Ari Diane Rwigara ari Paul Kagame, Igihe Kiri Ku Ruhande Rwa Nde?

Diane Shima Rwigara niwe mukandida wenyine wiyamamaje adafatanije n’ingoma ya Kagame. Abandi bose bari bafite inshingano zitandukanye bahawe n’ingoma zirimo gupfobya cyangwa guca intege ukwiyamamaza kwe ndetse bakanafasha kujijisha amahanga n’abandi batazi uko politike yo mu Rwanda ikorwa ngo bagaragaze Diane nk’umwana murizi cyangwa akadashoboka. Njya nkunda kuvuga nti “BYOSE BIKORWA N’ABANYARWANDA” Uko bimeze kose, hari ikintu kimwe Diane Shima Rwigara yakoze gikomeye cyane kugeza ubu, kandi kidateze gusubira inyuma. Ndetse muri iyi minsi ashoboye akagikomeza bishobora gutanga umusaruro wamurengera kurusha izindi nama cyangwa inzira zose z’abamuca intege:

Ni ukuba yaratoboye akavugira mu ruhame akarengane abanyarwanda bafite – ibiri ku mutima wa rubanda rwa giseseka bibababaza cyane ariko bakaba batatinyuka kubivuga. Iriya ntambwe ntishobora gusubira inyuma uko byagenda kose!

Kuba noneho yarabivuze ari uwacitse ku icumu rya jenoside, mu gihe benshi mu bo bahuje amateka batahangara kuvuga, nyamara nabo bibari ku mutima byo bifite ikindi gikomeye byerekana. Ni kuriya rero impinduramatwara itangira, kandi iyo yatangiye ntisubira inyuma! Diane aramutse yunzemo akavuga muri iyi minsi byaba byiza. Uko bazagira kose! Bashatse bakwitonda, kuko uko bigaragara, amahirwe ashobora kuba acumbitse mu ruhande rwe, kandi n’ubwo imitego ari myinshi, ibihe birasa ariko nti bihwana. Nigeze kubivugaho mu nyandiko nise “Diane Rwigara Ihurizo Rikomereye Ingoma ya Kagame” Ubonye iyo bamureka akiyamamaza byibuze wenda bakavuga ko yatsinzwe bikarangirira aho!!! Ibi bamukoreye ngo ni ugukina politike mu buryo bwo kumwumvisha, bishobora kuba aka wa mutego mutindi ushibukana nyirawo.

Mu ikinamico rero iriho muri iki gihe yo kumukangisha inkiko, no kumushumuriza Mukabunani n’ibindi byose, ni ibigamije kumurangaza mu bitekerezo, kumutera ubwoba no kumukoma mu nkokora kugirango atinye, cyangwa abihugiremo bityo, arekeraho kuvuga. Mu by’ ukuri igihe cy’akazi kuri Diane ni bwo kigeze. Aramutse ahagurutse akavuga ndetse akanahanura ibyo bashaka kumukorera n’ibyo bamutega byose akabivuga, byagora ingoma ya Kagame. Ubu abajyanama bagiye kuza bamubwire bati “nyabuna uramenye ugerageze ucishe make turebe ko biriya by’inkiko twabihosha…”,n’ibindi n’ibindi… Ariko mu by’ukuri aho bigeze, ubu ni ho rukomeye. Yaba Diane cyangwa abandi biyemeje kuvuga ukuri iki ni cyo gihe cyo kuvuga. Ubutegetsi bwa Kagame butinya umuntu uvuga! Cyane cyane iyo ashobora kubwira abantu ukuri gutandukanye n’uko bari basanzwe bazi. Kuva aho Diane Rwigara yabonaniye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, byateye ubwoba perezida Kagame cyane ku buryo bahise bategura ikiganiro cy’ikitaraganya kuri televiziyo, zimwe zikorera hano mu Rwanda ngo agire icyo abivugaho, abinenge kandi agaragarize amahanga ko yivanga mu bibazo by’u Rwanda.

