BABIVUZE UKURI, UMURENGWE WICA NK'INZARA KOKO

Abakurambere bacu bari abanyabwenge cyane, nubwo batigeze bagana amashuri aya amara imyaka n’imyaniko, zimwe mu mvugo zabo zigenda zigaragaza uburyo bari bafite ubuhanga buhanitse no kureba kure, zimwe mu mvugo zabo zigenda zigaruka kenshi mu mibereho yacu kuburyo umuntu witegereza neza ibikorwa bya Leta iyobowe na Kagame birimo kutamenya aho tuva, aho turi n’aho tujya, umuntu akaba yakomeza kwibaza uburyo umuntu muzima, uretse no kuba Perezida w’igihugu yakwemera guhinduka iciro ry’imigani kubera gusesagura gukabije kwagiye kumuranga kuva akijya ku butegetsi kugeza ubu aho amaze kuyogoza umutungo w’igihugu n’abanyagihugu abakenesha, akaba abikora ubona asa n’udafite n’icyo yishisha.

Nyakubwahwa Kagame yadukanye imvugo yo GUKUNDISHA ABANYARWANDA U RWANDA ibi bikaba bintera kwibaza ububasha afite bwo kubivuga n’icyo aricyo kugirango amenye urukunda n’utarukunda, aha niho mpera nibaza ibibazo bigira bikurikira:

1. Ese abanyarwanda banga u Rwanda?
2. Kagame wigize umwarimu w’urukundo ku Rwanda arukunda bingana iki?

Mur’ibi bibazo hakubiyemo umuti w’ibibazo byose u Rwanda n’abanyarwanda bafite mur’iki gihe ndetse muribyo harimo no gushyira hanze IKINYOMA iyi ngoma ikomeje kwitwaza mu gutandukanya abanyarwanda, yiha ububasha bwo KUGENA ABAKUNDA U RWANDA n’ ABARWANGA, nkaba numva abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo igikwiye mu musozo w’iyi nyandiko.

Tugarutse ku kibazo cy’uko abanyarwanda banga u Rwanda, aha ndumva ntacyo nabavugira ariko kurijye iki kibazo nagisubiza mu buryo bubiri: ubwambere, nuko ntamuntu wanga iwabo, keretse abaye ahafite amateka atari meza, akaba nta kintu cy’agaciro na kimwe ahafite cyangwa akaba ntabavandimwe inshuti n’amateka. Kuko ku myaka yanjye n’uburambe mfite mu buzima, n’ibyo nasomye, ndetse na Bibiliya ubwayo ivuga ko umutima w’umuntu uba aho ubutunzi bwe buri, nukuvuga aho isambu yawe, abana bawe, ababyeyi bawe, abavandimwe, inshuti, amateka cyangwa se aho wabaye ukahigira umuco runaka niho umutima wawe uba, niho urukundo rwawe ruba.

ubwa kabiri, navuga ko aho uburenganzira bwawe buri ariho umutima wawe uba uri, muri twese tuziko kuba mugihugu kitari icyawe aribintu bibi bibaho kuko ibyo uharonkeye, ibyo uhakoreye, ibyiza byose wageraho, bitakubuza guhangayika, kuko utabura akantu mu mutima kakubwira ko utari uwaho, bityo uhora wigengesereye kuko uba wanga guteza ba nyir’igihugu kwibuka ko utari umwe muri bo, nibuka tutarataha iwacu ukuntu umuntu yigaga bagutuka ngo uri umwimukira, watsinda cyane bakabikuziza, incyuro za burikanya, uburenganzira bwawe bugahora buza nyuma y’ubwabenegihugu kuburyo tutashoboraga guhabwa akazi keza hari abenegihugu bagakeneye, mbese twebwe twahabwaga UBUVUNGUKIRA, ibi bigatuma ukunda igihugu cyawe utanakizi, utarakigezemo. Iyo habaga havutse akabazo ako ariko kose umuntu wambere wakekwaga yabaga ari umwimukira, kabone n’iyo byaba bikozwe n’abenegihugu, aha nkaba nakwemezako ntamuntu wanga iwabo n’iyo haba habi gute. Niyo mpamvu abenshi twemeye guta ibyo twari dufite tukagaruka iwacu kubera UMURIRO w’URUKUNDO wagurumanaga mu mitima yacu, tukaza kurukorera mubihe bikomeye, tuzi neza ko abanyapolitiki bahora bashaka kutwica mu gushaka ya miti y’ibibazo bo ubwabo bateza kugirango babone INDAMU.

