Angola: Perezida mushya yirukanye ku kazi umukobwa wa Perezida ucyuye igihe

Isabel na Se, wahoze ari Perezida wa Angola, José Eduardo de Santos

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava mu gihugu cya Angola aravuga ko Perezida mushya Joao Lourenço yirukanye Isabel dos Santos ku mwanya w’umukuru w’ikigo cya Leta gishinzwe ibijyanye na Peteroli muri Angola (Sonangol), nabibutsa ko Angola ari igihugu cya kabiri mu bicukura peteroli nyinshi muri Afrika.

Isabel dos Santos, ni umukobwa wa José Eduardo dos Santos, wategetse Angola imyaka 38 akaba yaremeye kurekura ubutegetsi akaba yarasimbuwe na Joao Lourenço muri Nzeli 2017.

Isabel dos Santos, bivugwa ko ariwe mugore wa mbere ukize muri Afrika yirukananywe n’inama y’ubutegetsi yose y’ikigo cya Leta gishiknzwe ibijyanye na Peteroli muri Angola (Sonangol) nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma. Uyu mwanya wo kuyobora iki kigo akaba yari yawushyizweho na Se, José Eduardo dos Santos mu mwaka ushize

Ibi bije bikurikira igitutu leta ya Angola irimo gushyira ku bantu bo mu muryango wa José Eduardo dos Santos wahoze ayobora Angola.

Mu cyumweru gishize Ministeri y’itumanaho ya Angola yahagaritse amasezerano n’abana babiri b’uwahoze ari Perezida José Eduardo de Santos ku bijyanye n’imicungire ya Televisiyo 2 za Leta y’Angola imwe ikorera mu gihugu indi ikora mu rwego mpuzamahanga.

Perezida mushya wa Angola, Joao Lourenço asa nk’uwahagurukiye kurwanya ruswa n’icyenewabo ahereye ku muryango w’uwahoze ari Perezida ndetse n’abari hafi yawo. Mbere y’icyemezo cy’uyu munsi hari hirukanywe Guverineri wa Banki nkuru, umukuru w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Diyama (Endiama) n’abandi bakuru b’ibigo 3 bya Leta bikora iby’itangazamakuru.

Isabel dos Santos afite imitungo ibarirwa muri Miliyaridi 2,5 z’amadolari y’Amerika, afite imigabane myinshi mu kigo cy’itumanaho rya Telephone zigendanwa cya mbere muri Angola (Unitel), afite kandi isosiyete yitwa Candando ifite amaduka menshi (supermarket chain), afite imigabane mu ma banki abiri akomeye muri Angola yitwa Banco BIC na BFA ndetse n’ibigo byinshi by’ubucuruzi mu gihugu cya Portugal.

Undi mwana wa José Eduardo de Santos witwa José Filomeno uyoboye ikigega cy’imali gikomeye cyo muri Angola gifite agaciro ka Miliyaridi 5 yavuzweho imicungire mibi mu binyamakuru mu minsi ishize.

Nabibutsa ko 1/3 cya Miliyoni 27 z’abaturage ba Angola batunzwe n’amadolari atagera kuri 2 ku munsi nk’uko bigaragazwa n’ibyegeranyo bya Banki y’isi.