Amerika iremeza ko Alexis Sinzuhije ariwe utegura ibitero byo kwica bamwe mu bayobozi b'u Burundi

Mu cyemezo cyafashwe na Leta y’Amerika cyo gufatira ibihano abantu 4 b’abarundi baregwa kugira uruhare rukomeye mu midugararo iri i Burundi, Leta y’Amerika mubo yafatiye ibihano harimo Alexis Sinduhije, umukuru w’ishyaka, MSD. Mu byo Leta y’Amerika imuvugaho ngo harimo gutegura ibitero byibasira abayobozi bakuru b’u Burundi.

Abo barundi bane bafatiwe ibihano ni Gervais Ndirakobuca, Leonard Ngendakumana, Joseph Mathias Niyonzima, na Alexis Sinduhije

Gervais Ndirakobuca ni umuyobozi wo hejuru muri Ministeri y’umutekano mu gihugu cy’u Burundi. Amerika iramushinja kugira uruhare rukomeye mu kuyobora no gutegura ibikorwa byibasira abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza. Aregwa kandi ngo kwitwaza ibi bihe by’amagume u Burundi burimo mu kubiba amacakubiri hagati y’ibice bitumvikana kandi ngo yakanguriye abantu benshi guhaguruka bagashyigikira Perezida Nkurunziza na Leta ye. Ngo mu ntangiriro za Kamena 2015, hari abatangabuhamya bavuga ko biboneye Bwana Ndirakobuca arasa ubwe umusiviri mu gace ka Musaga mu gihe hari habaye ihangana hagati y’abapolisi n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Leonard Ngendakumana ni umwe mu bahoze ari abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano mu Burundi bagize uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza muri Gicurasi 2015. Mu mezi yakurikiyeho Ngendakumana yakomeje gukorana n’uwari uyoboye icyo gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi, Godefroid Niyombare, mu kuyobora abarwanya ubutegetsi no mu gukomeza kurwanya Perezida Nkurunziza. Abo ayoboye bagize uruhare mu bitero bya za Grenade byagabwe cyane cyane mu mujyi wa Bujumbura byibasira abapolisi n’ibiro by’amatora. Ingabo ayoboye zakozanyijeho n’ingabo z’u Burundi mu gace ka Rugazi hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Joseph Mathias Niyonzima ngo yagize uruhare mu gutoza no guha ubufasha abagize Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi i Burundi. Ngo izo mbonerakure zikaba zaragize uruhare mu guta muri yombi no kwica urubozo abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Aravugwa kandi kuba yaragize uruhare mu bikorwa byo gutegura iyicwa ry’abakuru b’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Alexis Sinduhije ngo ashyigikiye bidasubirwaho kandi agira uruhare rukomeye mu bikorwa by’abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakoresheje intwaro. Yagize uruhare runini mu kwinjiza mu barwanya ubutegetsi no gutoza ibya gisirikare abantu benshi. Sinduhije ngo afatwa nk’umukuru ba gisirikare mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, biturutse ku buryo yubatse uburyo abarwanya ubutegetsi bashobora kubona ubufasha n’ibikoresho n’abarwanyi bafite ubuhanga ayoboye. Sinduhije aravugwaho uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwivugana abayobozi bakuru b’u Burundi kandi akanavugwaho gutegura ibitero bigabwa kuri Leta y’u Burundi n’abayishyigikiye.

Ibi bije mu gihe umuryango w’Afrika yunze ubumwe uteganya kohereza abasirikare n’abapolisi 5000 mu Burundi ngo bo kurinda abasiviri, Leta y’u Burundi ikaba itabikozwa kuko ivuga ko izo ngabo nizinjira mu Burundi nta ruhushya rwa Leta y’u Burundi bizafatwa nk’aho u Burundi butewe!

Benshi ariko banatewe n’impungenge z’uburyo izo ngabo zizaba zimeze hakaba hashidikanywa cyane ukutabogama kwazo mu gihe izo ngabo zaba zirimo izivuye mu Rwanda kandi icyo gihugu gishinjwa gufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi.

Ku ikubitiro benshi bakaba barabonaga ikigenderewe dore ko u Rwanda gutera u Burundi byashoboraga kugorana, ariko kwinjiza abacengezi mu gihugu bitwaje ko bari mu ngabo z’Afurika bikaba ari ibintu byoroshye cyane cyane ko u Rwanda rufite abasirikare benshi babarirwa mu mutwe Eastern Africa Standby Force (EASF) bahora biteguye bigaragara ko umuryango w’Afrika yunze ubumwe wahita ubitabaza.

Iki gikorwa kikaba gishyigikiwe na benshi mu banyapolitiki b’abarundi n’abanyamahanga barimo na Petero Buyoya wahoze ari Perezida i Burundi, udatinya kuvuga ko nihatabaho gutabara vuba i Burundi hashobora kuba Genocide.

Kuri bamwe ngo ibi ni amayeri y’abanyapolitiki b’abarundi bashaka ubutegetsi buvuye mu kugabana ubutegetsi mu mishyikirano kuko bazi neza ko ntaho bashobora kumenera mu matora yaba aciye mu mucyo. Abenshi muri aba usanga barwanya ibyakozwe na Perezida Nkurunziza bya manda ya gatatu ariko bagashyigikira ibikorwa na Perezida Kagame mu gihugu baturanye cy’u Rwanda.

Ben Barugahare

 

Facebook page:  The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]