Bamwe mu bahoze muri RNC mu Bubiligi bashinze ishyaka ryabo rya politiki

Twebwe, Abarwanashyaka b’ikubitiro b’ishyaka PPR-Imena bashyize umukono Kuri iyi nyandiko, nyuma yo guhurira mu mugi wa Buruseri mu gihugu cy’Ububiligi ku italiki ya 16/03/2013 tukigira hamwe ibibazo bya politiki byugarije u Rwanda muri iki gihe, tukanungurana ibitekerezo kungamba zihamye zakemura ibibazo bya politiki igihugu cyacu kimazemo imyaka 50 kivurugutamo  kuva kibonye ubwigenge,dutangarije abanyarwandakazi n’abanyarwanda bingeri zose n’inshuti z’u Rwanda  ko dushinze ishyaka PPR-Imena  ( Parti Populaire Rwandais).

Tumaze kubona ko kuva  U Rwanda rwabona ubwigenge, rumaze imyaka irenga 50 rwivuruguta mu bibazo  bya politiki , ko kandi uko ingoma zagiye zisimburana mu kuyobora u Rwanda, dusanga nta narimwe hashyizweho gahunda ya politiki ihamye yo kurangiza burundu ibibazo bya politiki n’umwiryane mu bana b’u Rwanda bityo bigatera ingaruka  mbi zidashira k’umuryango nyarwanda muri rusange, cyane cyane  ikibazo cyo kurwanira ubutegetsi  n’ikibazo cy’impunzi cyabaye karande ku bana b’u Rwanda ,cyagiye gikurikira ubwicanyi bw’indengakamere bwaranze igihugu cyacu ndetse bigahungabanya k’uburyo bukomeye imibanire y’abanyarwanda, aho usanga abanyarwanda bishishanya, bagambanirana, n’ibindi bibi bisenya ubumwe bw’umuryango nyarwanda ;

Tumaze kubona kandi ko Abanyarwanda aho bari hose, ari abari hanze y’u Rwanda bifuza gusubira mu rwababyaye ntacyo bishisha, ari abari imbere mu gihugu bifuza kubana m’ubwumvikane no m’ubwizerane buzira amakemwa , abanyapolitiki bari hanze nabo bifuza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyababyaye, abanyapolitiki bari kubutegetsi  mu Rwanda nabo bifuza ko ibyo bagezeho, n’intera  bagejejeho u Rwanda bitasenywa n’ababarwanya, muri make ko buri munyarwanda wese  akeneye ko ibibazo bibangamiye u Rwanda, biri hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose, byakemurwa mu nzira y’amahoro hatabayeho intambara zivusha amaraso cyangwa ngo zisenye ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho ;

Tumaze kubona ko intandaro z’ ingorane n’amakimbirane byaranze u Rwanda byagiye  bikomoka kudutsiko tw’abantu bihishe inyuma y’amoko,  twagiye tugundira ubutegetsi tugatonesha bamwe maze abadahuje  ibitekerezo bya politiki natwo  tukabica cyangwa tukabacira ishyanga, dusanga amateka yaranze u Rwanda mu myaka 50 ishize yarakwiye kutubera imbarutso yo guhaguruka tugaharanira gushyiraha hamwe, tukubaka u Rwanda rushya rushingiye k’ubworoherane , ukuri n’ubwubahane kandi rurangwa no kubahiriza amahame ya Demukarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’iyubahirizwa ry’amategeko n’amahame mpuzamahanga ;

Tumaze  kandi kubona ko inzira y’ubutabera yashyizweho na Leta iri kubutegetsi muri iki gihe itagejeje abanyarwanda k’ubumwe n’ubwiyunge nyakuri ngo isibanganye icyuho cy’urwicyekwe mu muryango nyarwanda , dusanga  ko u Rwanda rukeneye ubutabera nyarwanda butabogamye ko kandi ari bwo bwonyine bwagaragaza abantu bose bahekuye u Rwanda, ndetse rukagena n’ibihano ku bantu bose  bagize uruhare mu marorerwa ya Genocide  yo mu Mata 1994, n’ubwicanyi ndengakamere  byaranze amateka y’u Rwanda, byose bigakorwa hagamijwe kureba uko umuryango nyarwanda wakwiyubuka kuburyo bubereye bose , bityo ubutabera ntibube uburyo bwo kwihimura no gukandamiza abo mudahuje ibitekerezo, uturere cyangwa se inkomoko, ahubwo bukaba inzira yunga umuryango nyarwanda ikatugeza ku mahoro arambye no kubungabunga ubumwe bw’abanyarwanda.

