Ambasade y’u Rwanda i Buruseli ntako itagize ngo ikize abanyarwanda utuyero bari bitwaje.

Amakuru aturuka kuri bagenzi bacu b’abanyarwanda bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigega cyiswe Agaciro Development Fund mu Bubiligi, igikorwa cyari cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Buruseli batunyuriyemo uburyo ntako Ambasade ikuriwe na Robert Masozera itagize ngo ikamuremo abanyarwanda amayero yo kohereza i Kigali.

Icyo kirori cyarimo ibice bibiri, igice cya mbere cyabereye mu busitani bw’Ambasade ikindi kibera ahandi hantu ahari hateguwe igitaramo cyakesheje.

Duhereye ku mibare yatanzwe n’itangazamakuru rya Leta ya Kigali ngo hari abantu bageraga kuri 600, ariko abari bahari siko babibonye ndetse bahamya ko abantu bari bahari bari hagati ya 150 na 200 kuko n’intebe z’inyuma zariho ubusa.

Nta babiligi benshi babyitabiriye wenda kubera ko Perezida Kagame yasuzugiye Ministre wabo w’ububanyi n’amahanga agasohoka mu nama adasezeye ubwo uwo muministre yari afashe ijambo i New York, ariko ngo hari umudepite umwe w’umubiligi wari uhari ariko hari abavuga ko yari ahari mu rwego rwo gushaka amajwi dore ko amatora mu Bubiligi azaba vuga aha.

Ibyo birori ngo byagombaga gutangira Saa kenda n’igice byatinze gutangira ho nk’isaha, ku buryo benshi mu babijemo bahageze mu kabwibwi hatakibona, kubera n’imbeho yari ihari abantu batangiye kwihindira muri salle imbere.

Umutekano wari wakajijwe n’abasore bari bafite ibyombo mu matwi biganjemo abahoze ari abasirikare mu Rwanda baje kwaka ubuhungiro bavuga ko bahunze Leta ya Kagame none ubu bakaba bakorana na Ambasade.

Abakozi ba Ambasade bari mubabanje gutanga arenze gato ibihumbi 18 (18,000€) kugira ngo bongoze abandi batange nabo. Muri rusange hari benshi bavuze ayo batanze mu mafaranga y’amanyarwanda ngo barebe ko yatubuka mu mvugo! Nka Maurice Rwambonera wo ku kibuno (HAPPY PEOPLE) yasubije Miliyoni 1 y’amanyarwanda muri yayandi bamuha yo gushaka abantu bajya muri Come and see. Muri rusange n’abafite ibindi bikorwa bakoze marketing nk’abafite utubari na salon de coiffure n’izindi business zitandukanye.

Mu gitaramo Ambasade yaboneyeho ikamura amayero mu bari bitabiriye icyo gitaramo, icyaranze iyo soirée ni uko ambasade yakomeje gukusanya n’ubundi amafaranga ikoresheje umugabo witwa Mabenga ndetse n’uwitwa Eric, aba nibo bari bashinzwe kwakira abantu batanga souscriptions z’ayo bazatanga. Muri soirée kandi ambasade yacuruje inzoga, ku buryo buhenze cyane aho nk’urugero nka castel 25 cl yaguraga 4 Euros. Hacurujwe n’ibiryo byitwa ngo ibinyafurika aho isahani yaguraga 15 Euros 7 ariko mu by’ukuri ntabwo byakagombye kuba byararengeje 10 euros. Ibyo abantu bakaba barabyinubiye cyane. Ikindi cyagaragaye n’uko igihe batangiye gucuranga ibyuma bitakoraga neza. Gusa abantu baje ari bake cyane pe ukurikije uburyo tuzi abanyarwanda baba mu Bubiligi

Umusomyi wa The Rwandan

Bruxelles