Amezi 6 nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo baracyasaba iperereza ryigenga

Kizito Mihigo

17/02/2020 – 17/08/2020 nyuma y’amezi atandatu umuhanzi Kizito Mihigo apfiriye muri kasho ya polisi i Remera mu mujyi wa Kigali mu buryo butavugwaho rumwe, umuryango Human Rights Watch (HRW) ukomeje gusaba leta y’u Rwanda gukora iperereza ryizewe kandi ririmo umucyo ku rupfu rwe.

Uyu muryango mpuzamahanga uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu, wemeza ko ari ngombwa ko habaho iperereza ryigenga kandi ririmo inzobere mpuzamahanga, nk’intumwa ya UN ireba iby’ubwicanyi bw’abantu bataburanishijwe, no gufunga binyuranye n’amategeko. 

Leta y’u Rwanda yatangaje ko iperereza ryerekanye ko Kizito Mihigo yiyahuriye aho yari afungiye akoresheje amashuka n’idirishya.

HRW ivuga ko mbere yo gupfa, Kizito Mihigo yari yarayibwiye ko ageramiwe kuko asabwa gutanga ubuhamya bwo kubeshyera abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse ko yashakaga guhunga kuko ubuzima bwe bwari mu akaga.

Mu nyandiko yatangajwe na HRW, Lewis Mudge uyihagarariye muri Afurika yo hagati agira ati: “Leta y’u Rwanda ifite umutwaro wo kugaragaza ibyemeza ko Kizito Mihigo aticiwe aho yari afungiye, ariko amezi atandatu arashize, ibyo bananiwe kubikora.” 

Yongeraho ati: “Aho kwerekana neza iby’urupfu rwa Kizito Mihigo no kuba bakurikirana ababigizemo uruhare, abategetsi bakomeje gushyira imbere ingingo ivuga ko yari yarihebye kandi afite ibitekerezo byo kwiyahura.”

Icyumweru kimwe nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha (RIB) ryerekanye ko uwo muhanzi yiyahuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hakozwe isuzuma ku murambo we muri ‘laboratoire’ isuzuma ibimenyetso, hakabazwa n’abatangabuhamya (abapolisi bari mu kazi aho yari afungiye).

Kubera ibyavuye muri iryo perereza byemeza ko Bwana Kizito yiyahuye, ubushinjacyaha bwavuze ko “nta muntu wakurikiranwa kubera urupfu rwe”.

HRW yo ivuga ko iperereza ryigenga ritareba gusa iby’uko yafashwe n’uko yafunzwe mu kwezi kwa kabiri mbere yo gupfa kwe, ko hanarebwa igitutu cya politiki yashyizweho n’abakomeye hagati ya 2014 na 2015, n’iperereza ku ruhare rw’abo mu rupfu rwe, n’ibyo bakoze nyuma yaho.

Bwana Kizito yafashwe tariki 13 z’ukwezi kwa kabiri mu karere yavukagamo ka Nyaruguru hafi y’umupaka n’u Burundi, ashinjwa na RIB gushaka kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko, gusanga “imitwe y’iterabwoba”, na ruswa. Iminsi ine nyuma, RIB yatangaje ko yapfuye yiyahuye. 

Byinshi byabanjirije urupfu rwe, ibyo yaciyemo mu gihe yamaze afunze na mbere yaho yabishyize mu gitabo yanditse cyasohotse mu kwezi kwa kane, no muri amwe mu majwi yagiye yifata aho avuga uruhare rwa bamwe mu bategetsi mu byamubayeho n’igitutu yashyizweho kubera indirimbo ye yise “Igisobanuro cy’Urupfu”. 

Mu muhango wo kumushyingura
HRW ivuga Kizito atari we wa mbere upfiriye muri kasho ya polisi mu buyro butavugwaho rumwe

HRW ivuga ko Kizito atari we wa mbere upfiriye muri kasho ya polisi mu buyro butavugwaho rumwe, ivuga ko mu kwezi kwa kane 2018 umunyamategeko Donat Mutunzi bavuze ko yiyahuriye muri kasho ya polisi i Ndera hashize iminsi 10 afunzwe.

HRW ivuga ko hari amakuru yemeza ko isuzumwa rikorerwa imirambo ryerekanye “ibikomere bikabije” mu isura ya Mutunzi no mu misaya ye. 

Mu kwezi kwa kabiri 2015, Emmanuel Gasakure inzobere mu ndwara z’umutima, wahoze ari umuganga bwite wa Perezida Paul Kagame, yarasiwe kuri polisi ya Remera aho yari afungiye, umuvugizi wa polisi yavuze ko yarashwe ashaka kwambura umupolisi imbunda. 

HRW ivuga ko yatangaje kenshi ibirego byo gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, kujujubya abantu, ubwicanyi n’iyicarubozo, kunyuruza abantu no kubatera ubwoba byibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibirego kenshi leta y’u Rwanda yagiye ivuga ko nta shingiro bifite.

Source:BBC