Tumaze kubona ko  ubusumbane mu iterambere burushaho kugenda bwiyongera mu muryango nyarwanda , aho usanga umubare muto w’abanyarwanda urushaho kwikubira ibyiza by’u Rwanda naho umubare munini, cyane cyane wabatuye ibyaro urushaho gukena, kandi tugasanga biterwa na gahunda nyinshi za Leta zirushaho kuremerera umuturage wo hasi  zigatuma arushaho gukena kandi ntashyirirweho uburyo bunoze bwo kwiteza imbere;

Ni muri urwo rwego  twiyemeje gushyiraho ishyaka rihuza abanyarwanda bose rigamije guharanira ko abanyarwanda bagera k’ubworoherane, ukuri,ubwubahane n’iterambere risaranganijwe  bityo hakubakwa Demukarasi ihamye yageza abanyarwanda bose ku itarambere risaranganijwe n’ubutabera bubereye bose, bityo Umunyarwanda akishyira akiza mu rwamubyaye ntankomyi.

Kugira ngo ibyo bigerweho nta maraso yongeye kumeneka, ni ngombwa ko hashyirwaho politiki ishingiye k’ubworoherane (tolérance), ukuri(vérité) ubwubahane ( respect mutuel),n’iterambere risaranganijwe binyuze mu buryo bw’ibiganiro.

Ibyo biganiro byaba bigamije gushaka ibisubizo birambye kandi bitanga ikizere kuri buri munyarwanda wese, cyane cyane Urwanda rw’ejo. Bityo igihugu cyacu ntikizongere kurangwa n’imiborogo, ahubwo Urwanda rukazahora rurangwa no gutemba amata n’ubuki ndetse n’Imana igahora  itaha i Rwanda.

Intego z’ishyaka PPR-Imena

) Ishyaka PPR-Imena ryiyemeje guharanira politiki ishingiye k’ubworoherane (Tolérance), ukuri(vérité) ubwubahane ( respect mutuel), iterambere risaranganijwe, Demokarasi n’iyubahirizwa ry’amategeko, amahame n’amasezerano mpuzamahanga n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

2) Ishyaka PPR-Imena rizaharanira  inzira y’ibiganiro bihuza impande zose z’abanyarwanda kuko tubona ari yo nzira yageza u Rwanda ku mahoro arambye.

3) Ishyaka PPR-Imena ryiyemeje guharanira kubaka igihugu kimwe n’umuryango umwe w’abanyaranda  (One People, One Nation).

Abarwanashyaka b’ikubitiro b’ishyaka PPR-Imena

1 ) KAZUNGU

2)  HAKIZIMANA Célestin

3 ) HABIMANA Bonaventure

4 ) BAKUNDUKIZE Hassan

5 ) RUBINGISA Protogène

6 ) KARENGERA Augustin

7) NYIRINKINDI Pièrre

8) KAVURATI  KAYIHURA   Bryan

9) RUTAYISIRE  Phocas

UBUYOBOZI  BUKURU BW’ISHYAKA

1 ) Bwana KAZUNGU : Perezida w’ishyaka

2 ) Bwana RUTAYISIRE  Phocas : Umujyana ushinzwe politiki n’ubutegetsi akaba

n’umuhuzabikorwa mu mugi wa Paris

3) Bwana  HABIMANA Bonaventure :Umujyana ushinzwe ubukungu ,ubucuruzi n’imari

4) Bwana RUBUNGIZA  Protogène : Umujyanama ushinzwe ubukangurambaga, akaba

n’umuhuzabikorwa w’Ububiligi.

5) Bwana BAKUNDUKIZE  Hassan : Umujyanama ushinzwe amakuru, uburezi n’itumanaho.

6 ) Bwana HAKIZIMANA Célestin : Umunyamabanga mukuru

7 )Bwana KARENGERA Augustin : Umubitsi akaba n’umuhuzabikorwa mu mugi wa Rouen.

8)  Bwana NYIRINKINDI Pièrre : Umuhuzabikorwa wungirije w’Ububiligi.

9)  Bwana KAVURATI  KAYIHURA  Bryan : Komiseri ushinzwe  urubyiruko.

