Bamwe mu bahoze muri FDLR barabarizwa i Burundi!

Amakuru agera kuri The Rwandan afitiwe gihamya aravuga ko hari abarwanyi bahoze mu mutwe wa FDLR nyuma bagataha mu Rwanda ubu barimo koherezwa mu gihugu cy’u Burundi.

Biramenyerewe ko Leta y”u Rwanda n’inzego z’iperereza zayo zikunze gukoresha abahoze muri FDLR batotse ubuyobozik bukuru bwa FDLR ubu bakaba baragizwe ibikoresho na Leta y’i Kigali.

Bakunze gukoreshwa cyane muri Congo kugira ngo bafashe ingabo za Leta y’i Kigali guhiga bagenzi babo basize mw’ishyamba ndetse no gukora ibikorwa by’urugomo kugira ngo byitirirwe umutwe wa FDLR.

Ntabwo bakoreshejwe  gusa mu mahanga kuko banakoreshejwe mu rubanza rwa Madame Victoire Ingabire aho bamushinjaga ibyo bigishijwe ku buryo bamwe bibeshyaga bakanyuranya n’ibyo babasabye kuvuga.

Umuturage utuye mu majyaruguru mu cyahoze ari Ruhengeri utashatse ko umwirondoro umenyekana yabwiye The Rwandan ko mugenzi we bahoze babana muri FDLR nyuma agatahuka ubu akaba yakoreraga DMI yakundaga kumwohereza kuneka muri Congo mu duce twa Kivu y’amajyepfo, ubu ngo yoherejwe mu Burundi kandi ngo siwe gusa ngo hari abasore batari bake bavuka mu majyaruguru y’igihugu ubu bari mu gihugu cy’u Burundi.

Aya makuru tukimara kuyamenya tukumva n’ibirego bya Leta y’u Rwanda irega Leta y’u Burundi gufatanya na FDLR twahise twibaza niba nta kinamico ishobora gukinirwa i Burundi vuba aha, ikinwe na DMI igamije kwerekana ko Leta y’i Bujumbura ifatanya na FDLR.

Umwe mu ba FDLR wabajijwe na The Rwandan kuri iki kibazo yasubije muri aya magambo: “twe abacunguzi turinze impunzi aho turi harazwi nta mwanya dufite wo kwivanga mu bibazo by’u Burundi”.

The Rwandan

Email: [email protected]