Amateka y’Abanyamulenge (igice cya Kabiri)

Mugice cya mbere twabonye uko amwe mu mazu agize umuryango mugari w’abanyamulenge  yageze ahitwa i Mulenge.  Niyo dukomerezaho na none  Ruganzu II Ndori , akimara kurasirwa umwambi w’ingobe mu mashyamba yo mu Bwishaza  (Rubengera) , Ingabo ze “ibisumizi”  zaramuremerewe arimo kuvirirana zimugeza mu Nyantango (mu bikombe by’ahitwa Rugabano) ku gasozi kiswe ku Muciro  wa  Rusenge. Aha hari hatuye umuryango w’abatsobe  bahakoraga umwuga w’ubucuzi (Forgerie). Ibisumizi  byahamuzanye bigirango abo bacuzi bamukuremo uwo mwambi yari yarashwe mu jisho. Aba batsobe  baje kuwumukuramo, ariko aranga aratanga (arafpa). Umugaragu we w’umunyanzoga witwaga :Rusenge   yumvise ko sebuja atanze, ahita yiyahura. Niyo mpamvu bahise ku Muciro wa Rusenge, kuko ariho Rusenge w’unyanzoga yaguye.

 Hambere y’umwaduko w’abazungu kiliziya itarakuraho kirazira  , kwiyahura babifataga nk’ubutwari. Niyo mpamvu Ruganzu II Ndori akimara gutangira kuri ako gasozi ko mu Nyantongo azize umwambi w’ingobe yarashwe n’umwuzukuru wa Byinshi witwaga Rukiramacumu ,  Ibisumizi byahise biremererwa umugogo we biwujyana kuwutabariza ahitwa  I Rutare  (mu majyepfo ya Byumba) ahahoze umusezero w’abami b’i Rwanda.

 Ibisumizi birimo Muvunyi wa Karema (umunyiginya w’umuturagara) bimaze kumutabariza , bihindukira byerekeza kungoro ye yahoze ku Kigeme (Ubufundu :Nyamagabe kuri ubu). Bigeze ahitwa Mu Butansinda bwa  Kigoma na Muyange (Mubusanza : Ruhango kuri ubu) , baricara ngo baruhuke kuko bari bananiwe. Maze  umwe muri bo arahaguruka ati : “ ese mwari muzi ko Rusenge aturusha ubutwari? Abandi bati : “aturusha ubutwari ate?”  Nawe ati “muziko Ndori bamwe muri twe twabyirukanye None Rusenge aturushe ubutwari, amwiyahurire koko duhari!?

Niko guhita  bose batera hejuru bati koko Rusenge aturusha ubutwari , niko  guhita bigabamo amatsinda abiri. Ayo matsinda abari ararwana kugeza bamaranye. Ng’uko uko umutwe w’Ingabo z’ Ibisumizi wazimye. 

Amateka akomeza avuga ko Ruganzu II Ndori, yatanze abyaye uburiza. Umugore we yari Umwegakazi , babyarana umuhungu w’ikinege (fils unique) witwaga Semugeshi. Gusa uyu yimitswe akiri igitenga, ayoborerwa na nyina , Ahabwa izina ry’ubwami rya Mutara I.

 Mutara I Semugeshi , niwe se w’igikomangoma Nzuki (sekuruza w’Abanyiginya b’Abaganzu). Mu ntambara yashyamiranyaga Abanyabyinshi na Ruganzu II Ndori, hari amwe mu moko yari ashyigikiye bene ByinshiI bya Bamara hakaba bamwe mubari mu ngabo zarwanaga kuruhande rw’ Abanyabyinshi. 

Aba bose bari kuruhande rw’banyabyinshi, mutsindwa ryabo barajyanye. Nibo uzasanga bagize amwe mu mazu agize umuryango w’abanyamulenge. Muri aya moko yajyanye n’abanyabyinshi, hari abagiye hafi ya bose. Hakaba nabo uzasanga baragiye i Mulenge ari nka bibiri cyangwa batatu, ariko umubare wabo mwinshi w’abagize ubwoko bwa bo ugasanga barasigaye mu Rwanda, ari nabo bavuyemo abasuhukiye za :Bufumbira (Uganda), Bwishya (Rutshuru (masisi) n’ahandi muduce tw’uburasirazuba bwa Congo. Ntabwo ari  intambara y’Abanyabyinshi na Ruganzu II Ndori gusa yatumye amwe moko y’i Rwanda yerekeza i Mulenge, Ahubwo  hari n’izindi mpamvu zatumye habaho guhungirayo. Hari abagiye i Mulenge mugihe cy’inzara yiswe Rukungugu (ku ngoma ya YUHI IV Gahindiro n’umugabekazi Nyirayuhi IV Nyiratunga) ahayinga umwaka w’1750. Nyuma ya RUKUNGUGU, hari abagiye i Mulenge na none bahunze intambara yo ku Rucunshu y’1896.

Ahanini abagiye bahunze Rucunshu ni Abega b’abahenda  kubera ko bagize ibihe bikomeye mugihe cy’ ihora rya Kanjogera. Ahanini abahenda baziraga uwitwa Rwamanywa rwa Mirimo (wakomokaga mubudaha : Nyange).  Uyu Rwamanywa , yari inkoramutima ya Muhigirwa (umuvandimwe wa Rutarindwa wiciwe Ku Rucunshu). Rwamanywa niwe watumwe na Muhigirwa kuri Baryinyonza mubuyaga (Byumba) kugira ngo bahurize hamwe batere I bwami (ku Kamonyi). Rwamanywa , rero kuri Kanjogera  yafatwaga nk’umwanzi ukomeye. Ibi nibyo byatumye habaho guhigwa kwimwe mu miryango y’abahenda kubera mwene wabo Rwamanywa rwa Mirimo wari inshuti ya Muhigirwa wa Rwabugiri warwanyije ingoma ya Kanjogera ahereye i Ngeri (Nyaruguru). Abega b’abahenda nibwo batangiye guhunga, bamwe berekeza i Mulenge ,  Abandi nabo berekeza i Murera (Ruhengeri) , ari nabo bamwe bavuyemo abagiye Gishari  hagati y’1920-1955 mucyiswe MIB(Migration des Banyarwandas). Nyuma y’itsindwa ry’igikomangoma Muhigirwa n’abambari be , umugabekazi Kanjogera , mwene Nyiramashyongoshyo(umushambokazi) na Rwagakara rwa Gaga afatanije na basaza be n’abisengeneza be , barimo ; Kabare , Ruhinankiko, Mbanzabigwi, Cyigenza, Ruhinajoro, Nyirinkwaya, Rwabutogo ,  …… batangiye gushakikisha abari bashigikiye Muhigirwa , ari nako ko bicwaga. Abahonotse ubwo bwicanyi bwiswe ihora ryo mu by’1898-1910 bagiye bahungira i Mulenge nabo.

Reka tube ducumbikiye aha mu gice cya gatatu tuzabavire imuzingo intambara zahuje abanyamulenge n’andi moko kavukire ya Congo.

Umusomyi wa The Rwandan

Uvira