Atwara amara ye mu ishashi!

Uyu musore yahoze ari ingabo y’uRwanda yitwa Ndagijimana Abdul w’imyaka 26, abarizwa i Nyabugogo ku muhanda werekeza kuri Gare ariko akaba atuye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Gitega Akagali ka Kabahizi Umugugudu w’Ubumwe, avuga ko nyuma yo kubura ubufasha bwo kwivuza ategereje urupfu ndetse ubu amaraye ayatwaye mu isashi.

Hari icyo twakora ngo tumurengere?

Birashoboka ko hagira igikorwa, uyu munyarwanda akongera kubona ubuzima bwiza, tumuvuje njye nawe,cyangwa se tugasaba ubuyobozi bwaho atuye, Inama nkuru y’abaganga, urwego ruhagaririye abatishoboye, cyangwa se abamugaye, ariko Abdul ntabure ubuzima duhari.

Ukuriye komisiyo yo gusubiza abavuye ku rugerero mu buzima busanzwe Bwana Sayinzoga yatangarije Igihe.com dukesha iyi nkuru ko batamuzi ko ahubwo ari umurwayi wo mu mutwe.

Ese abarwayi bo mu mutwe ntabwo bo bavurwa?

Biteye agahinda kubona abantu basigaye batwara amara mu mashashi mu gihe inteko ishinga amategeko imaze iminsi mike yemeje itegeko ryongerera abategetsi b’uRwanda imishara ihanitse.

Birababaje!!

Nelson Gatsimbazi