Bamwe mu bayobozi ba RNC muri Canada banze gushyira mu bikorwa icyemezo kibahagarika!

Bwana Jérôme Nayigiziki, Muhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda – RNC,

Twifuje gusubiza ubutumwa mwatugejejeho mw’ibaruwa yo kuya 27 Ugushyingo 2019, mutumenyesha ko muduhagaritse ku mirimo yacu kubera ibyemezo byafatiwe mu nama ya komite Nshingwabikorwa ya Canada yateranye kw’italiki ya 21 Ugushyingo 2019. Muriyo baruwa, mwashingiye ku ngingo zikurikira kugirango muduhagarike ku mirimo yacu :

  1. Kuba twarateranye kandi bitubahirije amategeko;
  2. Kuba twarahagaritse by’agateganyo umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada;
  3. Kuba twarihanangirije bamwe mu bayobozi bakuru mu mikorere yabo mu Ntara yaCanada;
  4. Kuba twarikomye imyitwarire y’umusangirangendo w’inararibonye;
  5. Ndetse no guca akajagari;

Twifuje mbere na mbere kubagezaho imiterere y’ikibazo twagize kugeza ubu kugirango haveho urujijo.

Umubitsi w’Intara ya Canada ariwe Jean Paul Ntagara, yujuje inshingano ze zijyanye no kugeza imisanzu aho igomba kugezwa.

Kw’italiki ya 1 ugushyingo 2019, Umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada ariwe Patrick Uwariraye, yagejeje ubusabe ku mubitsi w’intara, avuga ko ubwo busabe bwavuye ku mucungamutungo mukuru ariwe Bwana Corneille Minani. Umubitsi w’Intara yasabwe kohereza umusanzu udasanzwe. Umuhuzabikorwa yamubwiye ko natubahiriza ubwo busabe, amurega mu nzego zo hejuru mu gihe umubitsi w’intara we yasabaga ko haba inama ya komite Nshingwabikorwa yakwiga kurubwo busabe budasanzwe maze hagafatwa ibyemezo. Umuhuzabikorwa w’intara ntiyabyemeye, ahubwo yahisemo kumurega mu nzego kuri twe zitarebwa n’iki kibazo kuko komite Nshingwabikorwa ntiyari yateranye ngo inanirwe gutanga ibisubizo n’imyanzuro kurubwo busabe. Hakurikiyeho inama yabereye mu rwego rwa komite Nshingwabikorwa yaguye kandi itemewe n’amategeko tugenderaho, maze hafatwa icyemezo cyuko umubitsi w’intara agomba kuba yasubije ubusabe yagejejehwo bitarenze italiki ya 4 ugushyingo 2019 saa sita z’ijoro.

Hagati aho, umubitsi w’Intara yagiye yibasirwa n’umwe mubagize komite Nshingwabikorwa ariwe Bwana Bisamaza Jean Paul, amutuka ibitutsi bitajyanye n’indangagaciro z’Ihuriro Nyarwanda. Bamwe mubagize komite Nshingwabikorwa ya Canada bashyigikiye ko haba inama ndetse banandika ibaruwa iyisaba, ariko ntibigeze basubizwa.

Kw’italiki ya 7 ugushyingo 2019, umubitsi w’Intara ya Canada, yagejejweho n’umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda – RNC ariwe Gervais Condo, urwandiko rumuhagarika ku mirimo ye ashinzwe ku rwego rw’intara. Muriryo hagarikwa, umubitsi ntiyigeze ahamagarwa n’uwariwe wese ngo abashe kwisobanura kubyemezo yafashe. Ukuri nuko yahagaritswe hashingiye ku byavuzwe n’uruhande rumwe, tukaba dusanga harimo ukurenga ku mategeko.

Kw’italiki ya 13 ugushyingo 2019, hateranye inama ya komite Nshingwabikorwa ya Canada. Imwe mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa yari ukwiga ku bibazo umubitsi w’intara yahuye nabyo mu kazi ashinzwe. Bamwe mu bagize komite, basabye ko iyo ngingo yayoborwa n’umuntu uri neutre hashingiwe ko umuhuzabikorwa afite uruharerugaragarira buri wese mu bibazo umubitsi yagize mu kazi ke. Ubwo busabe bwaje gushyigikirwa na bamwe, abandi barimo umuhuzabikorwa barabyamagana, ndetse habamo n’impaka zikomeye. Nibwo undi mu bagize komite Nshingwabikorwa yabazaga umubitsi w’intara ko yakwemeza ko afitanye ikibazo n’umuhuzabikorwa. Umubitsi yasubije ko ari ukuri, ko bafitanye ibibazo. Umuhuzabikorwa yahisemo guhagarika inama, avuga ko hazatumizwa indi nama we atazitabira.

Kw’italiki ya 18 ugushyingo 2019, bamwe mu bagize komite Nshingwabikorwa ya Canada, basabye umuhuzabikorwa ko yatumiza inama yihutirwa kandi idansanzwe igamije gukemura ikibazo gihari kuko babonaga imirimo y’Ihuriro irimo kudindira. Basabye ko inama itarenza italiki 20 ugushyingo 2019 itabaye. Ubusabe bwabo ntabwo bwigeze buhabwa agaciro kuko nta gisubizo bahawe.

Kw’italiki ya 20 ugushyingo 2019, umuhuzabikorwa w’intara yabajijwe na bamwe mu bagize komite Nshingwabikorwa impamvu atatumije inama ndetse n’impamvu atigeze asubiza ubusabe bwabo. Umuhuzabikorwa yaje kubasubiza mu nyandiko yabagejejeho uwo munsi, avuga ko igihe cyose umubitsi atazubahiriza amabwiriza yatanzwen’umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda (Gervais Condo), nta nama izaba.

