Amsterdam:Impunzi n’abahoze ari impunzi batuye muri Norway barahagarariwe muri Rwanda Day!

    Nabonye amakuru ko bamwe mu bafite inkomoko mu Rwanda batuye mu gihugu cya Norway bitabiriye Rwanda Day yabereye mu gihugu cy’u Buhorandi i Amsterdam.

    N’ubwo ntawavaho yemeza uburyo abo banyarwanda bageze muri Norway ku buryo budasubirwaho benshi muri bo mbere yo kubona ubwenegihugu babanje kwakirwa nk’impunzi ndetse hari n’abakibarwa nk’impunzi kugeza ubu, aha byari kwisegura kugira ngo hatagira uzarakazwa n’uko yiswe impunzi  wenda atari yo kuko nk’uko Perezida Kagame yabibwiye abari muri Rwanda Day impunzi z’abanyarwanda ngo zigizwe n’abajura n’abicanyi baza bakigira abanyapolitiki!

    Igihe bahabwaga ijambo ntabwo bavuze ibyo benshi mu mpunzi z’abanyarwanda zibarizwa muri Norway zibwiraga bari buvuge kuko wenda abo bavandimwe kubera umuco w’ubworoherane wigishwa abatuye Norway zibwiraga ko  basaba Perezida Kagame kunamura icumu no gufungura urubuga rwa Demokarasi nko muri Norway.  Umva ibyo bavuze guhera ku munota wa 37:54.

    Mugisha

    Mubyavuzwe na Perezida Kagame harimo ko yiteguye guha imbabazi no kwakira abashaka gutahuka kugeza kubigaragambya bari hanze y’inzu yaberagamo Rwanda Day, umuntu akaba yakwibaza impamvu hahabwa karibu bwa mbere abari kwigaragambya hanze bibagiwe abari mu nzu y’inama badashobora gukandagira mu Rwanda! Aho si ba bajura n’abicanyi Perezida Kagame yavugaga?

    Tugarutse kw’ijambo rya Perezida Kagame wavuze ko ngo kubera impunzi nyinshi zirimo kuza i Burayi ngo ibihugu by’i Burayi bigiye kuzasubira mu madosiye y’abatse ubuhungiro bose ngo bacyurwe kuko babeshye!

    Ese buriya abo bazasubira mu madosiye y’impunzi bazacyura uwarokotse ubwicanyi muri Congo n’ugihigwa na Leta ya FPR kugeza ubu, basige uhora mu Rwanda no muri za Rwanda Day cyangwa ufitanye amasinde n’igihugu cyamuhaye ubuhungiro kubera amafuti ye? Aho Perezida Kagame ntiyarucira mukase rugatwara Asteriya (Nyina)?

    Yari Impunzi ‘umunyarwanda nyayo ituye muri Norway itari umujura itari n’umwicanyi!