Aha nkaba nibazako n’abaruhunga, baba bafite ibibazo byabo bwite, bijyanye n’umutekano wabo, cyangwa se kwumva ubuzima bwabo bugeramiwe, byaba ku mpamvu z’UBUKENE (aba na n’ubu aho mvugira aha, urubyiruko rwinshi cyane rugenda za burayi na Amerika buri munsi, n’abasigaye ni abadafite ubushobozi n’amahirwe), IBYAHA BATINYA KWISHYURA (nk’abagize uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi batinya ubutabera), cyangwa AKARENGANE bagahitamo kujya ahandi babonera AMAHORO aho bumva batekanye kandi bahabwa UBURENGANZIRA bw’ibanze bwa muntu.

Ikinyoma rero kivuga ko abari hanze bahunze u Rwanda bose ari abanyabyaha kigomba gusobanuka, nonese aba basore n’inkumi, amajigija, ibikwerere, abasaza n’abakecuru bakomeje gusaba ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi na Amerika cyangwa ahandi bateye imbere bose niko ari abanyabyaha? Ibi binyoma sibyo na gato, nibaza ko buriwese arebye inzozi abenshi mu banyarwanda dufite kur’ubu ari izo kujya kwibera hanze, ahubwo nuko amahirwe atadusekera kimwe, nanjye mba naragiye aho nzumva ntekanye kurusha, ese ninde ukunda kubaho ahangayitse mu mutima? Na Kagame uvuga ibi azi ko ntawuba impunzi abikunze, rero nk’umuntu ubifitemo uburambe yagabanya ICYOKERE hato bitaba aka ya mvugo y’ukize indwara uyirata.

Tugarutse ku kibazo cy’ububasha Kagame afite bwo kwigisha abandi uko bakunda u Rwanda, nsanga ubwe atarukunda ku mpamvu zikurikira, Kagame yabaye impunzi igihe kirekire, yabaye mu bihugu byateye imbere nka America, igihugu gikomeje kugaragaza ubuhangange kw’isi kandi kibikorera cyane, nk’umuntu wagize amahirwe, tuziko gukomera kwa America gushingiye ku mategeko n’inzego z’ubutegetsi byabo bikomeye, america ntikomejwe na Obama cyangwa Bush, cyangwa kuko George Washington akiriho, nkanjye wagize amahirwe yo gukorerayo ingendoshuri, natangajwe cyane n’uburyo baha agaciro abenegihugu babo, ese muziko niyo hagize umwe wicwa mu banyamerika Perezida yisobanura, muzarebe uburyo bahanganamo n’abagizi ba nabi, nta na rimwe bajenjekera ibyaha, ejobundi twarebaga kuri za televiziyo uburyo abantu babiri, bahagurukije Polisi ya Leta y’umujyi wa Boston yose ifatanyije na FBI na CIA na SWAT, bagahiga kugeza bishe bakanata muri yombi ibyihebe 2 byagize uruhare mu bitero byahitanye abantu 3 bigakomeretsa benshi, aha honyine hatuma ngira ishyari, nkibaza impamvu u Rwanda rutagira ubu bushake, mwibaze abantu baguye mu bitero bya grenade ziterwa buri mwaka i Kigali, mwibaze ubwicanyi bukoranye ubugome bubera muriki gihugu, aho tumaze kubigira umuco ko umuntu abyuka abona inkuru y’ubwicanyi rimwe na rimwe bukorwa na Leta ubwayo, Perezida Kagame ntagire n’ubutwari bwo guhumuriza abaturage, nkibaza icyo amaze, mugihe turi mubihugu bifite abasirikare benshi ugereranyije n’abaturage dufite, nibaza icyo inzego zishinzwe iperereza n’inzego z’ubutabera zimariye abanyarwanda mugihe n’urubanza rworoshye nk’urwa Ingabire Victoire bananirwa gucunga umutekano no gusobanura aho umutangabuhamya ari, mugihe arinzwe n’urukiko.

