Aphrodis Matuje yaburiwe irengero. Abamuzi n’umuryango we baratabaza

Matuje Aphrodis

Aphrodis Matuje yaburiwe irengero kuva tariki ya 14 Nyakanga 2018. Umwaka ugiye gushira. Abamuzi n’umuryango we barashakishije barahebye, kandi bavuga ko inzego zibishinzwe zitagaragaje ubushake ko icyo kibazo kizihangayikishije mu gihe cyose bazitakiye. Abamuzi kimwe n’umuryango we bakomeje gutabaza.