Kw’italiki ya 21 ugushyingo 2019, umuhuzabikorwa wungirije w’intara ya Canada yatumije inama akurikije amategeko ya stati z’Ihuriro Nyarwanda. Ayo mategeko avuga ko iyo 1/3 cy’abagize komite Nshingwabikorwa basabye inama; ariko ku mpamvu zizwi cyangwa zitazwi, umuhuzabikorwa ntasubize ubwo busabe, umwungirije yemerewe gutumiza iyo nama. Aha turabibutsa ko ku busabe bwa kabiri twari twatanze dusaba umuhuzabikorwa w’intara gutumiza inama, yadutsembeye. Stati z’Ihuriro Nyarwanda zirebana n’inama ya komite Nshingwabikorwa y’intara zakurikijwe mu gutumira inama nizi zikurikira : 22.1, 2, 3, 4, 5 ndetse n’ingingo ya 22.5.b.

Inama yarabaye kandi abayitabiriye bahise babagezaho imyanzuro bafashe. Dukurikije ibisobanuro byose tumaze gutanga, twasanze :

  1. Umubitsi w’Intara ya Canada yarahagaritswe mu mirimo ye bidakurikije amategeko. Byongeyeho, abamuhagaritse ntibigeze bamusaba kwisobanura kubyemezo yafashe.
  2. Abitabiriye inama yo kuwa 21 ugushyingo 2019, nabo bahagaritswe bidakukije amategeko kuko bitabiriye inama bagendeye mu mategeko ateganywa na stati z’Ihuriro Nyarwanda. Mu nyandiko ibahagarika, ntahagaragara itegeko cyangwa amategeko batakurikije bityo bikabaviramo guhagarikwa.
  3. Mu gufata icyemezo cyo kuduhagarika by’agateganyo mutabanje kumva imvo n’imvano ziki kibazo, twabibonyemo akarengane gakabije.
  4. Abagize biro politique cyangwa umwe mubagize biro ya komite Nsingwabikorwa ntaho yemererwa n’amategeko kuba yahagarika by’agateganyo cyangwa se burundu, abayobozi ku rwego rw’intara n’uturere mu gihe inzego batorewemo zitananiwe gukemura ikibazo cyatuma bahagarikwa cyangwa birukanwa.
  5. Mu gihe dufite urwego rwa komite Nshingwabikorwa y’intara ifite amategeko ayigenga, twasanze bamwe mu bayobozi bakuru baragombaga kureka urwo rwego rugakora akazi rushinzwe, byaba ngombwa rukabitabaza. Ariko siko byagenze, niho twasabye ko byaba byiza ubwigenge bw’inzego z’Ihuriro bwakubahirizwa.
  6. Kuri twe kandi, umuhuzabikorwa ku rwego rw’Intara ntabwo yabaye intangarugero kuko atigeze yubaha, yubahisha inzego abereye umuhuzabikorwa ndetse, ntiyigezeashyigikira abo abereye umuhuzabikorwa nk’inshingano ze.
  7. Mu gihe twakurikije amategeko atugenga, dusanga ntaho twakoreye mu kajagari.
  8. Mu gihe inama yabaye ikurikije amategeko, inahabwa ububasha bwo gufataimyanzuro nkuko bisanzwe mu nama zose za komite Nshingwabikorwa. Turibaza impamvu mwemeye mukanashyigikira icyemezo cyavuye muri komite nshingwabikorwa yaguye kandi itemewe na stati tugenderaho, ariko inama igenwa nizo stati yabaye yo mukayamagana.
  9. Ibibazo byose twagize kuva bigitangira, hari benshi bari bafite ububasha n’ubushobozi bwo gufasha komite Nshingwabikorwa gukemura iki kibazo, ariko baryumyeho. Byongeyeho, inararibonye dufite Bwana Viateur Mbonyumuvunyi we yahisemo kubogama. Naho twahereye tugaya imyitwarire ye yo kurebera iyicwa ry’amategeko.

Dushingiye kurizo ngingo twabahaye, ibisobanuro twabahaye, inyungu z’Ihuriro Nyarwanda – RNC ndetse n’ibyubahiro tubagomba nk’umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda, ntabwo tuzakurikiza ibihano mwaduhaye byo kuduhagarika by’agateganyo kuko bidashingiye ku mategeko agenga Ihuriro Nyarwanda ubereye abayoboke. Bityo tukaba tuzakomeza gukora imirimo twatorewe cyangwa se badushinze.

Turifuza ko inzego zibishinzwe zakora iyo bwabaga zigahagurukira iki kibazo kugirango kiboinerwe umuti unyuze mu buryo bwa transparence. Tukaba tubijeje ko ibikorwa byose binyuze mu mucyo byafasha mu gushakira iki kibazo umuti, tuzabyitabira.

Turanabizeza ko ntazindi mpamvu zihishe inyuma y’uku gusaba ko amategeko atugenga yakubahirizwa. Ahubwo dusanze nyuma yo kwihanganira amakosa menshi yagiye aba, igihe kigeze ngo dukaze umurego mu gukora dukurikije amatego ya stati z’ihuriro Nyarwanda, bityo tukaba tubona atari impamvu zatuma duhanwa cyangwa duhagarikwa mu nshingano zacu.

Byandikiwe mu Ntara ya Canada, 30 ugushyingo 2019. Bishyizweho umukono na :

Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor

Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije, umucungamutungo w’intara ya Canada n’akarere ka Ottawa-Gatineau

Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau

Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada, umubitsi mu karere ka Windsor.

Byamenyeshejwe:

  • Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda (bose)
  • Abahuzabikorwa b’Intara (bose)
  • Umugenzuzi mukuru
  • Ukuriye inteko y’inararibonye