AMATORA MU RWANDA AMAZE IKI?

Yanditswe na Emile Ndamukunda

Ubwo narebaga ikiganiro cyatambukaga kuri TV y’i Bugande yitwa NBS aho umugande Andrew Mwenda umujyanama wa Prezida Kagame ndetse n’inzobere zinyuranye aho bari mu kiganiro mpaka cyari gifite insanganyamatsiko igira iti”Ni irihe somo ku matora yo muri Kenya ndetse n’ayo mu Rwanda?”

Andrew Mwenda yagaragujwe agati aho bagenzi be bamubwiye ko kuvuga ko mu Rwanda habaye amatora ari ukuba ufite ikibazo mu mutwe!

Umwe yagize ati”Buriya ni ukwiyimika k’umwami si amatora!Undi nawe ati “Kagame akwiye kwiyimika nk’umwami ibyo gupfusha ubusa umutungo w’igihugu ngo ni amatora akabireka ariko umugore warimo we ati”Iterambere rimfuka umunwa,rikambuza kuvuga no kwisanzura ntacyo ryamarira!”Ati ubuzima si ukurya no kunywa gusa,ahubwo ni ibyishimo n’ubwisanzure twaremanywe.Uyu mugore kandi yakomeje yibaza niba abanyagitugu batecyereza cg niba ubwenge bwabo bukora neza;ati “Twemere ko kwiba amajwi byabaye umuco!Ariko se kuki nibura umuntu atakwiha amajwi agaragaza nibura ubwenge?Umuntu ntiyihaye nibura 60% cg 70% ahubwo akirundaho 99%?ati biriya ni ubugoryi!

Umunyamakuru yabajije ikibazo gikomeye abanyarwanda twese dukwiye kwibazaho:
Ko yaba Kayibanda yatorwaga ku majwi menshi (87.6%),Habyarimana we bikaba akarusho (99.97%) none Kagame akaba yaragize 98.7 ubwo abanyarwanda sibo kibazo bayoboka kdi bagacyeza uwimye aho gushyira ikibazo kuri Kagame wenyine?

Nanjye rero mbonereho mbibarize “Aya majwi abaprezida bacu babona mu matora ntagaragaza ko dukwiye gutegekwa n’ubwami”?Ese ntimubona ko ari amateka ahora yisubiramo?