Arusha: Pauline Nyiramasuhuko yakatiwe imyaka 47

Urukiko rwanze ubujurire bw’abantu batandatu baregwa kugira uruhare muri jenoside barimo na Pauline Nyiramasuhuko.

Uru ni urubanza rwa nyuma rusomwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu mateka yarwo, mbere y’uko rufunga ku mugaragaro uyu munsi. Urubanza rwasomwe ni urwitiriwe Butare ruhurijwemo abantu batandatu.

Urukiko rwategetse ko abantu babiri, Sylvain Nsabimana, wari Perefe wa Burare na Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini ya Ngoma i Butare bahita barekurwa, atari ukubera ko bahanaguweho ibyaha, ahubwo kubera ko bagabanyirijwe ibihano bigahwana n’imayaka bari bamaze batawe muri yombi.

Sylvain Nsabimana wari wakatiwe mu rw’iremezo imyaka 25 yahawe gufungwa imyaka 18 ihura n’iyo yari amaze afashwe; yatawe miri yombi mu mwaka wa 1997, naho Kanyabashi wari wakatiwe imyaka 35 mu rw’iremezo akagabanyirizwa agasigarana 20, ihwanye n’igihe yari amaze afunze.

We yafashwe mu mwaka wa 1995.

Kanyabashi yagabanyirijwe iyo myaka amaze guhanagurwaho ibyaha bine kuri bitanu yari yahamijwe n’urukiko rw’iremezo, asigarana icyaha kimwe cyo gushishsikariza abantu gukora jenoside.

Naho Nsabimana yakuriweho icyaha kimwe cyo gutoteza, icyaha abaregwa muri urwo rubanza bose bahanaguweho mu rw’ubujurire.

Urukiko rw’ubujurire kandi rwemeye ubujurire bw’abaregwaga bose ku kibazo kirebana no kuba baratinze kuburanishwa bamaze gutabwa muri yombi. Icyo kibazo n’icyaha cy’itoteza bahagaguweho ni byo byatumye abregwa muri urwo rubanza bose bagabanyirizwa ibihano.

Bisobanuye ko Alphonse Nteziryayo wahoze ari Perefe wa Butare wari wakatiwe imyaka 30 mu rukiko rw’iremezo yagabanyirijwe igihano, asigarana imyaka 25 naho Nyiramasuhuko, umugore umwe rukumbi warezwe muri uru rukiko, umuhungu we Arsène Shalom Ntahobari na Elie Ndayambaje wari Burugmesitri wa Muganza i Butare, bari bakatiwe gufungwa burundu, bagabanyirijwe basigarana gufungwa imyaka 47.

Urukiko ruri mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya, rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo rucire imanza abantu bakomeye bakekwaho ibyaha bya jenoside mu Rwanda mu 1994.

Mu gihe kirenga imyaka 20 rumaze, rwahamije icyaha abaregwa 61.

N’ubwo hari abarushima ariko abarunenga barimo na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bavuga ko rwashoboraga kuba rwarakoze ibirenzeho.

Inkuru ya BBC Gahuza Miryango