AMATORA 2017 : Perezida Kagame mu nzira zo kuva ku butegetsi ? Ninde ugomba gusimbura Ntawukuriryayo ?

Ejo taliki 17 Nzeri 2014, Dr Ntawukuriryayo yegujwe ku mwanya w’umuyobozi wa Sena . Gutinda ku mpamvu zaba zarateye uko “kwegura-yeguzwa” byasa no kwirengagiza amateka y’imikorere ya FPR-Inkotanyi ! Muri make igihe cya Ntawukuriryayo cyari kirangiye. Uko azamera sibyo FPR yitayeho. Gusa biragaragara ko urumutegereje ari rubi kuko bisa n’aho barangije kumupangira ibyaha kugira ngo ibyo yakoreye igihugu kugeza ubu byose bimupfire ubusa. Soma Hano Mu kanya gato araba afunzwe, ashinjwe jenoside, kugambana, gusahura igihugu cyangwa byose hamwe. Mu kanya ko guhumbya ijisho ibyo yariye byose araba amaze kubirutswa, baramuteza Banki ziteze ibye cyamunara…. asigare yambaye ibyo yavukanye ! Gukorera FPR ni uguheka impyisi ! Ntawukuriryayo niyihangane awunywe ! Sinjye wahera.

1.Igikenewe ni intebe Ntawukuriryayo yari yicayeho.

Mu by’ukuri icyo FPR-Kagame ikeneye muri iki gihe ni iriya ntebe Ntawukururyayo yari yaricajweho nka Perezida wa Sena. Kuba uriya mwanya FPR ihisemo kuwusubirana,biraduhishurira ku buryo budasubirwaho “stratégie” ya Kagame ku byerekeye AMATORA y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

Kugira ngo dushobore kumva neza icyo FPR ishaka kugeraho, reka tubanze twibukiranye ikibazo nyakuri kiriho. Icyo kibazo ni iki ngiki:

Ingingo y’101 y’Itegekonshinga Repubulika y’u Rwanda igenderaho muri iki gihe iteganya ko : “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”. Ko  Perezida Kagame  azarangiza manda ye ya kabiri mu 2017, yaba yiteguye kwubahiriza iryo tegeko akareka abandi bakiyamamariza kuyobora u Rwanda “ ?

Ikibazo nyakuri(le problème) ni aha kiri , ibindi byose ni ukwiganirira . Kugeza ubu havuzwe byinshi. Bamwe mu bantu b’akarimi karekare nibo bakomeje gukoreshwa mu ruhame ngo barasaba Kagame kuzongera kwiyamamaza ngo kuko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda! Abaministri bazobereye mu mwuga wo kuba Inkomamashyi nka Musa Fazili Harerimana nabo ntibahwemye kumena rubanda amatwi ngo barasaba ko itegekonshinga ryasuzugurwa Kagame akongera kwiyamamaza ! Tuzi neza ko Abayobozi b’imirenge barangije guhabwa imyitozo y’uko bazafatira abaturage icyuma ku ijosi kugira ngo muri Referendum bazatore uguhindurwa kw’itegekonshinga batumva batabona !

Hejuru y’ibyo byose , nyirubwite(Kagame) ntacyo yigeze atangaza gifatika, yakomeje guheza abantu mu cyeragati. Gusa ikimenyetso simusiga kitabura gutamaza imigambi yifitemo ni uko kugeza uyu munsi ntacyo yakoze ngo afashe ishyaka rye(FPR) gutegura undi muntu wazamusimbura ! Ahubwo abagize ingorane zo kugaragara nk’abasimbura bafite ireme, baburiwe irengero !

Ukweguzwa kwa Perezida wa sena n’ugusimbuzwa kwe kije cyiyongera ku bindi nk’ikimenyetso gikomeye kigiye kuduhishurira ibyo Kagame apanga bijyanye n’ugusimburwa kwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Nanone ariko kugira ngo tubyumve neza ni ngombwa kubanza kwiyibutsa muri make agaciro ka Sena na Perezida wayo.

2.Ububasha bwa Sena na Perezida wayo

Ingingo y’107 y’Itegekonshinga ryo mu 2003 igena bumwe mu bubasha bwa Perezida wa Sena muri aya magambo : “ iyo Perezida wa Repubulika apfuye, yeguye cyangwa agize impamvu zimubuza burundu gukomeza imirimo ye, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w’Umutwe w’abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe

Naho ingingo ya 88 igateganya ko mu bubasha bwa Sena harimo :

“ Mu birebana n’amategeko, Sena ifite ububasha bwo gutora : 1° amategeko yerekeye ivugurura ry’Itegeko Nshinga ; 2°amategeko ngenga ; 7° amategeko areba amatora na referendumu”

Nta gushidikanya , Ntawukuriryayo, nka Perezida wa Sena , azize AMATORA y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Uyu mwanya ufite ububasha bukomeye mu kugena amaherezo ya Paul Kagame: kuba yakomeza kuyobora cyangwa agahatirwa kwegama.

Niyo mpamvu ukweguzwa n’ugusimbuzwa kwa Ntawukuryayo bigiye kutwereka neza icyo Paul Kagame ashaka n’icyo ateganya.

Mu by’ukuri mu gushaka igisubizo dukoresheje isesengura risanzwe turasanga hariho Senario eshatu zishoboka :

(1)Kagame arashaka guhindura Itegekonshinga ngo akunde atorerwe indi manda;

(2)Kagame arashaka kwegura agasimburwa n’uwo yishakiye;

(3)Kagame agiye gukorerwa Kudeta .

Senario ya mbere : Guhindura Itegekonshinga.

