Ange Kagame yibarutse umwana w’umukobwa.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame yibarutse.

Ntabwo byatinze kuko na Perezida Kagame ubwe akoresheje urubuga rwa Twitter yishimiye umwuzukuru ndetse anashimira n’umukobwa we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya ni uko umwuzukuru wa Perezida Kagame ari umukobwa.

imwe mu mafoto arimo acicikana ku mbuga nkoranyambaga avugwa ko ari ay’umwuzukuru wa Perezida Kagame.

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter aho Perezida Kagame yagaragarije ibyishimo bye, hari benshi bamwifurije ibihe byiza banafatanya nawe kwishimira iyo nkuru nziza mu muryango. Ariko hari bamwe na none ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ukundi babona ibintu aho benshi mu bamunenga bamusabye noneho kwikubita agashyi nk’umuntu wujukuruje akagira impuhwe za kibyeyi akareka ibikorwa bitandukanye bihohotera abanyarwanda bimeze kuba akamenyero mu gihugu cy’u Rwanda.

1 COMMENT

  1. Ange niyonkwe kandi asubireyo nta mahwa! Gusa Papa we wishimye cyane yibuke ko hari benshi yabujije ayo mahirwe. Bitavuze ko birangiriye aho. Ubutabera bugomba guhabwa bose.

Comments are closed.