Ikindi gikomeje kumpangayikisha ni uburyo Kagame yica nkana Itegekonshinga ry’u Rwanda ntihagire urwego na rumwe rubimubaza, namwe se, ni gute Perezida muzima yivanga mu rwego rw’ubucamanza, akihanukira akavuga ko abanyepolitiki “bazahura n’urukuta rw’amategeko” bigakurikirwa n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko ry’abamunenga, iyicwa ry’abatavuga rumwe nawe cyangwa inshuti n’abavandimwe babo, nigute umuntu nka Perezida ashyiraho abategetsi barimo abaminisitiri batazi ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa bikaba binanditse mw’itegekonshinga, ariko ukumva umuntu nka Agnes Kalibata arihanukiriye ati twabujije abaturage guhinga kubera gahunda y’ikusanyabutaka “land consolidation” aho ubutaka bw’abaturage nafitiye ibyangombwa “Land Title” babwamburwa bugahabwa abanyabubasha ba FPR nka Alfred NKUBILI nta kiguzi cyangwa ingurane, nta bukode bahaye ba nyirabwo, noneho ugategeka nyir’ubutaka wemewe n’amategeko gukorera intumwa ya FPR nka NKUBILI, uyu akabahemba intica ntikize ingana na 2000 Frw ku munsi wose yiriwe akora, harya uyu muturage w’umunyarwanda Kagame aramukunda? Aya mafaranga yatunga umuryango w’abantu 5? Nonese niba yabatunga uyu Kagame we ahembwa angahe? Mu 2006 yishyiriyeho itegeko riteye ritya:

Ingingo ya gatatu y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 4 781 700Frw buri kwezi;
2. Amafaranga akoreshwa ku icumbi ( frais d’intendance) angana na 6.500.000 Frw buri kwezi;
3. Inzu yo kubamo (state house) ifite ibyangombwa byose;
4. Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
5. Amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta;
6. Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itagendanwa, telefone igendanwa, fax,
internet, telefone sateliteri, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose ryangombwa rimufasha
gusohoza inshingano ze. Uburyo bw’itumanaho bushyirwa mu biro ndetse no mu rugo n’ahandi
hose bigaragaye ko ari ngombwa, byose byishyurwa na Leta ;
7. Uburinzi (gardes républicaines) buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose hagaragaye ko bukenewe.

Aho hari muw’2006, none ati umuhinzi wiriwe mu murima ahingira NKUBILI wa FPR mu murima we yishyurira imisoro, adahawe n’ubukode ku butaka bwe doreko nkuko twabivuze haruguru, ari “umutungo ntavogerwa” azahembwa 2000 Frw gusa. Harya uyu muturage ubu ntakoreshejwe “uburetwa” buhanirwa n’amategeko, ese aregeye ko yambuwe umutungo we yakwumvwa nande? Ese uyu minisitiri ukoze ibi kandi akaba ahembwa akayabo, muri busange mur’iryo Teka rya Kagame ryavuzwe haruguru na Kagame ubwe bafite ubuhe burenganzira bwo kuvuga ko umuntu adakunda u Rwanda igihe bakomeje kurenganya abaturage?

