AMATORA 2017: GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAHUMURIZA RUBANDA.

Itangazo rigenewe Itangazamakuru

MU GIHE KITARENZE AMEZI 6 GUVERINOMA YA RUBANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IZABA IMAZE GUHANGA INZIRA YO GUSEZERERA « Ikigirwamana » CYIYICAJE KU NGOMA.

Nyuma yo kwitegereza neza no gusesengura bihagije uko u Rwanda rwayobowe guhera taliki ya 1/10/1990 kugeza uyu munsi n’ibyago bikomeye byarugwiririye biturutse ku byemezo n’ibikorwa by’abategetsi babi , by’umwihariko Paul Kagame udaterwa isoni no kugenda arushaho kwerekana koko ko ari « Umunyagitugu w’umwicanyi utaranganwa impuhwe,Umusazi utagifite igaruriro, Umunyamurengwe usonzeye gusengwa nk’ Ikigirwamana » ;

I. Reka tubanze twibutse urugendo twakoze kugeza ubu :

1. Taliki ya 28/1/2013, Abataripfana b’ikubitiro bateraniye i Paris bashinga Ishyaka ISHEMA ry’URWANDA ryihaye intego yo gufasha abanyarwanda kwisubiza « ishema » ry’abenegihugu, bakanga kugirwa inkomamashyi n’abagereerwa mu Rwatubyaye ;

2. Ntibyatinze andi mashyaka ya « Nouvelle Génération » afata icyemezo cyo gushyigikira umushinga w’ishyaka Ishema wo kujya gukorera politiki mu Rwanda hashyizwe imbere « Kunga Abenegihugu kugira ngo bafatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere »;

3. Twafashe igihe gihagije cyo kuganira , kujya impaka no kungurana ibitekerezo n’Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse dukora ingendo zo gusanga impunzi mu bihugu binyuranye;

4. Twagendereye abayoboyi b’ibihugu by incuti tubasobanurira umushinga dufite, barawushima kandi batwizeza kuzawutera inkunga tugeze mu Rwanda ;

5. Hagenwe Ikipe igomba kuva mu buhungiro ikajya mu Rwanda, ihabwa Padiri Thomas Nahimana nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba muri Kanama 2017;

6. Nyamara uwo mugambi mwiza kandi w’amahoro wakomwe mu nkokora n’Umunyagitugu Paul Kagame wahisemo gukumira Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye hifashishwa inzira igayitse yo kubasohora mu ndege zabajyanaga mu Rwanda incuro ebyiri zose, ni ukuvuga taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya na taliki ya 23/1/2017 i Buruseli ho mu Bubiligi;

7. Icyo gikorwa cy’urugomo cyo guheza Ishyanga abenegihugu batavuga rumwe n’Inkotanyi cyahaye Bwana Paul Kagame, icyanzu cyo « kwiyimika nk’umwami wa Repubulika y’u Rwanda » binyuze mu ikinamico yiswe amatora yo ku ya3-4/8/2017;

II. Kubera izo mpamvu zose n’izindi nyinshi tutiriwe turondora, turatangariza Abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

1. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashyizweho taliki ya 20 /2/2017,ikaba ihuriweho n’amashyaka menshi na Sosiyete Sivile, ntiyemera kandi nta gaciro na busa iha « ingirwamatora y’umukuru w’igihugu » yo ku itariki 3-4/8/2017 yahejwemo mu buryo buteye isoni abandi benegihugu bifuzaga kuba abakandida aribo Diane Shima Rwigara na Mwenedata Gilbert;

2.Turamenyesha rubanda ko Paul Kagame atakiri Perezida w’u Rwanda kuko manda ye ya nyuma yemererwaga n’Itegekonshinga yarangiye taliki ya 3/8/2017 bityo akaba atagomba kumvirwa no kuyobokwa nk’umukuru w’igihugu cyacu;

3.Dutangaje ko « Igisanaguverinoma » Paul Kagame yitegura gushyiraho ntaho kizaba gitaniye n’ « Agatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda » kagambiriye guheza Abanyarwanda mu iterabwoba no mu bucakara hagamijwe gusa gukomeza kubarya imitsi;

4 . Kuko twakomeje gusaba Paul Kagame ko yafungura imfungwa za politiki zirimo Victoire Ingabire Umuhoza, Deogratias Mushayidi, Theoneste Niyitegega, Padiri Eduwari Ntuliye, Padiri Mategeko Amatus n’abandi….ariko akica amatwi, dutangaje ko tutagikeneye kugirana ibiganiro na we;

5.Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro irahumuriza abenegihugu bose kandi irabizeza ko igiye gukorera ibishoboka byose kugira ngo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) hazabe habonetse inzira ikwiye yo kugamburuza « Agatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda »kaduhinduye twese nk’ingaruzwamuheto;

6.Turasaba Abenegihugu bose muri rusange na buriwese ku giti cye kwihutira gushyigikira mu nzira zose mushoboye Guverinoma yanyu ikorera mu buhungiro kugira umugambi mwiza wo kwibohoza ingoyi y’iterabwoba ry’Agatsiko ugerweho mu buryo bwihuse;

7.Turashimira abategetsi b’ibihugu by’incuti batugaragarije ko bahangayikishijwe n’uburiganya bwa Paul Kagame, bakaba batakimubonamo umukuru w’igihugu ukwiye kwemerwa no kwizerwa, ndetse bakaba biteguye gutera rubanda inkunga mu rugamba rwo kwishyiriraho ubutegetsi bushingiye kuri demukarasi nyakuri;

8.Turasaba umuryango mpuzamahanga gutera intambwe yo guha akato aka « Gatsiko k’Abagizibanabi bitwaje imbunda » no kugafatira ibihano bikakaye byo mu rwego rw ‘ubukungu, urwa politiki ,urwagisilikari n’urw’ubutabera mpuzamahanga  kugira ngo karekure ubutegetsi kibye rubanda, bityo hategurwe amatora y’umukuru w’igihugu adafifitse .

Bikorewe i Paris, taliki ya 10 /8/2017
Padiri Thomas Nahimana, 
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro