Amerika yasohoye raporo ivuga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda

US Department of State
Iyi raporo yasohowe n’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’Amerika

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byasohoye raporo ivuga uko uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe mu bihugu ku isi mu 2019, ku Rwanda iyi raporo ivuga bimwe mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu byagaragaye.

Ni raporo ivuga ku bice bitandukanye by’uburenganzira bwa muntu mu buzima rusange kuva ku kutagirirwa nabi, uburenganzira ku myemerere, kwishyira hamwe, ku makuru…, kugera ku burenganzira ku kazi.

Kuri bimwe mu bibazo bikomeye ku burenganzira bwa muntu bivugwa, leta y’u Rwanda yagiye ibihakana mu gihe gitambutse ivuga ko ibikorwa byazo ku burenganzira bwa muntu byisunga amategeko n’amabwiriza ariho.

Rwanda

Iyi raporo y’Amerika ivuga ubwicanyi, kunyuruza abantu, iyicarubozo, gufunga abantu bidakurikije amategeko, gufungirwa politiki, kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru…ikavuga ko bikorwa n’inzego z’umutekano za leta.

Iyi raporo iravuga ko guverinoma y’u Rwanda ifata ingamba zidahagije mu kubikumira cyangwa gukurikirana ababikora.

Ivuga ku ibura n’iyicwa rya bamwe mu bari mu ishyaka FDU-Inkingi – ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda – nka Anselme Mutuyimana wishwe na Eugène Ndereyimana na Boniface Twagirimana baburiwe irengero.

Iyi raporo ivuga bimwe mu bibangamiye ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu magereza n’ibigo bishyirwamo abana bo ku mihanda, abasaritswe n’ibiyobyabwenge, abatagira aho baba, abafashwe bacururiza ku mihanda n’abandi.

Ivuga ko inzego za gisirikare na polisi zirimo J-2 (intelligence staff) na National Intelligence and Security Services (NISS), bamwe mu bakozi bazo ari bo bakora ibikorwa by’iyicarubozo no gufungira abantu ahantu hatazwi.

Ivuga kandi ko abaharanira uburenganzira bwa muntu banenga ikoreshwa ry’imbaraga z’umurengera mu guta muri yombi abacyekwaho ibyaha, aho abagera kuri batandatu bishwe bari kujyanwa aho bafungirwa.

Illuminée Iragena na Eugène Ndereyimana
Illuminée Iragena yabuze mu 2016 na Eugène Ndereyimana wabuze mu kwa karindwi 2019 bombi bari abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, ubu ntibaraboneka

Mu mategeko agenga gufunga abantu no kubaburanisha, ku mfungwa za politiki, gufatira no guteza cyamunara imitungo y’abantu nka Rwigara Assinapol ndetse no kwimura abantu ku bw’inyungu rusange ntibahabwe cyangwa ntibahabwe ku gihe ingurane, ivuga ko naho hagaragara ibibangamiye abantu.

Iyi raporo ivuga ko leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda kuko bamwe mu Banyarwanda bariyo bahohotewe nta mpamvu, gusa ikavuga ko hari amakuru ko hari ababujijwe kujya muri Uganda n’i Burundi.

Raporo ya leta y’Amerika ishima leta y’u Rwanda mu kurengera impunzi n’uburenganzira bwazo ndetse n’abasaba ubuhungiro mu Rwanda ishingiye ku bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi.

Leta y’u Rwanda ibivugaho iki?

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yabwiye BBC ko ari “raporo basohora buri mwaka, nta kintu dushobora kuyivugaho rwose. 

State Department [ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika] isohora raporo nk’iyi buri mwaka, nta kintu rwose dufite cyo kuyivugaho”. 

Ku ngingo zinyuranye zivugwa n’iyi raporo y’umwaka ushize, abategetsi batandukanye mu Rwanda bagiye batangaza ko hisungwa amategeko mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Aimé Bosenibamwe, uyobora ibikorwa bya leta by’igororamuco, yabwiye BBC ko ibivugwa ku bigo bishyirwamo abantu by’agateganyo nta kuri kurimo kuko ari ahantu hujuje ibisabwa, kandi ko nta wuharenza amasaha 72.

Polisi y’u Rwanda yagiye itangaza ko ku bantu babonywe bishwe cyangwa ababuriwe irengero, ikora iperereza abashinjwa kubigiramo uruhare bagakurikiranwa n’amategeko.

Ku gufungira abantu ahantu hatazwi no kubakorera iyicarubozo, mu kwezi kwa kabiri 2019, uwari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Jean Bosco Mutangana yavuze ko bene izo nzu ntaziba mu Rwanda.

Yavuze kandi ko amategeko mu Rwanda ahana umuntu wese wafunze undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.