Amateka y’abanyamulenge igice cya gatatu

 Mu gice  cya mbere ni cya kabiri  twabonye amavu n’amavuko y’umuryango  mugari w’abanyamulenge. Uyu munsi mu gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma  nifuje gukomerezaho ngirango mbanyurireemo muri make iby’intambara zahuje abanyamulenge n’abandi bakongomani kavukire ndetse n’ukuntu barwanye na Kagame bakamukubitira ahareba inzega.

Ahagana mu mwaka w’ 1965 – 1969 Laurent Desire Kabila n’ishyaka rye PPR(parti du people pour la revolution)  yatangije intambara yo kurwanya Mobutu aha abanyamulenge baje kwitandukanya nawe kubera ko abasilikari be bafataga abakobwa kungufu ndetse bakarya n’inka za bo. Aha abasaza bakuze mubanyamulenge bategetse ko abagize uyu muryango mugari barwana begamiye kuruhande rwa Mobutu ndetse uku kwihuza kw’abanyamulenge na Mobutu gushegesha cyane Kabila n’ingabo ze biziviramo gutsindwa birangira zihungiye muri Tanzania.

Mu w’ 1996 ubwo FPR  yari imaze gufata ubutegetsi mu Rwanda yongeye kubura dossier ya Kabila ubwo yashakaga guhirika Mobutu ikimika uwo izabasha gukoreramo uko yishakiye. Nibwo  hashingwaga AFDL ndetse iyi ntambara yitabirwa kandi igirwamo uruhare ruziguye n’abanyamulenge bari bamenyereye kariya karere cyane. Aha ariko  ntitwirengagije ko uwo bahirikaga ari we Mobutu yari yarabahaye ubwenegihugu n’imirimo ikomeye muri leta ye nk’inyiturano y’uko bamufashije gutsinda Kabila wo muri 1969. 

Ikindi kizwi cyane mu muryango mugari w’abanyamulenge ni ukororoka kwa bo kwatewe n’inama bagiriwe n’intiti yitwa Muhoza Isaac na Bisengimana Barthelemy aho bari bugarijwe n’itotezwa bakorerwaga n’abaturanyi ba bo b’ababembe , abafurero n’andi moko atuye kariya gace . aya moko  yahoraga abagaba ho ibitero yitwaje ko ari abanyarwanda. Uyu Muhoza Isaac yaje guteranya abasaza bakuze b’Imulenge ababwira ko bagomba gushishikariza abahungu babo bakazajya bashaka bakiri bato k’uburyo ku myaka 15 umwana w’umuhungu cyangwa uw’umukobwa yagombaga guhita ashyingirwa. Ikindi iyi Ntwali mubanyamulenge yibukirwaho cyane nuko ahagana 1972  yateranije inama n’abasaza bakuze akababwira ko bagomba gushimangira ko bagomba kwitwa “ABANYAMULENGE”  hagamije kwanga izina ry’ubunyarwanda batwererwaga n’ababembe n’abafurero ngo kuko nk’umuntu wize atumvaga uburyo bitwa abanyarwanda kandi bari bageze mubisekuru birindwi  byavukiye muri Congo. 

Andi mateka ya vuba y’ubu bwoko  , ni intambara yabahuje n’abanyarwanda aho uwitwa generali Masunzu Pacific yangaga kuba ingaruzwamuheto ya Kagame maze agahitamo kwigumura. Masunzu yari atsimbaraye kucyemezo cyo kurekera abaturage I Mulenge naho Kagame yifuza kubajyana mu nkambi zo mu Rwanda agamije kubacuruza nk’uko asanzwe abikorera abandi b’abatutsi bo muri Africa y’iburasirazuba. Masunzu n’abandi Banyamulenge b’injijuke ,  iki cyemezo baracyanze maze imirwano itangira uko. Uru rugamba rwaje gukoza kagame isoni kuko yarutangije yibagiwe wa mugani wa Kinyarwanda ugira uti:”inkoko iri iwabo ishonda umukara”.

Ishotorana ry’abanyamulenge na Paul Kagame ntiryarangiriye aha kuko no mw’isenyuka rya RCD Goma yari igizwe n’abanyamulenge, abagogwe n’abajomba Kagame yashatse gukomeza kubakoresha mu nyungu ze maze iri shyaka riza gusenyuka bitewe nuko abanyamulenge batahuye ubuhendanyi bwa Kagame bakanga gukoreshwa bityo bakemera kuvanga ingabo na leta ya Congo . Aha nibwo Paul Kagame yubuye amaso atangira gutoza umujomba witwa Laurent Nkunda waje kuyobora CNDP hanyuma bikarangira asubijwe mu bikari byo kwa sebuja azira ko yari atangiye kujya afata ibyemezo atabanjije kubaza kwa Kagame na Kabarebe.

Icyitonderwa : amateka y’abanyamulenge avugwa kwinshi gutandukanye. Izi ni ingingo nkuru zahuriweho n’abasaza benshi n’intiti zikomoka muri uyu muryango. 

Murakoze. 

Umusomyi wa The Rwandan

Uvira