AMATORA 2017 : Nimutangire mwitandukanye na Paul Kagame wishyize mu rwego rw’Umukandida utemewe n’Itegeko Nshinga rivuguruye!

Itangazo rigenewe Abanyamakuru

ISHYAKA ISHEMA RY’u RWANDA : 

Na nyuma ya Referendum ififitse, Itegekonshinga ryavuguruwe ntiryemerera Paul Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu.

  1. Nyuma y’urusaku rwinshi n’ibinyoma ubutegetsi bwa Paul Kagame bwakwirakwije mu bitangazamakuru mpuzamahanga hagamijwe guhindura Itegeko Nshinga rigenga u Rwanda guhera mu mwaka w’2003, kugira ngo Perezida Paul Kagame abone icyuho cyo kwiyamamariza manda ya gatatu Itegeko Nshinga ritamwemereraga;
  1. Nyuma kandi ya Referendumu ififitse yo kuwa 18 Ukuboza 2015 yakoranywe uburiganya bwinshi bikavugwa ko Itegekonshinga rivuguruye ryatowe na “YEGO” ku majwi 98,3%;
  1. Nyuma yo gusinya no gutanzagaza Itegeko Nshinga rivuguruye mu Igazeti ya Leta yo kuwa 24 Ukuboza 2015;
  1. Tumaze gusomana ubushishozi ingingo zavuguruwe n’inshya zongewe mu Itegeko Nshinga, biragaragarira buri wese ko  Itegeko Nshinga rivuguruye naryo ritemerera Paul Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka w’2017.
  1. Koko rero iyo usomye ingingo y’ 101 n’iy’ 172 z’iryo Tegeko Nshinga rivuguruye ubona neza ko Paul Kagame nta ruhushya yahawe rwo kuba yahirahira ngo yiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda kuri manda ya gatatu.
  1. Nyamara Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda mu gutangira umwaka wa 2016, yaritanguranyijwe atangaza ko aziyamamaza uko byagenda kose! Naramuka rero abikoze azaba abaye Umukandida utemewe n’Itegeko Nshinga, bityo abe akoze icyaha gikomeye cyane cyo gusuzugura no gutatira Itegeko Nshinga yarahiriye kubahiriza no kurengera.

Kubera izo mpamvu, Ikipe nyobozi y’ishyaka ISHEMA itangarije Abanyarwanda bose,  Abanyamakuru ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ibi bikurikira :

I. Ibijyanye n’ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga

1.Mbere y’uko Itegeko Nshinga rivugururwa, ingingo ya 101 yagiraga iti :

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.

Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Naho ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu  Ukuboza  2015 ,igira iti:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y‟imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe”.

2.Biragaragara ko ivugururwa ryakozwe, ari ukuvana manda y’umukuru w’igihugu ku myaka  irindwi (7) ikajya ku myaka itanu (5) ariko hakagumaho ihame ridakuka ryo kutarenza manda ebyiri. Bityo rero nibyumvikane neza ko kuvana manda y’umukuru w’igihugu ku myaka irindwi igashyirwa ku myaka itanu, ubwabyo bidaha Paul Kagame uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu mu gihe azaba arangije manda ze ebyiri mu mwaka wa 2017.

II. Ingingo nshya ya 172

1.Mu biganiro byabanjirije ivugururwa, ingingo nshya iteye ukwayo yatekerejweho ngo ikaba ariyo yari igamije guha Paul Kagame uburenganzira bwo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu ndetse ngo ikaba yaragombaga no kumuha uburenganzira bwo gutorerwa kuba umukuru w’igihugu kugeza mu  mwaka wa 2034.

Gusa rero  nyuma y’inonosorwa, uko iyo ngingo y’172 yasohotse mu Igazeti ya Leta birasobanutse neza nta n’impaka yakagombye  kugibwaho : Nta gika cyayo na kimwe cyemerera Paul Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu

Dore uko iyo ngingo ya 172 ivuga :

« Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga, hitawe ku busabe bw’Abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w’iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’ iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo».                                                                                         

2.Nk’uko byigaragaza rero iyi ngingo itegeka ibi bikurikira :

  • Ko hajyaho manda imwe y’imyaka irindwi (izatangira mu 2017) mbere y’uko manda z’imyaka itanu zitangira gukurikizwa(mu mwaka wa 2024).
  • Ko Perezida uriho mu gihe cy’ivurururwa ry’iri Tegeko Nshinga akomeza manda yatorewe kugeza irangiye (mu 2017).

