Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles: Indiri y’ibikorwa by’urugomo mu Burayi.

Mu nkuru dukesha igitangazamakuru Jambo News yanditswe na Emmanuel Hakuzwimana ku itariki ya 18 Kamena 2019 haravugwamo uburyo Leta y’u Rwanda yubatswe imitwe yitwara gisirikare mu bihugu by’i Burayi ariko cyane cyane ikaba yiganje mu gihugu cy’u Bubiligi aho ibiro bihagarariye u Rwanda biri kw’isonga mu kubaka iyo mitwe.

« Les services Belges ont été informés de l’existence d’escadrons de la mort rwandais en Europe »,(inzego z’ubutasi z’u Bubiligi zamenyeshejwe ko hari imitwe y’abicanyi y’abanyarwanda mu Burayi) iyi nteruri yavuzwe n’umuyobozi w’inzego z’ubutasi z’u Bubiligi muri Kamena 2018 yakojeje agati mu ntozi ituma ubwanditsi bw’igitangazamakuru Jambo News gikora iperereza ryimbitse kuri iyo mitwe y’abanyarwanda. Mu gihe kijya kungana n’umwaka mu maperereza yakozwe i Bruxelles, i Kigali ndetse tutibagiwe na Paris abanyamakuru ba Jambo News bakurikiraniye hafi imikorere y’udutsiko dukorera Leta y’u Rwanda dukora ibikorwa by’ubutasi mu bihugu by’u Burayi, utwo dutsiko inzego z’ubutasi z’u Bubiligi zikaba zatratwise “imitwe y’abicanyi”. Abanyamakuru ba Jambo News bashoboye kwegera abantu bakabakaba 10 bakorana bya kure cyangwa bya hafi n’iyo mitwe yitwara gisirikare ikorera Leta y’u Rwanda mu Burayi. Abo bemeye kuganira n’abanyamakuru ba Jambo News bababwira akarimurore kuri iyo mitwe Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles ikaba ari yo muhuzabikorwa w’ibi byose. (Umwirondoro w’abo batanze amakuru ntabwo washyizwe ahagaragara kubera impamvu z’umutekano)