Bampoliki arusha Kagame ubwenge!

Banyarubuga,

Ni byo koko RPF ntikibaho, bityo ntigitekereza. Kuki itabona ko ibikorwa bya Bamporiki na Rucagu ari propagande negative bakorera RPF?

Ngo yajyaga gushaka akazi ahishe amazuru?

Ubwo se ntibivuga ko mu Rwanda iyo bajya gutanga akazi bareba amazuru kurusha ibindi?

Ubu se biriya arimo gukora byo si uguhisha amazuru?

Buriya se gusaba urubyiruko gusaba imbabazi babona atari ukuruhumura amaso?

Ubwo se umwana se yaguye Tingi Tingi cyangwa i Kibeho cyangwa i Byumba cyangwa Gisenyi na Ruhengeri muri 97-98 bibwira ko atazabyibazaho kurushaho?

Yewe noneho ngarukiye Rutayisire Boniface, Président w’ishyaka Banyarwanda ukunda kwivugira ati RPF no hasi ngo piiiii!!

Ahubwo Bamporiki nakomereze aho akangure abanyarwanda bose. Hari abari bariraye bemera propaganda ya RPF ngo nta moko aba mu Rwanda, none Bamporiki na Rucagu politiki-y’ikinyoma ariko aba naïfs babonaga ari nziza- yubatswe na RPF mu myaka makumyabiri yose bayituye hasi.

Buriya se kweli legacy ya Kagame izaba iyihe? Jye nari nzi ko azakomeza kubeshya ko mu gihe cye abanyarwanda bose biyumvisemo ubunyarwanda kurusha ubuhutu n’ubututsi, bakiyunga 100% nk’uko bakunda kubeshya, none Bamporiki aramurangije.

Bamporiki yahinduye Kagame ikigoryi ku buryo atagitekereza. Mwibuke ko ari imbere ya Bamporiki, Kagame yabaye excited akibagirwa protocole diplomatiques zose agatangaza ku mugaragaro ngo ategereje Perezida w’igihugu baturanye ngo amusekure!! Mungu wangu!! Bamporiki na Rucagu baramuhiritse kabisa!!!

Niko mbibona, only on  a positive note though!!! Ikibi gishobora kubyazwa umusaruro mwiza!!!

Jack Karangwa

2 COMMENTS

Comments are closed.