Nta kindi cyiyongeraho. Nta ngingo cyangwa igika na kimwe biha Paul Kagame uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu.

III. Ihame ry’uko amategeko mashya adasenya ibyahise (la non-rétroactivité des lois) rigomba kubahirizwa.

1.Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu kwezi k’Ukuboza 2015, rigatangazwa mu nimero idasanzwe y’Igazeti ya Leta kandi rigatangira gukurikizwa tariki ya 24 Ukuboza 2015, ntirisibanganya cyangwa ngo ryirengagize manda Perezida wa Repubulika yakoze mu gihe cyahise. Ahubwo rirazemeza ndetse rigatsindagira ko Perezida uri ku butegetsi agomba gukomeza manda yatorewe kugeza irangiye(2017) nk’uko bigaragara mu gika cya mbere cy’ingingo ya 172.

2.Bityo rero, kuba Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 ritarageneye Perezida uriho (Paul Kagame) uburenganzira bushya cyangwa ngo agirwe irengayobora, ahabwe uburenganzira budasanzwe bwo kwiyamamariza manda ya gatatu, bisobanuye ko ibirebana n’ukwiyamamaza kwe bigengwa n’ihame ndakuka ry’umubare ntarengwa wa manda ebyiri z’umukuru w’igihugu.

3.Niyo mpamvu kuva ubungubu twese dukwiye kumva neza ko Paul Kagame adashobora kongera kwiyamamariza manda ya gatatu. Ukwiyamamaza kwe nta ngingo n’imwe y’Itegekonshinga kwaba gushingiyeho.

4.Igikorwa cya Paul Kagame cyo gutanguranwa agatangaza ko aziyamamaza mu mwaka wa 2017, kandi akabikora amezi 18 mbere y’igihe giteganywa n’amategeko agenga amatora, gikwiye gufatwa nk’igikorwa cy’URUGOMO n’UBUKUBAGANYI, amaherezo kizavamo icyaha gikomeye cyo kwica Itegeko Nshinga. Nakomeza kwinangira umutima bishobora kuzakurura imvuru mu bana b’u Rwanda  kandi amategeko azabimuhanira.

IV.Turasaba Umuryango mpuzamahanga, Ibihugu by’incuti n’Abaterankunga b’u Rwanda, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, amashyirahamwe aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ubwisanzure muri politiki ndetse n’abakunzi ba Demokarasi aho bari bose ibi bikurikira :

1.Gufata umwanya uhagije bagasomana ubushishozi Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015.

2.Kwitandukanya na Paul Kagame mu migambi ye yose yo kwica iri Tegeko risumba ayandi mu gihugu .

3.Gufasha Abanyarwanda guharanira ko Itegeko Nshinga ryubahirizwa no gushyikiriza ubutabera Paul Kagame mu gihe yanangira umutima akica Itegeko Nshinga.

4.Gushyira igitutu kuri Paul Kagame kugira ngo afungure urubuga rwa politiki, afungure imfungwa zose za politiki nta yandi mananiza kandi yemere ibiganiro n’abatavuga rumwe na Leta ye hagamijwe gutegura urubuga ruboneye rwa ngombwa mbere y’amatora yo mu mwaka wa 2017.

5.Gutera inkunga ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA n’abafatanyabikorwa babo ba « Nouvelle Génération »  mu myiteguro yabo yo kujya gukorera politiki mu Rwanda hakurikijwe gahunda izatangazwa na Kongere y’Ishyaka ISHEMA izabera i Buruseli, mu gihugu cy’Ububiligi,  kuva tariki ya 15 kugeza kuya 17 Mutarama 2016.

Bikorewe i Paris, tariki ya 03 Mutarama 2016.

Padiri Thomas NAHIMANA

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ISHEMA

Umukandida w’Ishyaka ISHEMA na Nouvelle Génération mu matora yo mu mwaka  wa 2017.

E-mail : [email protected] / [email protected] Tel : +33652110445

NOTA BENE : Ngaho nawe isomere Igazeti ya  Leta yo ku wa 24/12/2017:

http://www.minijust.gov.rw/fileadmin/Law_and_Regulations/Official_Gazette_no_Special_of_24.1