagame Paul ninayo azamukomera

Ejo nibwo umunyagitugu Kagame nibwo yongeye kwicukurira urundi rwobo simuziga rumuganisha ku iherezo rye mabi. Ariko nubwo bimeze bityo ubwo hakorwaga itekinika cyangwa ikinamico ryo kumutanga nk’uzahagararira RPF mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe vuba aha. Irushanywa ry’amashyi n’impundu nibyo byagiye biranga ibihe byose iyo bamushukaga ko bamushigikiye, Kagame.

Aya mashyi ntago ari ubuhoro ukurikije amateka y’isi muri rusange na y’u Rwanda by’umwihariko. Ubwo yafataga ijamo umunyagitugu Kagame byamushobeye abura aho ahera n’ubwo rwose amashyi yari menshi ari nako bamushuka ko bazamutora ijana kw’ijana nkuko bisanzwe nyamara we akiyibagiza ko ayo mashyi ari inzira azisangamo wenyine n’umuryango we ubwo amashyi n’impundu bamuha bizahinduka induru no gukomerwa nk’igisambo.

Amateka atubwira ko mwene ariya mashi n’impundu byagiye biharwa abanyagitugu nka Hitler, Musolini, Mubutu n’abandi ariko amaherezo byabahindukiye induru. Ikibabaje ni uko Kagame atibuka ko ibyo bihe nawe byanga byakunda bizamugeraho bimusange wenyine abo bose bamushuka ko bazamutora ijana kw’ijana nibo bazamutera amabuye bamukomera induru icyo gihe ntago bizamworohera gusubiza ibihe inyuma.

Uyu munsi aravuga rikijyana, aritsamura akakirizwa impundu, aratukana agahabwa amashyi, arica agasabwa imbabazi, anyereza umutungo wa leta bikitwa iterambere ry’abaturage, yubaka imitamenwa ye bikitirirwa rubanda rwishwe na nzaramba, asenyera abanyarwanda bikitwa guteza imiturire imbere, ategeka abantu guhinda igihingwa kimwe bikitwa ubuhinzi bwa kijyambere, arandura imyaka ya rubanda bikitwa inyungu rusange, arica akanahiga bukwakare abazunguzayi n’abana bo mu mihanda bikitwa isuku ry’umujyi. Ibi byose hari igihe bizahinduka abamushyigikira muri aya mabi bamukomere induru.

Kagame yakagombye kumenya ko mu minsi ya nyuma azisanga wenyine adafite umukomera amashyi, nta mbaraga azaba agifite na busa n’umwana w’igitambambuga azamwegera amukubite ikofi ntacyo azamutwara.

Umwanya wawe ni uyu nyakubahwa perezida Kagame, iminsi ishyira ubusa hato utazicuza bitagishobotse.

By Prosper

4 COMMENTS

  1. Ntabwo bakwanga ko kagame akomezakubayobora,kugezaingihe agaragarinjeuwahanuyeindege ya Habyarimana,njyewe niko mbibona kuko ntawajyagushyirwamurwobo arureba

  2. Comment:MUREKE KAGAME AYOBORE KUKO AMAZE KUMENYA BYINSHI KANDI N’UBUTUNZI MUVUGA AFITE NIBWO BUTUMA NTA MURURUMBA W’IBYA RUBANDA YAGIRA. NIMUMUSENGERE AHUBWO KU BW’UMUSARABA YIKOREYE KANDI ABIRIRWA BASAKUZA BATASHOBORA

  3. Prosper, ahubwo wowe wite ku iherezo ryawe rya none cyangwa iry’ejo naho Kagame w’abanyarwanda mushyire hasi. ibuka nyabusa ko urucira mukaso rugatwara nyoko ari umugani w’abanyarwanda bakubyara.

    Ariko ye uzi guteza ubwega rwose, ayo amashyi se ugaya cyangwa unenga buriya wabonye nay’abaturutse muri Angola,Congo, Uganda, Eritrea, Kenya ,Tanzania,Gypti,China,Ethiopia……ayabanyamashyaka yandi atari RPF kugeza no kuri PS Imberakuri wayabonye ri amasabano kuburyo nabo bananiwe kubona cyangwa guhanura nkibyo urimo kuvuga wowe ubwawe?

    Hari Abanyarwanda bamuhisemo uyu munsi nkuko banamuhisemo mu myaka yashize,sigaho wibasuzugura nibakuru bazi icyo bashaka, umunsi babonye hari undi wamusimbura nabwo bazabikora kandi mu mahoro kuko na nyirubwite arabyiteguye yaranabibasabye.

    Uriruhiriza ubusa , urishyiraho urubanza rwubusa imbere y’Imana kandi utari yo ntube n’umuhanuzi wayo ngo umenye iherezo rya muntu (SIBOMANA). Biragaragara ko hari icyo wizeye wenda uzakoresha ngo uteze imidugararo ariko nihahandi hawe amaraso yamenetse arahagije muzakubita igihwereye ntacyo muzamutwara subwa mbere mwaba mubigerageje birazwi, ntacyo muzatwara abanyarwanda, ntabwo bamwitesha ntacyo mufite kizima mwabaha mu mwanya we usibye kubasubiza mu gahinda bari batangiye kwibagirwa, batumbereye iterambere rigaragarira buri wese haba mu gihugu haba no hanze mu mahanga. Uyu mugabo ni unique kandi abameze nkawe baboneka rimwe mu kinyejana, muhe amahoro akore rero niba utanamushyigikiye wicecekere ureke abandi babikore. aho guhanura ibidushyira mu byago warutwa no gushyiraho nawe gahunda zawe; ukaza ukiyamamaza abantu bakagutora uburenganzira burahari kuri buriwese kugeza no kubabikora bambeye ubusa cyangwa ababivuga abantu ababunva bakabita abarwayi mu mutwe ; nankaswe wowe upfa kugaragaza ibyo wakosora niba koko binabaho atari za ndorerwamo zikarupiri kwa rusiha wa sebicwende muba zandale; ngo zireba ibiri mu bwonko bwa nyirazo gusa akenshi we ubwe aba yaraciyemo.

  4. Comment:@ Sekiganda.
    Urakoze cyane kuvuga ko Paul Kagame yamaze gukira kuburyo nta murur umba agifite, aha uvugishije ukuri nibyo . None umuntu umaze kurengwa niwe ugifite ubushake bwo kumenya abaturage bababaye? yagakwiye kugaragaza ko anejejwe nibyo amaze kugeraho we n’umuryango we agaharanira kuzabiraga abanabe aho kuzabazigira umuvumo no kubaho nabi bizakurukira mukwanga kuva kubutegetsi mumahoro. twese abanyrda ubu twakagize ikizere cyejo heza aruko inzira Kagame arimo ariyubaka amahoro ariko siko biri ahubwo akomeje kongera urwango hagati mubanyrda

Comments are closed.