Andrew Mitchell yasobanuye impamvu zatumye atanga miliyoni 25 z'ama dollars z'imfashanyo ku Rwanda

Andrew Mitchell yasobanuye impamvu zatumye atanga miliyoni 25 z’ama dollars z’imfashanyo ku Rwanda, umunsi umwe gusa imbere yo kuva ku mwanya w’umunyamabanga w’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’Ubwongereza.

Ayo mafaranga yari yabaye arafatiriwe kubera ko u Rwanda ruregwa gufasha inyeshyamba za M23 zirwanya leta ya Congo.

Ariko Andrew Mitchell yabwiye akanama kashyizweho n’inama nshingamateka gukora iperereza kuri icyo kibazo, ko guhindura iyo ngingo ari icyemezo cyafatiwe ku rwego rumukuye.

Yavuze ko ari igitutsi kubona bibaza ko umuministre ntacyo yibanga yafata icyemezo cyo kwadika chèque yibereye mu myambaro yo kurarana, akayihereza abategetsi badakwiye kwizerwa.

Bwana Mitchell yavuze kandi ko gufatira ayo mafaranga byari gutuma abana b’ababakobwa benshi mu Rwanda bava mu mashuri.

1 COMMENT

  1. None se mwamenya abana bose b’abakobwa biga kuri ayo mafranga…nyamara se abarita kuo babuze ayo bishyura ni bangahe…Niba ari ukuri Imana ishimwe ariko niba ari igipindi…Imana imigenderere

Comments are closed.