Ange Kagame mu rukundo!

Yanditswe na Ben Barugahare

Muri izi mpera z’icyumweru ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsapp hatangiye kugaragara amafoto y’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, ariwe Ange Kagame yahuje urugwiro n’umusore benshi bibazaga uwo ari we.

Nyuma yo kubona ayo mafoto The Rwandan yakoze iperereza iza kumenya ko uwo musore umaze igihe kigera ku myaka 2 akundana na Ange Kagame.

Birahwihwiswa ko mu mpera z’iki cyumweru habaye umunsi mukuru wo kwereka umuryango ko bakundana ku mugaragaro

Uyu musore benshi bakunze kwita Billy ubundi aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yiga, amazina ye yahawe n’ababyeyi be ni Bertrand Ndengeyingoma, akaba ari Umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma, ndetse na musaza wa Belise Kariza, umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo (Chief Tourism Officer) muri RDB (Rwanda Development Board)

Belise Kariza, umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB akaba na Mushiki wa “Billy” Bertrand Ndengeyingoma

Cyrille Ndengeyingoma, ni umunyemali watahutse mu Rwanda mu 1994 avuye mu gihugu cy’u Burundi aho yabaga, akaba ari nyiri inyubako iri mu mujyi wa Kigali hakurya y’ishuri ry’ababiligi (Ecole Belge).

Billy ari kumwe na mushiki we Belise

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Ange na Billy ibyabo byatangiye muri Nzeli 2016 mu gihe habaga Rwanda Day mu mujyi wa San Franscisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bigizwemo uruhare cyane na Jeannette Kagame usanzwe uziranye n’umuryango wa Cyrille Ndengeyingoma kuva kera mu gihugu cy’u Burundi.

Andi makuru twashoboye kubona avuga nyuma yo kumenyana na Billy muri Nzeli 2016, Ange yakoze ingendo 3 zose ava i Kigali ajya gusura umukunzi we muri Amerika hagati ya Nzeli 2016 n’Ukuboza 2016. Ikidasanzwe muri ibi ni uko izo ngendo zose yazikoraga ari muri imwe mu ndege za Paul Kagame yo mu bwoko bwa Gulfstream 4.

Mu 2017, kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama, Ange yari amaze kujya muri Amerika inshuro zitari munsi ya 6 agiye kureba umukunzi we. Si ibyo gusa kuko igihe cyose Perezida Kagame yajyaga ku mugabane wa Amerika cyangwa mu Burayi Ange Kagame yajyanaga nawe rimwe na rimwe akitiza indege ya Se akadomoka akajya kwirebera umukunzi.