Anne Rwigara yamaganye itezwa cyamunara ry’umutungo w’umuryango we

Mu Rwanda ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, cyateje cyamunara undi mutungo ugizwe n’imashini z’uruganda rw’itabi Premier Tabaco Company rw’uwahoze ari umucuruzi ukomeye – Assinapol RWIGARA – witabye Imana mu 2015.

Miliyari imwe na miliyoni zikabakaba magana inani niyo yavuye muri iyo cyamunara.

Ikigo cy’imisoro mu Rwanda kivuga ko biri mu rwego rwo kwiyishyura umwenda uyu muryango ukibereyemo.

Cyakora Anne RWIGARA – umukobwa wa Assinapol Rwigara – yavuze ko bangiwe gushyiraho umugenagaciro wabo kandi ayo mafaranga umutungo wabo wagurishijwe ari make ugereranyije n’agaciro ibyatejwe byari bifite.

Umutekano wari wakajijwe kandi uwinjiraga muri urwo ruganda yasakwaga ndetse bakabanza gusigarana ibyangombwa bye.

Abari baje gupiganwa ni abagabo umunani gusa.

Ariko muri iyi cyamunara umwe niwe watanze igiciro gusa kandi nta mpinduka yo kucyongera yabayeho ku bandi bari baje kugura.

Ayo mafaranga miliyari imwe na miliyoni magana arindwi na mirongo icyenda na zirindwi niyo yari yavuzwe n’umuhesha w’inkiko – Vedaste HABIMANA – nk’agaciro kabazwe kuri izo mashini kandi ni nayo yahise yishyurwa.

Iyo cyamunara yegukanwe na Company MM and RGD Ltd ihagarariwe na Olivier UDAHEMUKA avuze incuro imwe gusa.

Olivier UDAHEMUKA (uwo hagati) ngo niwe uhagarariye abaguze amamashini y’uruganda rwa Rwigara

Iyi cyamunara yari iherutse gusubikwa umuryango wa Assinapol RWIGARA uvuga ko wifuza kugararaza agaciro k’ibizatezwa cyamunara.

Ariko kuri iyi ncuro umukobwa wa Assinapol RWIGARA, Anne RWIGARA, yavuze ko kugeza nubu bangiwe kwinjira ngo bakore igenagaciro.

Cyakora Umuhesha w’Inkiko we avuga ko ngo batigeze bangira uyu muryango kuza kubara agaciro k’izo machini nkuko bari babisabye.

Si ubwa mbere habaye cyamunara ku mutungo wa Assinapol RWIGARA wabaye umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1980.

Mu mezi abiri ashize na none ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyateje cyamunara itabi ry’uruganda rw’uyu muryango ryaguzwe miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rwanda Revenue Authority ivuga yuko uyu muryango ukurikiranyweho kunyereza imisoro y’amafaranga y’u Rwanda miliyari esheshatu na miliyoni 800.

Assinapol RIGARA yitabye Imana muri 2015, umuryango we ukaba warakunze gutunga agatoki ubutegetsi bw’u Rwanda kugira uruhare muri urwo rupfu nubwo bwabyamaganiye kure.

Umukobwa we Diane RWIGARA yashatse kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka ariko ntibyamukundira.

Kuri ubu afunganwe na nyina Adeline MUKANGEMANYI RWIGARA bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda.

Ibyo birego bikiyongeraho n’icyo kunyereza imisoro.

Gusa muri muri miliyari hafi 7 umuryango wa Rwigara ugomba kwishyura ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda, izirenga gato ebyiri gusa nizo zimaze kuva mu mitungo imaze gutezwa cyamunara.

Izindi nkuru bijyanye:

BBC

2 COMMENTS

  1. Uyu musore ngo ni Udahemuka ashobora kuba yahemutse atabizi. Ariko ise amwita ririya zina burya aba agushyizemo amizero ko uzagendera ku kuri ukaba inyangamugayo.Buriya rero nuko nyine. Ise azabyakira.

Comments are closed.