Impamvu nta yindi ni uko ijambo rya Diane Shima Rwigara,n’ubwo bwose yabujijwe kwiyamamaza, rikomeje kumvikana, bityo hakaba hari akaga kuko amahanga atera u Rwanda inkunga ashobora kuyihagarika kakaba karabaye. Kuko aho u Rwanda rugeze muri iki gihe inkunga yose, uko yaba ingana kose iramutse ihagaze leta ya kagame yabyumvira mu gihorihori! Ubutegetsi burushijeho gushonjesha abaturage, ni bo ubwabo babwikuriraho, kuko baba bashize ubwoba bagomba guhitamo kubaho cyangwa gupfa kuruta kubaho batariho.

Biriya rero murimo mubona bya Mukabunani, inkiko rero, ibirego, imanza, kwitaba, gusubika urubanza, n’utundi twose turi imbere nta kindi bigamije. Ni ukuyobya uburari no gukumira Diane ngo ataguma kuvuga, kuko ubu ni bwo igihe cyo kuvuga mu by’ukuri kigeze. Akomeje kuvuga cyangwa, hakagira abandi baterura bakunga mu rye, ibintu bishobora gufata indi ntera.

Kagame ari mu ruzinduko muri Israel. Arayishakaho ko yamufasha kumuhuza n’Amerika ubu itakimwitayeho kuko nta cyo ayimariye, kandi Amerika ikorera ku nyungu. Mu bufaransa nta bwo babanye neza. Mu bwongereza na ho byarapfubye mu minsi ishize. Ejobundi ababiligi nibo bari bahagaze hagati y’abamurwanya n’abamushyigikiye bashyamiraniye i mahanga. Si niriwe mvuga ibyo mu baturanyi yaba kongo, Uganda cyangwa u Burundi. Ibikorwa by’igihe kirekire bya perezida Kagame bitangiye kumugaruka kimwe ku kindi kandi uko agerageza gukemura kimwe, ni ko havuka ikindi gishya!

Buhoro buhoro biragenda bigaragara ko igihe gishobora kuba kitari ku ruhande rwe. Ababaye ibikoresho by’ubugome cyangwai amagambo yo gusebanya, mushatse mwagenza make. Amateka y’u Rwanda ahora yisubiramo kandi igihe ni bene nk’iki.

Ku bakijijinganya uwo bakwiriye gushyigikira, ku bw’ububushobozi afite bwo kuba yatuyobora neza, nagira ngo mbibutse ko Diane Shima Rwigara, amaze kugaragaza ko ari umunyapolitiki wujuje ibisabwa: Ntahubuka, ntarakazwa n’ibisari bya hato na hato, kuko mu by’ukuri, mu kuyobora igihugu, hakenewe umuntu utabunza imitima, utari imburuburu.

Nyagasaza Siliveri,
i Rubungo.

1 COMMENT

  1. Egoko Mana, mbese wowe uracyabona nibyo ubasha kwandika nyuma y’icyizere kinshi cyuzuyemo ibitangaza byinshi wavugaga ejobundi ku mu Kandida wanyu; none bikaba byarakubise igihwereye ,kandi bitewe nawe ubwe cyangwa abamukoreyemo yikururiye?

    Ibi rero uvuga birimo kubogama gukomeye ahubwo biragaragara ko mufite ikidodo gikomeye na frustrations nyinshi kuko bitagenze uko mwabivugaga mu minsi yashize mushusha abantu imitwe. Uyu muvuno mushya (diversion) nuwo kurangaza abantu ngo be gutinda kuri echecs ziyi minsi ariko nyine ni ka fenergan k’igihe gito.

    Naho ubundi ntawe utabona ko igihe kiri kuwabashije gutambuka no kwemezwa na NEC. Uwo wundi yagaragaje gukoresha inyandiko mpimbano bityo agaragaraho ubunyangamugayo, igihe cye yagipfushije ubusa ahubwo kuburyo nkeka ko yaba arimo kubyicuza, dore ko bishobora no kumuviramo kubazwa nabashinzwe ubutabera uko yatekereje akanakora ariya mahano, haramutse hagize umurega byamugora kubyivanamo kandi mbabajwe nuko benshi mwamutera umugongo cyangwa mukabivanamo indi business mutitaye kuwo mwashoye.

Comments are closed.