Paul Kagame arashaka ko Ingingo y’101 y’itegeko nshinga ihindurwa hanyuma akiyamamariza manda ya gatatu , ndetse akaziyongeza n’iya kane n’iya gatanu…..nta nkomyi.

Gusa mu gihugu, hari benshi mu bafasha be bahafi, ari abasivili ari n’abasilikari , batemera ko Kagame yasuzugura itegekonshinga, kuko babona neza ingaruka mbi bishobora kugira ku mutekano w’igihugu. Aba bifuza impinduka nibo Perezida Kagame yiyemeje kurimburana n’imizi n’imiganda muri iyi minsi. Uwa mbere wavuze ku mugaragaro ko Kagame agomba kubahiriza Itegekonshinga akareka abandi nabo bakiyamamaza ni uwahoze ari Ministri w’Ubutabera Bwana Karugarama Tharcisse. Abandi bashinjwa icyo gitekerezo ni Abasilikari bakuru bamaze iminsi bafungirwa icyaha cyo “ kugambanira Perezida Kagame n’umuryango we” . Abandi bazira icyo cyaha ni liyetona koloneli Rosa Kabuye n’abadamu b’inshuti ze ubu bari mu mazi abira soma hano Ministri w’Intebe Pierre Damien ntituramenya niba atari icyo yazize.

Ntawukuriryayo rero aje yiyongera ku bandi kandi si we ubaye uwa nyuma mu kwigizwayo kuko abashobora kubangamira iki cyemezo bose bagomba kwirukanwa mu myanya barimo, gufungwa cyangwa kwicwa.

Muri iyi senario, mu gusimbuza Ntawukuriryayo, Kagame azatoranya abantu nka mubyara we Bernard Makuza, kugira ngo afashe mu guhindura itegeko nshinga nta ngorane. Tito Rutaremera winjijwe muri Sena vuba aha ,akaba ariwe mucurabwengenge wa FPR ugeretseho no kuba umusaza usaziye mu kinyoma, akongeraho no kuba  intagereranywa mu kuba Inkomamashyi !  Undi ushoboka ni nka Honorable Bamporiki Edouard cyangwa undi umuhutu wese wa birihanze, uzemera gukora ibyo bamutegetse, atagisha imitima inama.

Senario ya kabiri : Ukwegura kwa Paul Kagame

Paul Kagame azwi nk’umuntu wihesha agaciro cyane. Aramutse yarakiriye ko agomba kurekura ubutegetsi, ntiyagomba gutegereza ko asezererwa n’Itegeko nshinga, ahubwo yahitamo kwerekana ko ari umudemocrate utihambira ku butegetsi bityo akegura ku bwende bwe mbere y’uko manda ye irangira. Abikoze atya yaba agamije gushyira ku ruhande rwe amahirwe y’ubwoko bubiri :

*Gusimburwa n’uwo yihitiyemo(umugore ukiri muto ?!)

*Kurindagiza abamurwanya (cyane cyane abakorera hanze y’u Rwanda) kuko batabona umwanya uhagije wo kwitegura amatora yo kumusimbura. Nk’uko biteganywa n’ingigo y’107 y’Itegekonshinga , iyo Perezida wa Repubulika yeguye amatora yo kumusimbuza agomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi 90!!!! Abatarandikisha amashyaka yabo mu Rwanda baba bariraye !

Muri iyi senario hari abantu babiri batorwamo usimbura Ntawukuriryayo:

(1)Uw’ibanze ni Madamu Janeti Kagame wagirwa umusenateri byihuse agahita atorerwa kuyobora Sena. Bityo umudamu ukiri muto akazahita asimbura Paul Kagame ! Abibwira ko bitashoboka bibuke ko Perezida Museveni aherutse gushyira umugore we bwite muri guverinoma akamugira Ministre !!!

(2)Mubyara wa Kagame ariwe Bernard Makuza, kugira ngo abe Perezida mu gihe Kagame yitegura kuzasubirana ibye muri manda ikurikiraho, mbese nk’ibyo twabonye mu Burusiya hagati ya Putine na Medvedev.

Senariyo ya gatatu : Paul Kagame agiye gukorerwa Coup d’Etat.

Haramutse hari Abasilikari bateganya gukora kudeta nabo bashobora kugira inyungu mu kwigezayo Ntawukuriryayo kugira ngo asimburwe hakari kare n’umuntu bihitiyemo uzasimbura Perezida Kagame mu nzibacyuho,agakora ibyo bashaka. Icyo gihe Ntawukuriryayo yasimburwa n’ umuntu ufitanye isano ya hafi n’abasilikari bakuru .Reka tubihange amaso .

Umwanzuro

Ibiri kuba muri politiki y’u Rwanda si akajagari nk’uko bamwe babyibeshyaho ! Ni umukino wizwe neza kandi ufite icyo ugamije. Simvuze ko ari umukino mwiza kuko bigaragara ko ari umukino usesa amaraso, utaretse n’amaraso y’abavandimwe ! Ikiri ukuri ni uko kwitegura AMATORA yo mu 2017 bitoroheye Kagame n’Agatsiko ke. Bazi neza ko rubanda iramutse ibyiyemeje yabatera hejuru igashyiraho abategetsi bashya yishakiye .Ibi rero biri kubatesha umutwe, baritonde badata imyenda hakiri kare.

Mu gushaka kugundira ubutegetsi hakoreshejwe amanyanga n’ubugome, FPR ishobora kwisanga yasandaye bidasubirwaho, dore na Yezu ubwe yarabihanuye ngo “Iyo ingoma yasubiranyemo iba yarimbutse…”!

Hagati aho natwe abiyemeje gufatanya na rubanda ngo tugire uruhare muri ariya matora, uko byagenda kose, TURI MASO !

Padiri Thomas Nahimana

 padiri-thomas-nahimana