Amerika irihanangiriza urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko-nshinga muri Congo

Yanditswe na Ben Barugahare

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yongeye kwemeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Mutarama 2018 yifuza ko imigendekere y’ibijyanye n’amatora Congo irimo byagenda neza.

Abayobozi b’Amerika bongeye gusubiramo indi nshuro ko bari ku ruhande rw’abaturage ba Congo kandi ko aribo bagomba kwihitirwamo Umukuru w’igihugu biciye mu matora akozwe mu bwisanzure no mu mucyo.

Amerika irasaba ishimitse Komisiyo y’amatora muri Congo ko imibare y’ibyavuye mu matora idakuka izatangaza izaba ihuye n’ugushaka kw’abaturage.

Leta y’Amerika kandi irabwira idaciye ku ruhande abacamanza b’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo kuzakurikiza amategeko.

Abanyamerika kandi basubiramo ukwihanangiriza kugenewe abanyapolitiki ba Congo nk’uko yari yabivuze mbere nyuma gato y’itangazwa ry’amajwi, abayobozi b’Amerika Bari bavuze ko Leta yabo bazakurikirana abazateza imidugararo mu bihe by’amatora cyangwa abazashaka kuburizamo inzira igana kuri Demokarasi.

Leta y’Amerika isoza ivuga ko gutsimbataza amahoro muri Congo bizaturuka mu bisubizo biciye mu mucyo no kubahiriza amategeko bizahabwa ibibazo bizazamurwa muri ibi bihe.