Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa igiye gufungwa!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku muntu uri hafi y’umwe mu bakozi b’Ambasade y’u Rwanda i Paris mu Bufaransa, aravuga ko iyo ambasade igiye gufungwa mu minsi ya vuba!

Mu bisobanuro uwo muntu yahaye umunyamakuru wa The Rwandan yavuze ko impamvu nyamukuru ari umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi, bikaba byararushijeho gukaza umurego kubera uburyo Leta y’u Rwanda yakomeje bwo kwanga kwakira uwagenwe nk’ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.

Ikindi kandi ngo ni amagambo y’ubushotoranyi ahora mu kanwa k’abategetsi b’u Rwanda bibasira igihugu cy’u Bufaransa bakirega ngo kugira uruhare muri Genocide.

Amakuru The Rwandan yabonye aravuga ko Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yandikiye Ambasade y’u Rwanda ibaruwa ndetse na Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda iyisaba gufunga ambasade y’u Rwanda i Paris byihuse, kubera ko ngo umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye na za ambasade utakomeza kubaho mu gihe uruhande rumwe ari rwo rukoresha uwo mubano ndetse u Rwanda rukaba rusa nk’urushaka kugena uhagararira u Bufaransa mu Rwanda.

N’ubwo bwose amakuru y’ifungwa rya Ambasade ataratangazwa ku mugaragaro, biravugwa ko bitazatinda bitarenze iminsi mike.

Ben Barugahare