Ambassade y'u Rwanda muri Afrika y'Epfo ikangisha abantu gacaca ngo bave muri RNC!

Nyuma y’aho ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Kigali birimo igihe.com, News of Rwanda, Rwanda News Agency n’ibindi bitangaje inkuru 2 zivuga ku ihuriro nyarwanda RNC ndetse by’umwihariko izo nkuru zikaba zijyanye n’iryo huriro ndetse n’abanyamuryango baryo baba muri Afrika y’Epfo, ubwanditsi bw’urubuga The Rwandan bwifuje kumenya inkuru y’imvaho kuri izi nkuru.

Twabanje gushaka ubuyobozi bw’Ihuriro nyarwanda RNC mu mujyi wa Pretoria muri Afrika y’Epfo tubabaza icyo batekereza kuri izo nkuru zombi.

Maneko Didier Rutembesa

Iya mbere ivuga ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya yahawe gasopo na Leta ya Afrika y’Epfo. Kuri iyo nyandiko ngo Leta y’u Rwanda ikoresheje ibiro biyihagarariye muri Afrika y’Epfo biri i Pretoria ikunze gutanga ibirego ku bategetsi ba Afrika y’Epfo iyo Lt Gen Kayumba cyangwa Col Karegeya agize icyo akora cyangwa avuga bakabyita ko ngo bari mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Leta y’u Rwanda kandi ari impunzi.

Ku nkuru ya Kabiri ni iy’uwitwa Nsengimana Saveri wavuzwe mu nkuru yanditswe n’urubuga igihe.com, amakuru twahawe na bamwe mu batuye i Pretoria avuga ko Nsengimana Saveri yabaye visi Perezida wa RNC muri Pretoria mu gihe kingana n’ukwezi kumwe hanyuma arabireka avuga ko ahugiye mu masengesho kuko ari umurokore! Ntibyateye kabiri ajya muri Mozambique kuko ahafite ibikorwa by’ubucuruzi, hanyuma agarutse aza abwira bagenzi be ko yatewe ubwoba n’abantu boherejwe na Ambassade y’u Rwanda harimo na mwene wabo witwa Kigingi ndetse n’undi bita Kamanyora bivugwa ko ari we wacikishije umugabo witwa Captain Francis GAKWERERE washakishwaga n’ubutabera bw’Afrika y’Epfo ku kibazo cy’iraswa rya Lt Gen KAYUMBA.

Ngo uwitwa Izayi NDAYISABA bivugwa ko ari imwe mu ntore za Ambassade y’u Rwanda yaje gutera ubwoba Nsengimana ngo kuri dosiye afite muri gacaca mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Ariko yamubwiye ko abakozi b’Ambassade bamufasha. Uwitwa Didier Rutembesa, maneko ukorera muri Ambassade niwe ushinzwe ibikorwa byose byo guhangana na RNC bamumugejejeho amusaba amakuru yaba afite kuri RNC, n’uko bamusaba kuva muri RNC kandi akemera no kuyisebya…

Gafaranga uvugwa ko yasezeye muri RNC, ahubwo yariyirukanye nyuma yo gukora amakosa n’ubundi yari asanzwe ari mu gihano cyo kwitwara nabi yari yahawe n’ihuriro

Ndayisaba wikundiraga agatama aba arakaretse agana urusengero Nsengimana yasengagamo ngo kugirango bamusengere ariko mubyukuri yagirango yegere Nsengimana amukurikiranire hafi!! Nibwo rero bamubwiye ko i dossier ye bazayigizayo! Usibye ko we atabyizeye ahubwo yararushijeho kugira ubwoba kubera iryo terabwoba bamukoreye!

Ubu ngo ikigezweho Ambassade ishakisha abanyarwanda bamaze gutera imbere kandi ibona ko bashobora gutanga imisanzu ikomeye muri RNC bakabatera ubwoba! Si Nsengimana wenyine kuko n’uwitwa Gafaranga nawe yatewe ubwoba kubera ngo dosiye afite ya gacaca bakaba baramwemereye ko bazayimukuraho.

Ikindi kandi kivugwa n’uko Nsengimana atazi neza gusoma no kwandika nkuko nawe abyivugira, ibyangobwa afite yabibonye binyuze mu buhunzi kuko mbere yari afite ibyangombwa by’ubuhunzi hanyuma abona icyemezo cyo gutura burundu kandi ibyo byose yabifashijwemo n’impunzi bagenzi be!

Dufite amakuru yizewe ko inyandiko ivuga ko Saveri Nsengimana yavuye muri RNC yateguwe na maneko Didier Rutembesa akayoherereza igihe.com n’ubundi gikorera FPR.

Edison na Ndayisaba basuhuzanya na Col Karegeya na Frank Ntwali mu busabane bwa RNC i Pretoria ariko ngo babanje gusaba uruhushya muri Ambassade y’u Rwanda mbere kwitabira ubutumire.

 

Uturutse iburyo ugana ibumoso  Izayi Ndayisaba, Saveri Nsengimana, Ambassadeur Vincent Karega n’abandi

 

R.P

Pretoria

 

2 COMMENTS

Comments are closed.