B.E.M. bisobanura iki?

Igitumye nandika iyi nyandiko n’umuntu twaganiriye ambwira ko BEM ari ubwoko bwa rank yo mu ba EX-FAR ngo yari ifitwe gusa n’umuntu witwa Général de Brigade Emmanuel Habyalimana uyu wahoze ari Ministre w’Ingabo, ariko mu gihe ntaramusobanurira mugenzi we bari kumwe atubwira ko ahubwo ari irindi zina rya Général de Brigade Emmanuel Habyalimana.

Ariko siko bimeze BEM bisobanura Breveté d’Etat Major ikaba ari impamyabumenyi itangwa n’ishuri rya Cyami Rikuru rya Gisirikare ryo mu gihugu cy’u Bubiligi (Institut Royal Supérieur de Défense mu magambo ahinnye IRSD) iryo shuri ryashinzwe mu kinyejana cya 19, rikaba ryaritwaga Ecole de Guerre kugeza mu 1978. Ryari rigenewe kwigisha abasirikare bo mu rwego rwa aba officiers batoranijwe kuzaba abakuru b’ingabo cyangwa gukora mu buyobozi bukuru bw’ingabo. Kera umuntu yashoboraga kwinjira muri iryo shuri ari Capitaine ariko kuva mu 1978 bisaba kuba uri Major kugira ngo yemererwe.

Aba BEM babitaga inkuba z’intambara (foudres de guerre). Ibi ntibivuze ko bose bagaragaje ubutwari ku rugamba, hari ababaye intwari koko, hari abirukanse amasigamana bata n’abasirikare bari bashinzwe kuyobora, hari abahisemo kwigira ku ruhande rw’uwo barwanaga nawe kubera akenshi ubwoba, umugati no gutinya ubuzima bubi.

Dore urutonde rwa bamwe mu basirikare b’abanyarwanda bashoboye kubona iyo mpamyabumenyi, umwaka bayiboneyemo na Perefegitura bakomokagamo.
1.Général Major BEM Ndindiliyimana Augustin Butare 1973
2.Général Major BEM Nsabimana Déogratias a.k.a Castar Ruhengeri 1974
3. Général BEM Gatsinzi Marcel Kigali 1977
4. Major BEM Habyarimana Simon Gisenyi 1979
5. Col BEM Nkuliyekubona Anselme Byumba 1981
6. Lt Col BEM Baliyanga Alphonse Gisenyi 1982
7. Lt Col BEM Kamanzi Innocent Gitarama 1983
8.Lt Col BEM Rwabalinda Ephrem Cyangugu 1984
9. Lt Col BEM Munyarugarama Phénéas Ruhengeri 1984
10. Lt Col BEM Bahufite Juvénal Byumba 1984
11. Col BEM Gasake Athanase Ruhengeri 1985
12. Général Major BEM Bizimungu Augustin Byumba 1985
13.Col BEM Ndengeyinka Balthazar Kibuye 1986
14. Lt Col BEM Gasarabwe Edouard Butare 1986
15. Lt Col BEM Nkundiye Léonard Gisenyi 1987
16. Lt Col BEM Hitimana Joseph Gisenyi 1988
17. Major BEM Neretse Emmanuel Ruhengeri 1988
18. Major BEM Mutambuka Gaspard Byumba 1989
19. Général de Brigade BEM Habyarimana Emmanuel Byumba 1990
20. Lt Col BEM Sebahire Antoine Kibungo 1991
21. Lt Col BEM Musonera Vénant Gikongoro 1992