Amerika: Umugabo ufite igitsina kinini kurusha abandi kw’isi atangiye kubyishimira

    Umunyamerika Jonah Adam Falcon w’imyaka 41 wemejwe ko afite igitsina kinini kurusha abandi bagabo, yemeye kuvugana n’itangazamakuru no kuritangariza ko ashimishwa no kuba afite icyo arusha abandi bagabo bo kwisi, nyuma y’aho atari yishimiye kuba ahora asakwa kubibuga by’indege bamukekaho gutwara intwaro mu ipantaro.

    Abapimye igitsina cya Falcon bavuga ko igitsina cye gipima santimetero 22,3 iyo ari mu bihe bisanzwe na 33,5 igihe igitsina cye cyafashe umurego.

    Aganira na televiziyo imwe yo muri Amerika mu kiganiro cyitwa “The morning”, Falcon yatangaje ko ashimishwa no kubona hari abantu bamugirira amatsiko kandi harimo n’abagore bifuza kuryamana nawe kugira ngo bumve itandukaniro rye n’abandi bagabo, kuko ngo bakeka ko yabaha ibyishimo biruta ibyo bakura ahandi kubera ubudahangarwa bw’igitsina cye.

    Uretse abagore bifuza kugirana ubucuti na Falcon, abakina ya mafilimi y’urukozasoni, bakina bakora imibonano mpuzabitsina kumugaragaro, nabo batangiye kumusaba ko yababera umukinnyi kugira ngo abantu bareba amafilimi yabo babe benshi kubera uwo mugabo ariko we ngo akaba atarabasubiza niba azemera cyangwa atazemera.

    Ernest Kalinganire

    Kigali today