Amateka akomeje gusibangana: Stade ya Demokarasi yashyinguwemo Perezida Mbonyumutwa yarashenywe!

Ubu ahahoze iyo stade hamaze guhabwa RSSB ngo yubakemo umuturirwa wayo!
Ahahoze ari kuri Stade ya Demokarasi mu Mujyi wa Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye mu minsi iri imbere ntawe uzongera kumenya ko yahigeze, impamvu ni uko nyuma y’igikorwa cyo kwimura umurambo wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda wari uhashyinguye ukajyanwa ahitwa mu Gahondo, ubu heguriwe Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’ U Rwanda (RSSB yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda) ikaba igiye kuhubaka umuturirwa w’amagorofa atandatu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.


Ariko se amateka y’aha hantu ni ayahe? Mbere y’uko hubakwa Stade ya Demokarasi hari ahande? Kuki se ariho Mbonyumutwa yashyinguwe? Impamvu yatumye bimura umurambo w’uyu musaza ni iyihe? Caisse Sociale se yo yahabonye ite? Mu gushaka gusubiza ibi bibazo, twegereye abantu batandukanye bazi amateka ya hariya hantu hahoze hitwa i Gitarama ndetse na Bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Muhanga. Dore rero muri make amateka ya buriya butaka.

Mbere y’uko hariya hantu hubakwa Stade ya Demokarasi, hari ubutaka bitaga isambu ya Komini. Mu by’ukuri ubu bwabaga ari ubutaka bwa Leta (Patrimoine Public). Mu gace iyi stade yubatswemo, ubu butaka bwaheraga ahazwi ku izina rya «Route Kibuye» bugakomeza ahari iyi Stade nyine kugera ahari Centre Culturele ya Gitarama, ugafata ahitwa mu Giperefe bukazenguruka kuri Prefecture ya Gitarama (ubu ni ku Karere ka Muhanga) mbese uwo musozi wose wari uwa Leta!

Kuba hari abantu ku giti cyabo bahafite ibibanza, abo twashoboye kuganira batubwiye ko bamwe bagiye babigabirwa n’ubutegetsi, abandi bakaba baragiye babigurira ababigabiwe. Urugero ni nk’umusaza witwa Bizimana ufite umurongo w’amazu y’ubucuruzi inyuma y’iyo stade. Aha hantu Bizimana yubatse amazu ava kuri kaburimbo akagera hafi y’ahubatse Sprendid Hotel harimo n’Umusigiti muto w’Abayislamu, ngo yahiherewe n’uwari Perezida w’u Rwanda Kayibanda Gregoire mu 1963. Ubwo iyo Stade ya Demokarasi yari imaze kuzura.

Uyu musaza Bizimana yegereye Kayibanda ati: «Ese Nyakubahwa Perezida ko mubona aha hantu hagiye kujya hahurira abantu benshi mu birori, bakazajya bakenera ibintu bitandukanye, mwampaye aha hantu nkahubaka amazu y’ubucuruzi abantu bakajya babona aho bahahira batiriwe bajya kure?». Umusaza yarakomeje atubwira ko icyo gihe Perezida Kayibanda wari usanzwe azi uyu musaza kuko yari umucuruzi ukomeye ngo yahise ahamugabira atyo!

Abantu benshi bari basanzwe bavuga ko aho hantu hubatswe Stade hari mu isambu ya Kayibanda ariko sibyo rwose kuko ahantu hafi aho Kayibanda yari afite isambu ni ahahoze ari isoko rya Gitarama, ariho ubu hari Gare ya Muhanga; indi sambu yari ayifite ahitwa i Kavumu hafi ya Rugeramigozi ari naho yari atuye na n’ubu amazu ye akaba agihari.

Stade ya Demokarasi yubatswe ite? Ni gute kuri iyi stade haje gushyingurwa Mbonyumutwa aho gushyingurwa Kayibanda?

Mbonyumutwa niwe wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda, yatowe ku wa 28 Mutarama 1961 atowe n’abari bahagarariye amakomine bari baratowe muri Kamena – Nyakanga 1960. Bahuriye mu nama i Gitarama maze batangaza ko aribo rwego rukuru rwa Repubulika n’uko bahita banatorera Mbonyumutwa kuba Perezida wa Repubulika w’agateganyo, Kayibanda akaba Minisitiri w’Intebe.

Aya matora siyo Kamarampaka kuko Kamarampaka yaje kuba ku wa 25 Nzeri 1961, aho abanyarwanda bagombaga guhitamo hagati y’Ubwami na Repubulika icyo bashaka, maze abashaka Repubulika babona amajwi 80 ku ijana ni uko Umwami arahunga! Ku wa 04 Ukwakira 1961 niho hagiyeho Inteko Ishinga Amategeko, iyo ni nayo yatoreye Kayibanda kuba Perezida wa Repubulika akabifatanya no kuba Umukuru wa Guverinoma aya matora akaba yarabaye ku wa 26 Ukwakira 1961, u Rwanda rubona ubwigenge ku wa 01 Nyakanga 1962.

