Bamwe mu bayobozi baravugwaho gutera amada utwana Duto tw’udupfubyi, badushukisha ibidufu.

Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda hagenda hagaragara Abakobwa bato, barega bamwe mu bayobozi mu niego zitandukaye kubera kubatera inda, aho babashukisha ibidufu, no kubaha icyizere ko bazabarera kuko baba badafite ababyeyi, nabo bakumva ko koko bazabafasha.

kuri uyu munsi twabahitiyemo ba Gitifu bayoboye ahantu hatandukanye mu karere ka Gicumbi bagiye batera amada utwo twana duto, kandi tw’impfubyi.

Gitifu NKUNZURWANDA JOHN, uyu yabaye gitifu w’imirenge itandukanye y’aka karere, nk’umurenge wa Mukarange, Rushaki, ubu ni Gitifu w’umurenge wa Rubaya.

Uyu mugabo afite abana n’umugore ariko nko mu murenge wa Rushaki yahavuye ateye inda umukobwa umwe w’impfubyi, utuye mu kagari Ka karurama, umudugudu wa Kizinga.

Naho mu murenge wa Rubaya hari abakobwa 2 kugeza ubu amaze kubyarana nabo, bivuze ko muri Mukarange ariho yavuye adateye inda honyine cyangwa bitamenyekanye.

Gitifu KAMU FRANK, uyu we ni icyago kuko akiri n’umusore gusa ushaje ufite imyaka 43. Uretse gutera inda abakobwa bato n’abagore bafite abagabo yarazibateye. Uyu we ntabwo turi burondore kuko amakuru agera kuri The Rwandan n’uko abo aryamana nabo kugira ngo abakuremo amakuru, dore ko abagore icyavugiwe mu tubari tw’inzoga babigendana, bivuze ko uyu we ni maneko. Ndetse ngo bamutegetse kudashaka umugore kugira ngo atazamufuhira, mu gihe aba yagiye kubakuraho amakuru. Gusa abana afite ntiwababara, uyu yayoboye imirenge itandukanye gusa kugeza ubu ayobora umurenge wa NYANKENKE.

Gitifu bakundaga kwita Gihenera, uyu yabyaranye n’umukobwa witwa ZIYA ndetse nyuma y’uko umwana we avutse uyu ZIYA yaje kwitaba Imana, umwana arerwa na nyirakuru. Amakuru agera kuri The Rwandan n’uko na nyirakuru we yapfuye ubu umwana akaba ari kwandagara. Uyu Gitifu Gihenera yabanje kuba umwarimu mu ishyuri ryisumbuye rya Rushaki, nyuma aba Gitifu Wa Mukarange na Rushaki.

Si aba gusa kuko aba bagaragaye nibo bagiye baregwa ku mugaragaro n’abo bateye inda, bigashimangirwa no kuba barabyiyemereye, bakemera gufasha abana babo ariko n’ubwo babivuga ku munwa ntibabafashe.

Kuri uyu munsi muri Kirehe ho Gitifi waho ari mu maboko ya police ku bwo gutera inda umukozi we w’inyaka 16 y’amavuko mu gihe uwo gitifu we afite 35 y’amavuko.

Uwo Gitifu w’imyaka 35 yatawe muri yombi kuri uyu wa 15 Gashyantare 2018 akurikiranyweho gutera inda umwana w’imfubyi wamukoreraga akazi ko mu rugo nk’uko byatangaje n’ ubuyobozi bw’ akarere Muzungu Gerald yagize ati”Uyu mu gitifu acumbikiwe kuri police kuko yateye inda umwana muto.

Imibare ya Minisiteri y’ Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaraza ko ku mwaka abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure bagera ku bihumbi 18.

Aba bagerwaho n’ingaruka zirimo no gucikiriza amashuri. Icyo amategeko avuga ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure Ingingo y’190 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose, hanyuma ingingo y’191 yo ikavuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Ingingo y’192 yo ivuga iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ingingo y’193 yo ivuga ko iyo gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa byamuteye indwara idakira, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Umwana uvugwa aha hose, ni uwo ari we wese utarageze ku myaka 18 y’amavuko.

1 COMMENT

  1. Comment:Ariko njya numva muvugako mushaka kubaka none nkubaze amatiku no gusebanya mubona bizubaka koko?Ese ntakintu nakimwe kiza mubona ku rwanda?Guhimba ibinyoma bigendeye ku maranga mutima ya gihezanguni niki bizatumarira?Muri iyi nkuru aho muvuga ngo John yateye inda mu mudugudu wa Kizinga sibyo rwose kuko kizinga iba muri Kaniga,aho muvuga ko yayoboye mukarange nabyo sibyo ntiyigeze ahakandagiza ikirenge ibi rero nkuko musanzwe muzira abayobozi bakora neza bashaka guhindura imibereho y’abaturage mu gihe gito nicyo mubahora na Kamu nuko ibyo muvuga murabeshya kuko naho muvuga bagiye bakora ntibahabaye.Gusa abaturage nitwe tuzi neza abayobozi baduciye imbere kdi icyo tuzi nuko arabagabo b’abakozi bakunda abo bayoboye ,bakorana umurava akazi kabo.Rero ntagitangaza kirimo kuba mwavuga gutyo.Ubu se ibyo muvuga kuri HE ntitubibona nyamara ntacyo atadukoreye yemwe ndetse nabamwe murimwe mwandika ibi yaba yarabakamiye.John na Kamu mukomeze mucape akazi tubari inyuma ibindi ni amagambo

Comments are closed.