 

Bikorewe i Buruseri kuwa 16/03/2013

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka

HAKIZIMANA Célestin

7 COMMENTS

  1. abanyarwanda baba hanze namashyaka yabo bateye isoni kabsa ariko bashobora kuba bahabwa ibyo kurya iyo bashinze ishaka urwanda ntirukeneye amashyaka menshi urwanda rukewneye umutwe wa gisirikare muguhindra ibintu naho ubundi RNC an FDU zari zihagije ariko kubera ubuhumyi bwabanyarwanda mwirirwa mufata ibyo kurya hanze hanyuma mukabeshya twebwe abanyarwanda bafite ibibazo hano mugihugu ngo mulimo gukora ikintu kizima kirihe cyo GACWA

  2. Kazungu we! Peux tu me rendre service stp?
    Shaka Ndahayo na Ndindabahizi, ubagire inama
    Nabo bishingire ishyaka ryabo, hagati aho nanjye
    Ngiye gushinga iryanjye, ndetse n’umugore
    Wanjye ndetse n’abana bagombe bashinge
    Ayabo, ubanza mwarasanze aribyo bizatugeza
    I Kigali vuba!!!

  3. Iyo usomye icyabateye gushinga iri shyaka ryanyu umuntu ahita abona aho mubogamiye. U Rda ntirutangirira ku kubona ubwigenge,muzabanze mumenye icyateye ubuhunzi muri 59 n’icyatumye abantu bivumbagatanya icyo gihe.mureke kuyobya abanyarwanda ahubwo muvugeko mushinze FPR mu Bubirigi.ntamashyaka tugikeneye ndetse reka mbategere umunsi mwagize byibura abarwanashyaka 5000 nanjye nzaza

  4. Ndabwira Kazungu nabagenzi be nabandi bumva u Rwanda batarurimo bumvireho, u Rwanda rwarababaye bikomeye kubera politike mbi yakurikiwe na Genocide 1994, nyuma yaho RPF yahagaritse genocide, ishyiraho leta yubumwe bw’Abanyarwanda. RPF ishingiye ku ntego zayo 8 niya 9 yiyongereyeho nyuma yihutiye 1.KUGARURA UBUMWE UBUMWE BWABANYARWANDA (hagiyeho komisiyo yubumwe nubwiyunge, hagiyeho gacaca yunga abanyarwanda nibindi) 2.YABUMBATIYE UBUSUGIRE BWIGIHUGU NUMUTEKANO WABANTU N’IBINTU (hubatswe igisirikare gihuriwemo nabanyarwanda nta vangura nkiryahozeho, hubakwa Police y’Igihugu igihugu kirarinzwe umunyarwanda numunyamahanga utuye u Rwanda arakora ibimuteza imbere nta nkomyi yo guhutazwa.) 3.YUBATSE UBUYOBOZI BUSHINGIYE KURI DEMOCRACY (umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutora umuyobora no kumukuraho igihe atujuje inshingano, guhera mu mudugudu kugeza kuri president wa Republic) 4.YUBATSE UBUKUNGU UBUKUNGU BUSHINGIYE KU MUTUNGO BWITE W’IGIHUGU (hashinzwe ama cooperative atandukaye, ibigo byimali byegerejwe abaturage, gahunda yubudehe, girinka, VUP Umurenge nibindi byinshi.) 5.YACIYE UMUCO WA RUSWA (hagiyeho urwego rwumuvunyi, transparency Rwanda nibindi,) 6.YAZAMUYE IMIBEREHO MYIZA YABATURAGE (mituel de sante, ubu nta ukirwara ngo abure uko avurwa, amavuriro yegerejwe abaturage, uburezi kuri bose nibindi) 7.YACIYE IMPAMVU ZITERA UBUHUNZI (yacyuye impunzi hirya no hino, ikangurira buri munsi abanyarwanda kuza mu rwababyaye, yashyizeho ministeri yo gucyura impunzi nibindi byinshi) 8.YAHARANIYE UMUBANO WU RWANDA NIBINDI BIHUGU (abanyamahanga basigaye babyiganira kuza mu Rwanda kubera ubwuzu, umutekano, isuku, umubano bahasanga.) 9. YAHAGARITSE GENOCIDE NINGABITEKEREZO. Bavandimwe banyarwanda iryo shyaka mushinga nta gishya rizana ahubwo nimutahe igihugu cyanyu kizabakira neza muze murebe aho u Rwanda rugeze mu iterambere musangire nabavandimwe banyu ibyiza byigihugu.

Comments are closed.