Amerika: Umunyarwandakazi yasanzwe mu nzu yitabye Imana

Nyakwigendera Gaelle Bella IKIBAGENGA

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kui The Rwandan ava mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Michigan aravuga ko umunyarwandakazi Gaelle Bella IKIBAGENGA yasanzwe mu nzu yapfuye.

Urupfu rwa Gaelle Bella IKIBAGENGA biravugwa ko rwabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018, polisi ikaba igikora iperereza koko hakekwa ko yaba yishwe.

Nyakwigendera Gaelle Bella IKIBAGENGA ni mwene Georges NTARUGERA na Jeanne UMURUNGI. Akaba afite na musaza we witwa Peter Ntarugera nawe utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuryango wa Nyakwigendera ukaba wifashishije urubuga GoFundMe kugira ngo ushobore kubona ubufasha bwo kugira ngo umurambo wa Nyakwigendera uzashobore gushyingurwa mu Rwanda.

1 COMMENT

  1. Ndababwirako Kagame agiye kumara abantu mumahanga yarangiza bati biyahuye abandi ngo bishwe naza drugs
    ahomuri hose nimwi tabaze police mwishingane kuko Kagame afite imigambi yokumara abantu
    kandi ibi byose bavuga nta perereza Ambassade ziba zakoze ngo zitange amakuru yabyo ahubwo barabeshya

Comments are closed.