Ariko abanyarwanda bamwe bazemera liberté d’expression (freedom of speech) ryari?

Maze iminsi mbwirwa na bamwe ko gutinyuka kuvuga ko HE Paul Kagame ategekesha igitugu, ko yishe kandi akica abanyarwanda, ko agundiriye ubutegetsi ko perezida atari umwami, … ko kubivuga mba ndimo guta igihe ndetse nkabazwa umusaruro nkuramo.

Ababimbwira nta narimwe ndababuza kumushyigikira no kumuramya. Mvuga ibindeba nkabaharira ibibareba.

Kuba rwose barihebeye FPR nako HE Paul Kagame sindabibabuza cyangwa ngo mbibahore kuko ari uburenganzira bwabo.

Kuba mvuga ibigaragara ngo ndata umwanya nimbivemo, ese babibwirwa ni iki ko mba ndigutakaza umwanya ?

Abo mvuga kandi ni impunzi mu gihugu cyatwakiriye dusangiye twajemo tumaze kurokoka ubwicanyi.

Bati u Rwanda rurubatse, Habyalimana ntacyo yasize yubatse, kandi njye sinahunze kutagira aho mba (sans abri), kabone n’igihe nari muri shitingi sininubaga na gato.

Nibaza impamvu abambwira ko nta umwanya bataba mu gihugu cyubatse neza bagahitamo gucumbikirwa mu bihugu by’uburayi bakamo ubuhungiro ndetse bakahaba imyaka myinshi nta byangombwa bafite (sans papiers).

Ese HE Paul Kagame yaba ari Umufundi? Yaba yarubakiye nde mu banyarwanda muzi inzu akayimuhereza ngo abemo même yishyura make (un loyer à prix modéré) nk’uko tuba mu mazu ya Leta hano (logement social)?

Abo yabikoreye bagira Imana n’amahirwe ni uko bakanga bakaza gusaba ubuhungiro no guturana a ba nyakujya ?

Ese abahunga u Rwanda ubu bahunga ko Nyakwigendera Président Habyalimana Ntacyo yari yarubatse?

PEREZIDA yaba ariwe wubaka igihugu wenyine? Ese abanyarwanda bakunda HE baba bamaze imyaka 23 bamuvunisha akubaka wenyine ko bo bativuga?

Ese mu bihugu bidategekwa na HE Paul Kagame mu myaka 23 nta mazu mashya yubatswemo?

Ese Paul Kagame yaba yarubatse ibitaro bingahe biruta Hopital Roi Faysal yasanze?

Ese yubatse ibibuga by’indege bingahe biruta kimwe cyitiriwe Grégoire Kayibanda cy’i Kanombe yubatswe ku ngoma y’abakoroni?

Ese ni stade zigahe mu Rwanda ziruta stade Amahoro y’ i Remera yatashywe hizihizwa imyaka 25 y’ubwigenge?

Ese izo réference navuze ni inyubako mwavuga ko zubatswe na Feu président Yuvenal Habyalimana cyangwa ni inyubako z’igihugu zubatswe ngo zikoreshwe n’abanyagihugu?

Ese iyo inkorabusa ibagara ibijumba uwejeje dodo n’inyabutongo abuza nyiri umurima w’ibijumba kubagara ashyizeho umwete? Nyamara abayizera ko hazameramo isogi

Ese hari umunyarwanda umenya agahinda kurusha nyirako? N’ibyiza?

Uburenganzira bwo kwivugira bwivangwamo nta mpamvu yo kubangamira uvuga? Nta mpamvu yo kwingingira umuntu kubyina imbyino y’undi?

Ese umuntu aba mu gihugu kirimo abaturanyi bari mu mashyaka atandukanye badashyamirana basangira akarenga akagashaka kuguhagika muri FPR nawe yahunze?

Ribara uwariraye!

Vestina Umugwaneza

Source: Facebook

1 COMMENT

  1. Abo bakubangamira cyangwa bakubuza ngo urekere aho, ngo ntacyo wunguka njyewe mbona baba bakwibeshyaho ntabwo uba urimo guta igihe ndetse n’umusaruro uvanamo uragaragara cyane.

    Buriya ikibitera nuko badasobanukiwe ibijyanye n’ intambara yica ubwonko bw’abantu muri rusange (Guerre psycologique/psychological warfare cyangwa Diversion) iba igamije kwangisha abaturage ubutegetsi mu buryo bwose ushingiye kumakuru adafite gihamya ahubwo ugendeye kubintu bisa na mythes/ibihuha no gucurika ukuri kwibintu mubyukuri biba byabaye arioo wowe ugahita ubatunguira agatoki uwo bago,ba kubibaza kuko uzi akababaro barimo (Nko kwihanukira uti Kagame yica abantu, akabasenyera, akabicisha inzara, uwishwe n’umitima yogaga, uwagonzwe na moto cyangwa n’imodoka, inzu yahiye cyangwa yashenywe kuko yubatse nabi cyangwa nta byangombwa, umubyeyi wapfuye abyara,…..byose niro byaba ari ibintu naturels wowe ubigira sunaturels…ugashaka uwo ubigerekaho kandi bose bibonamo bihagije kandi mubyukuri ntawe uramubona yica cyangwa ngo habe hari uwamureze murukiko ahamwe n’icyaha,yewe ntanuwavuze mu rukiko ko yahawe itegeko na kagame ryo gukora ibi nabiriya ngo bivugwe bimenyekane bibonerwe ibimenyetso, gusonza bikitirirwa Kagame atariwe wabujije invura kugwa cyangwa ngo ategeke izuba ryo gucana cyane amapfa atere, abantu bagapfa kwa muganga atariwe wateye urushinge ukanayruka ugashakisha amzina yabakomeye uzi nka 5 ko rubanda nirwunva amazina yabo ruhahamuka, ukabyita ko bishwe na kagame hari abarenga 120 bandi basanzwe bapfuye mu gihugu hose, Abantu bakicwa nindwara zishingiye ku mutima, diabetes, Hepatitis C nizindi ziri chroniques ukabimutwerera uzi neza ko atariwe ubuza abantu bari hejuru y’imyaka 40 gukora general check up ngo barebe uko umubiri wabo uhagaze bityo biteganyirize hakiri kare,…noneho abantu bakajya aho ukabunvisha ko ibyo byose babona byakozwe n’umuntu umwe. Ukiha /ugahabwa ikiraka ukirirwa ubiririrmbaaaaaaaaaaa imyaka igahita indi igataha abantu bakumirwa ariko amaherezo bigeraho bigafata mu mitwe y’abantu badatekereza cyane kuko uba uvuga ibintu bizahoraho mu buzima bigenda bigaruka bigaragarira buri wese, upfa kuba uzi kubihoza mu ndirimbo yawe ahasigaye ukabishakira injyana y’umuziki izaryohera bose kubyina ikabamara stress, byo uba ugamije biba bihishe ndetse bamwe bageraho bakakwita umusazi ariko wowe uba uzi ibyo urimo.

    Hanyuma amaherezo yabyo cyangwa umusaruro ntawundi, nukugumura abaturage, nukunaniza ubutegetsi, iyi rero ikaba ari intambara iba itegura intambara noneho ya nyayo yeruye iyi tubona imara abantu igaca ibintu. Ibyo rero usa nubihugukiwemo bihagije barimo kukwibeshyaho bikomeye ahubwo bakwitege arinako basenga imana ngo imigambi yawe izapfube kuko ukwanga atiretse harya ngo agira ate?

Comments are closed.