Si ibyo gusa, muzambarize niba mu gukunda igihugu kwa Perezida Kagame yari yafashisha impfubyi za Jenoside na rimwe umushahara nibura w’ukwezi kumwe (4 781 700 Frw) wenda agasigarana ayo yita yakiriza abashyitsi angana na 6.500.000 Frw , doreko tutavuze ayo ahemberwa ingendo zidashira, zitanagize icyo zimariye abaturage asaga (100,000 $ y’Amerika) kuri buri rugendo, kabone n’iyo yaba agiye muri Rwanda Day cyangwa kwakira impamyabushobozi z’icyubahiro. Ikindi cyerekana uburyo uyu mugabo akomeje gusesagura ni ukuntu afata amafaranga y’imisoro ya Leta, mugihe gikomeye nk’iki twahagarikiwe inkunga, akayajyana kwinezeza n’agatsiko ke, doreko benshi batekereza badashyigikiye Rwanda Day, aho batumira umubare w’abantu bamwe bagaheza abandi mu birori byo gushimagiza “ITERAMBERE” Kagame yagezeho, igihe kandi amakuru aturuka mu binyamakuru bya Leta avuga ko icumbi ryari rigenewe imfubyi twashoyemo amafaranga atabarika, ritaruzura ngo kuko ribura Miliyoni 800 Frw, nkaba nibaza impamvu ayo bashora muri Rwanda Day, atakwubaka iyo nzu, doreko kwubaka inzu bitanga akazi ku bashomeri benshi buzuye iki gihugu, ubwo se koko uyu niwe muyobozi ukunda u Rwanda? Ese ko dukennye, tukaba dusabiriza ibikorwa bisesagura kandi bidafitiye abaturage akamaro byo kwirata no kwiyemera tutibagiwe n’ibindi bishorwamo amafaranga menshi nko kuneka, kwica no guteranya abantu, babuza abantu uburenganzira, niryo terambere mutubwira? Ariko ubwo abatareba ko uyu Kagame atubeshya bansobanurira impamvu iterambere batubwira ritagera no kuri TVR, iyi televiziyo rukumbi dufite, nkeka ko ntawutayinubira, ariko mwirirwa mutubeshya, nyamara yo yasubiye inyuma kurusha uko yahoze, n’ubwo tuziko ingengo y’imari ya ORINFOR irenga Miliyari 5 Frw, aya yo akoreshwa iki? Ese abayehembwamo bahemberwa iki? Minisitiri ushinzwe itangazamakuru ahemberwa iki?

Nimumbonera ibisubizo by’ibi bibazo mbabajije, muraba muri mu nzira yo kwumva impamvu nta munyarwanda wanga u Rwanda uretse Kagame n’agatsiko ke gusa, aba nibo banzi b’u Rwanda, kuko batadukunda, ntamuturage bakunda n’ikimenyimenyi abasangira nawe muri Rwanda Day, ni ibyegera bye, twebwe turimo guhingira izo mburamukoro zitwicishije inzara, maze umurengwe wamara kubarenga, bakivuga imyato ko bateje u Rwanda imbere, harya bazi umubare w’abashomeri bari mu Rwanda? Bazi se uko ibiciro byo kw’isoko bimeze? Ese bazi ko 2,000 Frw byamarira iki mwarimu n’umuhinzi ufite umuryango w’abana 5, ndetse utanga imisanzu ya FPR, agatanga Mutuelle de Sante, atazahabwa n’imiti, agatanga amafaranga y’irondo kandi akatwa imisoro kuri bya 2000 ahembwa yatanzwe imbaraga ze, mu murima we yavunikiye?

Igihe kirageze ngo tuve mu miteto, uyu muntu atumazeho abantu, nta butabera tuzabonera muri Leta ye, nta na rimwe tutarara amarondo, twishyura INKERAGUTABARA, kandi dufite Polisi, Igisirikare na Local Defense, aba bo bahemberwa iki? Nta miti tuzahabwa kandi twishyu Mutuelle, bazatubwirako ntayihari, ikindi gikomeye nuko njyewe uvuze ukuri, ejo bazanyica kubera batifuza ko mumenya AKARENGANE KABAKORERWA, kuko ibi mvuze biriho, kandi ntibashaka kubikosora kuko barimo kwifata neza baririmba iterambere i London muri Rwanda Day.

Kanyarwanda.

1 COMMENT

  1. Kagame iyo avuze abanyarwanda, abiyumva bariyizi kandi barazwi, abatiyumva nabo bariyizi kandi barazwi. Intego ye ni ukubacamo ibice (Diviser pour regner). Arashaka kubaka u Rwanda ruheeza igice kimwe cyabo, akagitonesha, akagikungahaza mu gihe ikindi gitindahara. Niba mbeshya, uzafate akanya witegereze amafoto ya za “Rwanda day” zose zimaze kuba, uzamenya abanyarwanda avuga abo ari bo. Ikibazo iyo ugeze kuri terrain mu Rwanda, cyane cyane mu biturage: nibwo ubona ko hari ibindi bicibwa by’abanyarwanda byazonzwe n’ubukene n’ubutindi bitajya bigaragara muri ayo makino ya za Rwanda day, ndetse ukaba wakwibaza niba bafite uburenganzira ku gihugu cyabo cy’u Rwanda !!!!!!

Comments are closed.