Anne yarekuwe naho Diane na Adeline Rwigara bagakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru ava mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo kuri uyu wa mbere yariki ya 23 Ukwakira 2017, aravuga ko Urukiko rutegetse ko Mme Adeline Rwigara na Mlle Diane Rwigara bafungwa by’agateganyo iminsi 30. Ariko Urukiko rutegetse ko Mlle Anne Rwigara afungurwa by’agateganyo, kuko nta mpamvu zikomeye so gukeka ko yakoze icyaha.

Ku isaha ya Saa kenda n’iminota 12, Nibwo Urukiko rwinjiye, hasomwa: Ibirego byatanzwe, kwiregura, no kwemeza niba bafungwa /bafungurwa by’agateganyo. Abantu bari bitabiriye isoma ry’uru rubanza ku bwinshi.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Mme Adeline Rwigara na Mlle Diane Rwigara bakekwaho gukora icyaha, Urukiko rutegetse ko Mme Adeline Rwigara na Mlle Diane Rwigara bafungwa by’agateganyo iminsi 30. Nyuma yo gukatirwa gufungwa by’agateganyo, Diane na Adeline Rwigara bajururiye umwanzuro w’urukiko.

Kuri Anne Rwigara,  Urukiko rwemeje ko impamvu rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha kuri Anne zidakomeye ku buryo zashingirwaho mu kumushinja guteza imvururu. Ibaruwa yandikiwe Prime insurance nayo ngo ntibyafatwa nk’ikimenyetso gifatika cyatuma ashinjwa guteza imvururu. Ku birebana n’uko igihugu kiri mu mikorere ya Mafia, kuvuga ko umuherwe Rwabukamba yishwe kuko yavuganaga na Kayumba muri Afurika y’Epfo Anne Rwigara Ibirego byose arabihakana, avuga ko ntacyo yavuze agambiriye ikibi. Ibaruwa yandikiwe Jeune Afrique yitirirwaga Anne, urukiko rwavuze ko ntakibigararagaza kuko idasinye Kuri iyo nkuru kandi ngo byaje kugaragara ko yanditswe na Jeune Afrique ivuye kuri RFI. Urukiko rutesheje agaciro ibyashingiweho mu gushinja Anne Rwigara.

Kuri Adeline Rwigara, Mu mwiherero urukiko rwakoze isuzuma niba kureba muri telefoni byafatwa nko kugenzura itumanaho, Urukiko rwanzuye ko kureba muri telefoni z’abaregwa byakurikije itegeko, bitari ukugenzura itumanaho bityo nta mategeko yishwe. Impamvu ngo ni uko itegeko rivuga ko gukurikirana itumanaho bikorwa mu gufata cyangwa kumviriza itumanaho hakoreshejw ibikoresho byabugenewe. Umucamanza yanzuye ko Kwinjira mu butumwa bwamaze kugera kuwo bugenewe bitafatwa nko kugenzura itumanaho. Umucamanza yavuze ko amagambo Adeline Rwigara yagiye akoresha mu butumwa yohereje Tabitha na Xaverine agaragaza ubushake bwo kugumura rubanda. Adeline kandi ashinjwa ko yavuze ngo Abatutsi ni babi, akangurira abo bavuganaga “Kwanga abantu bavuye i Burundi” ngo “Nibo Leta ikoresha”

Kuri Diane Rwigara, Kuba Diane Rwigara yaravuze ko Abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo ari ukwica akabivuga muri 2017, Urukiko rwasanze ari ikintu gikomeye. Kuvuga ko abantu bicwa na leta, ubukungu bukiharirwa na bamwe kandi bigateza ubushomeri, Urukiko rusanga byatuma akekwaho kugumura rubanda. Ku bijyanye no guhimba inyandiko zatanzwe muri komisiyo y’amatora, ndetse na Kigali Foresinc ikemeza ko hari imikono yahimbwe. Urukiko rusanga icyo cyaha gishobora kuba cyarakozwe hashingiwe ku buhamya bw’ababajijwe.

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko ahagana isaa kumi n’imwe zibura iminota 15 nibwo Polisi yafunze inzira zose kugira ngo ikumire umunyamakuru wese washobora gufata amashusho y’abaregwa mu gihe basohoka mu rukiko basubira aho bafungiwe. Imihanda yose yerekeza i Nyamirambo yafunzwe ubwo basomaga urubanza rwabo kwa RWIGARA ASSINAPOL.

Iki cyemezo cy’urukiko kirasa nk’igitunguranye ariko hari benshi batangiye kwibaza niba ifungurwa rya Anne Rwigara ritaba rishingiye ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika (Anne Rwigara afite Ubwenegihugu bw’Amerika) dore ko hari abanyarwanda n’abandi bantu baba muri Amerika bari bahagurutse bakotsa igitutu abayobozi b’Amerika basaba ko Anne Rwigara yarekurwa.

 

 

1 COMMENT

Comments are closed.