Aya madini yose ni aya Satani, n’iryo mvugamo ubutumwa ni irye – Pasiteri Ezra Mpyisi

Pasteur Ezra Mpyisi

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi umaze imyaka 65 ari umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, ahamya ko amadini yose ari aya Satani ndetse n’iryo avugamo ubutumwa rikaba ari irye ndetse rifite akaga kuko ari naryo ryitwa Lawodokiya muri Bibiliya.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Ezra Mpyisi yadutangarije ko mu minsi micye azashyira hanze ibitabo bizasigara bivuga ubutumwa mu gihe azaba atakiriho, ibi akaba arimo kubikora ngo azasige hari ukuri abanyarwanda babwirwa ku by’iyobokamana, kuko amadini menshi abayobya kandi ngo uko yakabaye ni aya Satani.

Uyu musaza w’imyaka 94 y’amavuko, afite amateka maremare mu bijyanye n’ibwirizabutumwa, dore ko mu mwaka w’1951 aribwo yabaye pasiteri mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, bivuga ko ubu imyaka 65 ishize avuga ubutumwa.

Inkuru irambuye>>