U Rwanda rwabonye ubwigenge Kayibanda yaramaze kuba Perezida wa Repubulika ku buryo niyo urebye ibikorwa bye mu guharanira ubwigenge ubona ari we ufite ibigwi kurusha bagenzi be ku buryo ariwe wakagombye kuba yarashyinguwe kuri iriya Stade. Si uko rero byagenze kuko nyuma ya 1973 ubwo Juvenal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo ku ngoma ya Kayibanda yamuhirikaga, yahise afungirwa iwe mu rugo aza gupfa ndetse anashyingurwa mu buryo bumeze nk’ibanga ku buryo abaturage batabonye uburyo bwo kumusezeraho.

Naho Mbonyumutwa we, ku ngoma ya Habyarimana nta kibazo yigeze agira kuko kuva mu 1978 kugera mu 1986 yamushinze kuyobora urwego rushinzwe gutanga imidari y’ishimwe (Chancelier des Ordres Nationaux). Mbonyumutwa yapfiriye mu bitaro bya Kaminuza by’i Gand mu Bubirigi ku wa 26 Nyakanga 1986 n’uko ku wa 31 Nyakanga 1986 umurambo we wakiranwa ibyubahiro byinshi i Kanombe maze ku wa 01 Kanama 1986, Habyarimana ubwe ayobora imihango yo kumushyingura i Gitarama kuri Stade ya Demokarasi; bityo aba ari we Perezida wa mbere w’u Rwanda ushyingurwa mu cyubahiro gikwiye umukuru w’igihugu.

Nk’uko abasaza bariho icyo gihe babidutangarije, gushyingura Mbonyumutwa mu cyubahiro kingana gutya byakozwe kubera ko Perezida Habyarimana yasaga nk’ushaka kwiyegereza no guhoza amarira abanyagitarama ndetse n’amahanga atarigeze ashimishwa n’uburyo Kayibanda yapfuye n’abandi banyagitarama.

Mbonyumutwa ashyingurwa kuri stade ya Demokarasi i Gitarama

Kuki imva ya Mbonyumutwa yimuwe?

Kuva mu mwaka wa 2009 ubwo ibikorwa byo kwegurira bimwe mu bigo n’ibikorwa bya Leta abikorera (Privatisation) byari birimbanyije, nibwo hatangiye guhwihwiswa ko Stade ya Mbonyumutwa yaba igiye kwegurirwa abikorera. Ntibyatinze inama ya Guverinoma yateranye ku italiki ya 29/01/2010 yemeza ko Stade ya Demokarasi ivanwa mu mutungo bwite wa Leta ikegurirwa abikorera ku giti cyabo maze hakubakwa inzu ijyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Muhanga.

Mu ijoro ryo ku ya 1 rishyira iya 2 Gicurasi 2010, nibwo imva ya Mbonyumutwa yataburuwe maze umurambo we wimurirwa ahitwa mu Gahondo. Ku italiki ya 26/05/2010 nibwo hasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe No 30/0/3 ryasohotse mu Igazeti ya Leta numero special Bis, 49ème année yo ku wa 26/05/2010 rivana burundu Stade ya Demokarasi mu mutungo wa Leta ikegurirwa abikorera; ng’uko uko Stade ya Demokarasi inazwi ku izina rya Stade ya Mbonyumutwa yeguriwe Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’ u Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda) ari nayo ngo igiye kuhubaka umuturirwa ujyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Muhanga.

Hari amakuru yari yavuzwe ko aho hantu hagombaga kubakwa ngo hotel ya FPR ifatanije n’umwe mu bahungu ba Bizimana ariko mu iperereza The Rwandan yakoze ntabwo twashoboye kubona amakuru kuri ibyo bivugwa n’imvano yabyo.

Mu by’ukuri rero yaba ingoma ya Habyarimana yahashyinguye Mbonyumutwa, yaba n’iya Kagame yafashe icyemezo cyo kuyisenya hagashyirwa ibikorwa bigezweho, bose nta n’umwe wigeze aha agaciro aha hantu hatangarijwe Repubulika. Ibi bikaba bitandukanye no mu bindi bihugu yemwe n’ibyo duturanye aho usanga “Place de l’Independence” iba ari ahantu hubashye, kandi ni mu gihe kuko haba habumbatiye amateka akomeye y’igihugu. Abanyarwanda rero bakaba bibaza niba uko ingoma zizagenda zisimburana amwe mu mateka y’igihugu cyacu atazageraho akazima burundu?

Ignace Mugabo

1 COMMENT

  1. Amateka azasibangana pe! Kuko nizihindura imirishyo , nta rwibutso ruzongera kubaho kuko abapfuye bazashyingurwa mu marimbi yabugenewe zivanwe mu ntanzi z’ingo z’abantu

Comments are closed.