Bamwe mu bari abayobozi ba RRM basezerewe

ITANGAZO RYA RRM 2018/10/21

Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Revolutionary Movement (RRM) Buramenyesha abanyamaakuru n’abakunda u Rwanda bose, cyane cyane abasangirangendo ba Revolusiyo nyarwanda, ibi bikurikira.

1. Inama y’abayobozi bakuru ba RRM ku rwengo mpuzamahanga ya none kucyumweru tariki ya 22 u kwakira 2018, yafashe icyemezo ntakuka cyo gusezerera mwishyaka abayoboke batatu aribo Noble Marara Camille Nkurunziza na Andrew Kazigaba

2. Icyemezo gikomeye cyo gusezerera aba banyamurwango babarirwa mubawushinze mwikubutiro gifashwe nyuma yigihe kirekire ubuyobozi bwa RRM bwihanganira ibikorwa nimyitwarire byabo byerekana ubwigomeke kumurongo ngenderwaho wishyaka no kubuyobozi baryo. Umwe muri aba ariwe Noble Marara ndetse amaze igihe yigaragaza mwitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga arwanya umurongo ngenderwaho adategwa ibikorwa RRM ihuriyeho n’andi mashyaka mu rugaga rwa MRCD cyane cyane igikorwa nyamukuru abanyarwanda bose bahanze amaso cyatangijwe mu mezi ashize nintwari zacu za FLN

3. Ubuyobozi bwa RRM kandi buramenyesha abantu bose ko guhera none ibikorwa, imyitwarire nimvugo bya buri wese muri bariya bagabo idashobora na rimwe kwitirirwa RRM ,MRCD cyanga FLN, harimo ibyavugirwa kuri radio inyenyeri,ndetse nibyavugirwa ku rubuga rwa internet rwa http:/rrm.rwanda.org kuko Atari ibya RRM ahubwo byashinzwe na Noble Marara kugiti cye.

Straton Nahimana

Umunyamabanga mukuru wa Rwanda Revolutionary Movement