Amwe mu makuru y’impuha yakurikiye Urupfu rwa Kizito Mihigo

Nyuma y’aho inkuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo ibereye kimono yakurikiwe n’impuha nyinshi zitandukanye.

Bamwe mu basesengura izi mpuha bahamya ko zaba zigamije kurangaza abantu ngo zibateshe igihe zinayobye abashaka kumenya ukuri nyako ku Urupfu rw’uyu muhanzi w’icyamamare.

Zimwe muri izo mpuha zagarutsweho n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika Vénuste Nshimiyimana wavuganye n’umunyamakuru Cyuma Hassan byari byavuzwe ko yafashwe azira gutangaza amakuru avuga uko yasanze umurambo wa Kizito Mihigo ufite ingpuma eshatu, yavuganye kandi n’umuvugizi wa FDLR wahakanye ko nta tangazo uwo mutwe wasohoye uvuga ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Mushobora kumva Inkuru irambuye hano hasi: