Auditor General arambiwe gucunaguzwa n’abanyembaraga

Obadiah Biraro

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku nshuro ya mbere Umugenzuzi w’imari ya Leta y’u Rwanda Obadiah Biraro yagaragaje ko mu kazi ke ananizwa akanaburabuzwa n’abayobozi bitwaza igitinyiro n’ububasha butuma batemera kugenzurwa,  cyangwa bakamutera ubwoba ngo atabakoraho raporo izabatamaza.

Ibi byagaragaye ubwo Auditor General Obadiah Biraro yamurikiraga inteko Ishinga Amategeko na Sena raporo y’ubugenzuzi bwakozwe ku mikoreshereze y’imari ya Leta mu mwaka wa 2018/2019.

Muri raporo ya Obadiah Biraro hagaragayemo ibigo bihoza Leta mu gihombo kubwo gutakaza amafaranga menshi abarirwa mu ma miliyari buri mwaka,  kandi aya mafaranga aba yanyerejwe cyangwa yibwe ntagire gikurikirana  ngo agaruzwe mu mutungo wa Leta

Ikigo abagize inteko ishinga amategeko bifatiye ku munwa bakavuga ko ibyacyo bimaze kurenga imbibi ni WASAC,  yongeye guhomba asaga miliyari ebyiri nkuko raporo ibigaragaza.

Nubwo Obadiah Biraro yamuritse raporo yitwararika ngo adakoma rutenderi,  yakomezaga kuvuga aziga ngo atiteranya n’abanyembaraga,  akaba yanahatakariza umugati, kuko bene abo uwo batabyumva kimwe bamwubikira imbehe mu kanya nk’ako guhumbya.

Ariko ubwo Umugenzuzi w’imari ya Leta yamurikiraga Abadepite n’Abasenateri iyi raporo agahamagarwaga na Eng.  MUZOLA aimé uyobora WASAC ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amazi, byamwanze mu nda araturika mu ijwi ritishimye amuregera Inteko,  anongeraho ko iyo ari imwe muri za nzira zikoreshwa ngo babuze urwego akuriye gukorera mu mucyo no  mu bwisanzure.

Agikomeza kuvuga ko ananizwa n’inzego zunyuranye,  zimwe zikamwangira kuzikoraho raporo,  izindi zikamutegeka kuyikora uko zo zishaka hadakurikijwe ibipimo fatizo n’amahame mpuzamahanga agenga ubugenzuzi bw’imari,  hakaba n’abamwemerera kuyikora ariko bakamwima amakuru nkenerwa ya ngombwa.

Yakomeje guhunga amazina y’ibigo ariko ananirwa kwihanganira kuvuga ko REG yo yanamwimye karibu, kuko itigeze ishaka ko hari igenzura na rimwe ayikoraho, bity ikaba itagaragara mu bigo byagenzuwe uyu mwaka, dore ko nayo yahoraga mu mutuku nka WASAC.

Kuba REG yikora ikima karibu umugenzuzi w’imali ya Leta ni ikimenyetso gikomeye gihamya ko iba izi neza ko nta bubasha ayifiteho, ko n’aho yayirega hose byafata ubusa. Ibi bikumvikanisha ko ya accountability perezida Kagame ahora avuga, ifite insina ngufi ireba, ariko ibikomerezwa n’abahagarariye inyungu ze, ntibakorwaho.

Auditor General atakambira inteko itagira ububasha

Muri uko gutanga raporo Ngarukamwaka y’ubugenzuzi bw’imari ya Leta,  Auditor General akunze gusaba inteko gukoresha ububasha ifite hakabaho ikurikiranamakosa,  abanyereje umutungo wa Leta bakabiryozwa.  Abadepite ntibahwema kumwizeza kugira icyo bakora,  ariko bikarangirana no kubivuga, kuko mu Rwanda kandi mu nzego zose, birinda kwiteranya n’ibifi binini.

Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda nubwo ibifitiye ububasha ihabwa n’amategeko,  yananiwe gutumiza Minisitiri ufite ubutabera mu Nshingano ze,  ngo asobanure uko batinya gukurikirana abayobozi banyereza umutungo w’igihugu, umwaka ugashira undi ugataha, kandi abahomba bagahora ari bamwe.

Inkuru bifitanye isano: 

Radio Ijwi rya Amerika mu iwi ry’umunyamakuru wayo mu Rwanda nayo yakurikiye iyi nkuru mwakumva hano hasi:

.

.

1 COMMENT

  1. Le lac Kagame continue à vomir ses cadavres.
    Après Kagame qui lors de son allocution du 7 avril 2020 a rayé de son vocabulaire habituel les mots génocide et génocide des Tutsi et Tito Rutaremara qui, lors de son entretien avec Cléphas Barore de la Radio Télévision Rwandaise et devant des millions de téléspectateurs rwandais et étrangers, a informé les Rwandais que le FPR avait des milliers d’infiltrés dans tous les partis politiques du Rwanda ainsi que les FAR et que ces infiltrés ont participé aux massacres des Batutsi, des Bahutu et des Batwa, voilà que l’auditeur général du gouvernement Kagame qui ne sait plus à quel saint se vouer, informe les Rwandais que plusieurs dignitaires du régime ont détourné plusieurs milliards de dollars US, qu’ils sont intouchables et que le ministre de la justice en fait partie. Son frère Karera étant l’auteur des destructions massives des habitations des Rwandais des faubourgs de Kigali, le tout avec l’appui de Kagame.
    J’ai maintes fois écrit que le Rwanda est entre les mains des gangsters et mafiosos. Les gangsters tuent impitoyablement les personnes listées et vident les caisses de l’Etat en toute impunité. Les mafiosos règnent en maître absolu sur le Rwanda par la terreur contre quiconque tente d’évoquer leurs méfaits.
    Les mots humanité, dignité et honneur sont des mots dépourvus de sens. La parfaite illustration de l’existence de ces mafiosos et gangsters est la disparition de Kagame et autres cléptocrates de son régime depuis l’arrivée officielle du coronavirus au Rwanda. Ils se terrent quelque part dans Kigali et se manifestent par des petits communiqués.

Comments are closed.