Andreya Sebatware ashimwe hamwe n’abandi Banyarwanda bandika ku mateka y’u Rwanda

Nshingiye ku bisobanuro by’abahanga mu bwerekeranye n’iyigwa ry’amateka, numva amateka ari ibintu byabayeho mu gihe cya cyera, bishingiye k’ukuri, umuntu yahagazeho, cyangwa atahagazeho, – byasizwe mu nyandiko (aha umuntu yakwisegura avugako hari abantu hirya no hino bahererekanya amateka mu buryo bundi butari inyandiko -, bigira ingaruka nziza cyangwa mbi, ku bantu benshi, mu mibereho yabo ya buri munsi, ya none n’ejo hazaza.

Abantu babishaka cyangwa batabishaka rero, babizi cyangwa batabizi, ayo mateka abagiraho ingaruka. Kumenya ayo mateka bikaba ari ingirakamaro cyane, kuko bituma abantu basobanukirwa n’ibirikuba, n’inkomoko yabwo. Ibi bikaba byatuma babyitwaramo ukundi kuntu kuboneye, gutandukanye n’uko bakwitwara batabizi, gushobora no kuba kwababangamira.

Bikunze nanone kuvugwako iyo utazi iyo uva, utanamenya iyo ugana. Ngo aho waba ugeze ahariho hose, ntagihamyako atariho wagombaga kuba uri, cyangwa ugeze, kuko ntahandi wariwateganyije. Nanone ngo iyo umuntu ukuze wabonye kandi akanyura muri byinshi atahutse avuye kur’iyi si, kubera ubumenyi aba yarakusanyije bw’ibyo byose yanyuzemo, iyo atabigejeje ku bandi, aba ari nk’igitabo cy’amateka kituvuye imbere, kitazongera kuboneka.

Ndagirango rero nshimire umugabo w’inararibonye Andreya Sebatware wanditse igitabo yise: Ruhengeri, territoire du Rwanda: jadis, hier, aujourd’hui. Iki gitabo cye ni umurage w’amateka ahaye abazagisoma bose. Agitangaza bwa mbere mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Gaspard Musabyimana wa radio Inkingi, wumvaga avugako igitabo cye kibanda ku mateka y’akarere ka Ruhengeri, ku buryo umuntu mbese utari uwo murako karere, byashobaraga wenda kutamushishikaza kuba yakigura.

Inyito y’igitabo nayo ubwayo yonyine ishobora kujijisha umuntu, mu gihe akarere ka Ruhengeri aricyo kitirirwa. Ariko uko igihe gikomeje guhita, Andreya Sebatware afata igihe asobanurira abanyarwanda kurushaho kumenya ibiri mu gitabo cye, biragenda bigaragarako ahubwo kibanda ku mateka rusange y’u Rwanda. Ibi bikaba byaragaragariye cyane cyane mu kiganiro yagiranye nanone na Gaspari Musabyimana, aho yasubizaga ku byo abana ba prezida Gregori Kayibanda bari banditse birebana n’icyo gitabo.

Mur’icyo gitabo, harimo ibijyanye n’amateka ya Republika ya mbere yayobowe na Gregori Kayibanda, ndetse na Republika ya kabiri yayobowe na Yuvenali Habyarimana, nkuko nyir’igitabo abisobanura. Narintaragura igitabo cya Andreya Sebatware, ariko nyuma yuko atangajeko harimo aya mateka yose, asa nabwira abanyarwanda bimwe wenda mu bintu basanzwe batazi byabayeho kuri ziriya ngoma zombi , – ndetse na mbere yazo -, akaba yarabyanditse nk’umuntu wabihagazeho, birumvikana mu buryo bwe, ngiye rwose kukigura.

Hari abandi Banyarwanda banyuranye banditse ibintu binyuranye byerekeranye n’amateka y’igihugu cyacu u Rwanda, yaba aya cyera cyangwa ayavuba, ariko kutari vuba cyane. Murabo n’avuga nka:

Jeanne Habyarimana, Protais Mpiranya, Esperance Mukashema, Gaspard Musabyimana, Pierre Claver Ndacyayisenga, Jean Marie Vianney Ndagijimana, Eugene Ndahayo, Emmanuel Neretse, Jean Baptiste Nkuliyingoma, Faustin Ntilikina, Tharcisse Renzaho, Enoch Ruhigira, Eugene Shimamungu, Marie Beatrice Umutesi, Angelique UmugwanezaFerdinand Nahimana  n’abandi ntarondoye aha.

Hari nanone abandi Banyarwanda benshi batangaje mu buryo bunyuranye ku mateka y’u Rwanda, ariko abibanzweho hano ni bamwe mu bayanditseho ibitabo. Abo bandi ntibagirengo rero nabo inkunga yabo yo mukumenyekanisha amateka yacu ntikomeye. Abantu twese ntidufite impano zimwe. Buri wese akoresha iyo afite. Icy’ingenzi nuko ayikoresha neza ikagirira benshi akamaro.

Reka ndangize nshishikariza abanyarwanda bose, bahagaze ku mateka amwe y’igihugu cyacu akwiye kumenywa na benshi, kuyashyira mu nyandiko niba babishoboye, cyangwa se bakayageza kuri benshi mu bundi buryo bubabangukiye. Nkaba nanone nshishikariza cyane cyane urubyiruko nyarwanda kugira inyota yo gushakisha ayo mateka, rukayasoma, rukagira icyo rukuramo, kuko ngo utazi iyo ava ntamenya iyo agana.

Ibi birakenewe cyane mu gihe ubutegetsi bw’u Rwanda, buyobowe na prezida Pawulo Kagame na FPR ye, bukomeje gukora ibishoboka byose kuva muri 94, kugirango busibanganye amateka y’igihugu uko yarazwi kugeza muri icyo gihe, bugamije kwerekanako nta Rwanda rwariho mbere y’icyo gihe, no kurema umunyarwanda mushya, bushobora gukoresha icyo bushaka, bumunyunyuza imitsi, bumwambura utwo yaruhiye yiyuha akuya, bumwica, bumutuma kwica abandi banyarwanda cyangwa abanyamahanga bufiteho inyungu, bumuhindura ikintu aho kuba umuntu wuzuye.

Ambrose Nzeyimana